Digiqole ad

Intara 4 zitagiraga Kizimyamoto buri yose yahawe imwe

 Intara 4 zitagiraga Kizimyamoto buri yose yahawe imwe

Imodoka zo kuzimya umuriro zahawe Intara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Iburengerazuba

Kigali – Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa kane nimugoroba yashyikirije Police y’u Rwanda Imodoka enye zigengewe kuzimya umuriro zo gukorera mu Ntara enye zitagiraga izi modoka. Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwahombye miliyari eshanu kubera inkongi z’umuriro, izi modoka zije zifite agaciro ka miliyari 1,9. Ubutabazi bwihuse ku nkongi z’Umuriro mu Ntara bwari hasi cyane.

Imodoka zo kuzimya umuriro zahawe Intara z'Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburasirazuba n'Iburengerazuba
Imodoka zo kuzimya umuriro zahawe Intara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Iburengerazuba. Photo by Eric Birori

Minisitiri Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu washyikirije uw’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko iki ari igisubizo Leta, biciye mu turere,yishatsemo mu kwikemurira ikibazo cy’inkongi z’umuriro.

Ati “Izi modoka zizajya zitanga serivisi ku buntu kandi zigere aho zigomba gutabara vuba. Mu bufatanye ariko abaturage bakomeze kwigishwa kwirinda inkongi z’umuriro no kwigishwa uburyo bushoboka bwo kuzimya inkongi y’umuriro.”

Inkongi z’umuriro zirenga umunani umwaka ushize zibasiye ibikorwa by’abaturage n’ibya Leta, Gereza ya Muhanga na Rubavu zaribasiwe, amazu y’ubucuruzi mu mugi wa Kigali ndetse n’i Rwamagana kimwe n’inzu z’abaturage ahatandukanye.

Mu bice by’Intara kuzimya izi nkongi z’umuriro byaragoranaga cyane kuko imodoka zisanzwe zihari zose ziba i Kigali.

IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda muri uyu muhangoyavuze ko umuvuduko w’iterambere igihugu gikeneye utagerwaho nta bufatanye cyane cyane mu byumutekano.

Avuga ko ubu bufatanye ngo buje busanga ubwo Police y’u Rwanda yagiranye n’uturere twose mu by’umutekano hagamijwe gukumira ibyaha.

Mu kurwanya inkongi z’umuriro izi modoka nubwo ari ingenzi kuri buri Ntara ngo ntabwo zihagije kuko hakenewe n’izindi modoka nto zishobora gutabara byihuse mu bice bigize Intara ahavuzwe inkongi.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi b’Uturere kongera kwishakamo ubushobozi bakagura imodoka nk’izi ziciriritse zigashyirwa muri ‘centres’ nini ziri mu turere twabo.

Ubu Polisi y’u Rwanda ifite imodoka nini 12 zigenewe kuzimya inkongi z’umuriro, harimo n’ishobora gutabara abahuye n’ibiza bari mu burebure bwa metero 55 z’ubujyejuru.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • izi modoka ziziye igihe bityo ahazaba ikibazo cy’inkongi z’umuriro bazabona ubufasha bwihuse

  • Mr Jean Paul, umutwe w’inyandiko ukozwe nabi kuko wagirango u rwanda rufite intara nyinshi hanyuma 4gusa akaba arizo zitari zifite kizimyamuoto!! kandi nubusanzwe dufite intara 4 gusa+umugi wa kigali.
    Nge ndumva wari kwandika uti:Nyuma y’umugi wa kigali,intara nazo zahawe kizimyamuoto. Thanks

    • @PASCAL ,Urakoze cyane ku mukosora .

  • Kubwi inkongi ziyojyereye cyane zikamera nki zihora iburayi, america n’asie bikenewe yuko buri Murenge ugira kizimyamwoto nibuze 1 umuliro wabamwishi bakitabaza umurenge baturanye.

    Ese ko kera nta nkongi zabaga ho ibi byaje bite ???

  • Ahubwo jye ntangira gusoma iyi nkuru nabanje kugirango ni uturere 4 muri 30 twari tutarazina!

  • Buhoro buhoro twishimire ibyo tugeraho…aho mu gihugu cy abaturanyi no muri capital ntazo bagira ahubwo imwe muzacu igiye mu ntara izacya ibatabara.

Comments are closed.

en_USEnglish