Month: <span>April 2015</span>

Uburyo bushya bwo gutanga ‘Bourse’ buzazamura umubare w’abiga Kaminuza

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gusobanura itegeko rishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku itariki 14 Mata 2015 rijyanye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kamunuza n’amashuri makuru ya Leta, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ubu buryo buzongera umubare w’abiga Kamunuza, kandi ngo ‘bourse’ izajya izira igihe. Uburyo bushya bwo gutanga bourse ku banyeshuri biga muri […]Irambuye

Muhanga: Umuryango w’abantu 10 utuye mu nzu y’icyumba kimwe

Mukamurenzi Annociata  utuye mu mudugudu wa  Musezero, akagari ka Kinini, Umurenge wa Shogwe, mu karere ka Muhanga, urasaba  ubuyobozi  ko bwabashakira icumbi kubera ko inzu barimo ari nto kandi ikaba igiye kubagwaho. Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko butari buzi iki kibazo, ariko ko  bugiye  kumufasha kubona icumbi. Mukamurenzi  Annociata,  washakanye n’uwitwa Samuel Kanyamanza , […]Irambuye

Ubujurire bw’urega Bruce Melody bwateshejwe agaciro

15 Mata 2015 – Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level usaba ko ibihembo bihabwa Itahiwacu Bruce (Bruce Melody) bifatirwa kubera ikirego amurega kuba yaramutanzeho miliyoni 18 ariko ntiyubahirize ibyumvikanyweho. Nsengumuremyi yari yajuririye umwanzuro w’Urukiko rwari rwanze ko ibihembo Bruce Itahiwacu abona mu […]Irambuye

Police yerekanye ‘abajura’ n’ibikoresho bitandukanye bibye

15 Mata 2015, Muhima – Police y’u Rwanda yagaragaje abajura bafashwe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali barimo n’abafashwe n’abaturage ubwabo ndetse n’ibikoresho bibye bitandukanye. Herekanywe kandi umuhungu w’imyaka 17 ukomoka i Gihara ku Kamonyi wari warajyanywe bamubwira ko agiye gusenga ariko ngo yisanga yagiye gucuruzwa muri Uganda. Mu Ukuboza umwaka ushize uyu muhungu yari […]Irambuye

Mugesera yabwiye urukiko ko icyunamo cyatumye adakora ibyo yari yemeye

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 15 Mata, uregwa yabwiye Urukiko ko kubera gahunda z’icyunamo zaberaga muri Gereza atabashije gutegura ibyo anenga ku buhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka bityo akaba ariyo mpamvu yateguye kuri umwe yananenze ubuhamya bwe none. Urukiko […]Irambuye

Muri Mediterane haguyemo abantu 400 baburirwa irengero

Abantu 400 bavaga muri Africa bajya mu Burayi bashaka kwinjirira mu mazi agabanya Libya n’ Ubutaliyani barohamye kugeza n’ubu ntawe uzi niba hari ugihumeka. Abantu babonye iyi mpanuka babwiye Ikigo mpuzamahanga cyiga ibijyanye n’abimukira (l’Organisation internationale pour les migrations (OIM) hamwe na Save the Children ko muri bari mu bwato habashije kurokoka abantu 150 gusa, […]Irambuye

Abahanzi bahatanira PGGSS 5 basuye urwibutso i Kiziguro

15 Mata 2015  – Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu basuye urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga 1 500. Bahageze basobanuriwe amateka y’ubwicanyi bwakorewe aha i Kiziguro n’uburyo bwateguwe. Karinganire umwe mu barokokeye muri uwo […]Irambuye

Rwanda Creative Hub yahaye imishinga 13 inkunga y’ibihumbi 160$

Mu rwego rwo guteza imishinga yo guhanga udushya ijyanye  n’itangazamakuru, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubuhanzi, Rwanda Creative Hub kuri uyu wa 15 Mata 2015, yatanze inkunga y’amadolari ibihumbi 20 kuri buri mushinga watoranijwe kugirango ukomeze ibikorwa byawo bifitiye abanyarwanda akamaro. Imishinga myinshi muri iyi ni iy’urubyiruko. Rwanda Creative Hub, ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga mu bijyanye no […]Irambuye

Hari igihe Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi – Mgr Ntihinyurwa

Muri film yitwa l’Abces de la Verité, Arkepisikopi wa Kigali Musenyeri Thadee Ntihinyurwa avuga ko Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi Abanyarwanda ku ruhare abayo bagize muri Jenoside, kandi ngo ntibizasaba igihe kirekire cyane. Muri iyi filimi kandi Dr Nasson Munyandamutsa na Dr Eugene Rutembesa basanga Kiliziya ivuze ngo Jenoside ntizongere kubaho, byaba uko. ‘Abces de la […]Irambuye

en_USEnglish