Digiqole ad

Indatwa.net na MINAGRI rurageretse mu rubanza rwo kurengera ubunyamwuga

 Indatwa.net na MINAGRI rurageretse mu rubanza rwo kurengera ubunyamwuga

Umuyobozi wa Journal Indwatwa, ubu isohoka kuri Internet ni we warezwe

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata, Ikinyamakuru Indatwa.net cyashyikirijwe RMC gishinjwa na MINAGRI ndetse n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ku buhinzi n’ubworozi (RAJA) gukora inkuru itarimo ubunyamwuga kandi igambiriye gusebya MINAGRI n’abakozi bayo.

Iyi nkuru yatangajwe tariki ya 23 Werurwe, ikaba yari ifite umutwe ugira uti “Bamwe mu bakozi ba MINAGRI babonera indonke mu mahirwe agenewe amashyirahamwe”.

Eric Didider Karinganire, Ushinzwe itangazamakuru mu kigo cya MINAGRI gishinzwe gutanga amakuru ku buhinzi (CICA), avuga ko umunyamakuru wanditse iriya nkuru akaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru Indatwa.net, Byiringiro Elisé ashinja abakozi ba MINAGRI kubona indonke nta bimenyetso agaragaza kandi akanasebya iyi Minisiteri ishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.

Karinganire yasabye umuyobozi w’Indatwa.net kugaragaza ibimenyetso bigaragaza ko abakozi ba MINAGRI babona indonke bakuye mu mahirwe agenewe amashyirahamwe, kugaragaza ko hari abakozi ba MINAGRI baharanira inyungu zabo bwite, kugaragaza ko umunyamakuru woherejwe kwiga mu Ubuhorandi atabikwiye, ndetse akagaragaza uwo munyamakuru wari ukwiye koherezwa kwiga akamburwa ayo mahirwe.

Umuyobozi w’Indatwa.net kandi yasabwe no kugaragaza uko MINAGRI isanzwe yohereza abanyamakuru kwiga batabikwiye.

Karinganire yashinje Indatwa.net kuvuga ko MINAGRI ikoresha inkunga nabi, kuyitunga agatoki mu nkuru ariko ntihabwe ijambo, kuyirega ko hari abategetsi bategeka abanyamakuru, no kurega Minisiteri ko ibeshya rubanda.

Karinganire avuga ko uretse gusebya abakozi ba MINAGRI na MINAGRI ubwayo ahubwo harimo no guteza umwuka mubi muba fatanya bikorwa babo, akaba yasabye iki kinyamakuru kugaragaza icyo cyari kigambiriye cyandika iriya nkuru.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwasabye Indatwa.net kugira icyo itangaza ku birego byagaragajwe, Jean Elysee Byiringiro abihakana avuga ko indonke yavuze atari RUSWA.

Yagize ati “Indonke yavuzwe ni uko MINAGRI yagaragaje amarangamutima binyuze muri bamwe mu bayobozi bayo, kuba uwagiye atari yujuje ibyangobwa ni indonke ku wamwohereje”

Umuyobozi w’Indatwa.net yasabye igihe cy’ibyumweru bibiri ngo abe yamaze gukusanya ibimenyetso byose yasabwe gutanga ku nkuru yanditse.

Mu nkuru ye, Byiringiro yasobanuye ko ibyo yagaragaje ko inkunga MINAGRI ihabwa zitagera ku bagenerwabikorwa, hari urugero rw’inka MINAGRI iherutse gutumiza mu Buholandi zikananira abaturage bitewe ngo n’uko abaherejwe kujya kuzizana batabifitiye ubushobozi.

Izo nka ngo zasubijwe Leta ndetse ziteza igihombo, kandi ngo 35% by’ingengo y’imari mu Rwanda bituruka ku nkunga.

Byiringiro Elise avuga ko Jean d’Amour Mbonyinshuti woherejwe kwiga mu gihugu cy’Ubuholandi atari umwe mu bagize ishirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru ku buhinzi n’ubworozi nk’uko MINAGRI yari yemeje ko izajya ifata bamwe mu bagize iryo shyirahamwe.

Alexis Kadeli B-M, ukuriye ishyirahamwe RAJA (Iri shyirahamwe ntabwo riremerwa) avuga ko mu banyamuryango 24 barigize umuyobozi w’Indatwa.net atabamo.

Kadeli B-M avuga ko bababajwe cyane n’iriya nkuru kuko yabasebeje ubwabo nk’ishyirahamwe, nisebya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kuko avuga ko kuva yakwandikwa batari gukorana neza na MINAGRI.

Byiringiro yasabwe kuba yatanze ibimenyetso bigaragaza ko Jean d’Amour Mbonyinshuti woherejwe kwiga mu Buholandi atari muri iryo shyirahamwe, ku wa gatatu tariki 29 Mata bitaba ibyo inkuru ye igafatwa ukundi.

Fred Muvunyi umuyobozi wa RMC yavuze ko inkuru y’umunyamakuru atayikorera ubwe, ariyo mpamvu niba mu nkuru havuzwemo abayobozi bagomba kwerekanwa, cyangwa hakerekanwa icyo bavuze.

Fred Muvunyi yavuze ko nyuma yo kubona ibimenyetso bizatangwa n’iki gitangazamakuru cyarezwe, ngo ni bwo umwanzuro uzafatwa. Gusa yanasobanuye ko ahanini hagamijwe gukemura ibintu mu bwumvikane, ariko ngo ntibibujije ko habaho n’ibihano igihe bibaye ngombwa.

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • minagri urayivuga urayizi yarandenganyije nari mibanyeshuri bazajya kwiga muri Israel uwitwa ngo DG wa staff planning Raphael ambwira ko ntazagenda narahawe visa namubaza impamvu ngo ntayizi ihorere sha Minagri!!!

  • None se aho uyu munyamakuru abeshya ni he?Minagri ntiyahombeje Leta akayabo igura inka zikananira abaturage.Uwari PS wayo yavanyweho n’iki?None se ko atabihaniwe ntihanagaragare uwabigizemo uruhare ubwo transparence irihe?Leta ntiyaruciye ikarumira?Ba ba depite se bo ko batabaza Minagri ibya ziriya nka?ubwo koko nta muntu wagombye kubihanirwa?
    Hariya ni ho ibifi binini bizakomeza kurira hagafungwa abatanze ruswa ya 2000 bashaka kwiberaho

  • Wowe Impeta, menya ko nta muhutu uhabwa bourse hanze y igihugu uretse muri China. Ntuzibeshye rero ngo Israël cyangwa Europe or usa

  • wowe witwa Luke urambabaje kbsa ugitekerereza mu moko ibyo ntaho bihuriye kuko njye nkubwije ukuri ndi umututsi wuzuye niyo wambona wabyibwira.
    nikuri iyo myumvire yawe ikwiye gucika kuko abo wita abahutu bagiye icyo gihe barenga 70% byabagiye none wowe!
    Raphael yarandanije ark icyaha nigatozi ahubwo uhinduke

Comments are closed.

en_USEnglish