Digiqole ad

Aberekana imideli bo muri PMA basuye urwibutso rwa Kigali

 Aberekana imideli bo muri PMA basuye urwibutso rwa Kigali

Uru rubyiruko rusaga 70 rwasabye abanyarwanda ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba ukundi

11 Mata 2015 urubyiruko rusaga 70 rwiganjemo aberekana imideli (Fashion Models) bo muri sosiyete ya Pemier Model Agency imenyerewe mu byo guteza imbere abanyamideli mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Kigali.

Hano bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imibiri yabo iri hano
Hano bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imibiri yabo iri hano

Ku bufatanye na bamwe mu bisonga bya Nyampinga w’ u Rwanda, Nyampinga na Rudasumbwa ba Mount Kenya University basuye Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi. Bikaba byari mu rwego rwo gusubiza agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwo rubyiruko rusaga 70 mu ntero igira iti “Abishyize hamwe ntacyo batageraho”, basabye urubyiruko rwose rwo mu Rwanda ko rukwiye guharanira kurwana na buri kintu cyose cyatuma u Rwanda rwongera gusubira mu bihe rwanyuzemo.

Mihigo Nikson wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Premier Model Agency, yabwiye Umuseke ko barebye bagasanga kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa hari imbaraga z’urubyiruko rwashyize hamwe rufite umugambi mubi kandi ruwugeraho. Bityo rero ku bufatanye no guhuriza hamwe imbaraga ko nabo bashobora kwishyira hamwe nk’urubyiruko rufite umugambi mwiza ntacyo batageraho kandi bagateza imbere igihugu.

Yakomeje avuga ko gusura urwibutso atari ukugenda ukareba ibyabaye gusa, ahubwo ko hari isomo nk’urubyiruko rugomba kuhakura ndetse rukabibwira n’isi yose ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi.

Nyuma yo gusoza urwo rugendo, berekeje mu Murenge wa Kicukiro gusura umubyeyi wagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Umwali Ernestine bamufasha gukora isuku mu rugo rwe ndetse bamusigira n’inkunga y’ibiribwa n’imyambaro ,ibikoresho by’isuku ndetse n’ibahasha bari bamuzaniye.

Uwo mubyeyi akaba yashimye byimazeyo uru rubyiruko ku gitekerezo cyiza bagize cyo kumusura ndetse abasaba ko bakomeza uwo mutima wo kugira neza ko ari imwe mu ntwaro u Rwanda utasanga ahandi.

Uretse aberekana imideli bo muri PMA hari Miss Mount Kenya University 2015 Nadia Agasaro ,Mr MKU 2015 Ismael n’ibisonga byabo ndetse n’abandi bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga na Rudasumbwa ba MKU 2015.

Hari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda Uwase Vanessa Raissa, Igisonga cya 2 cya Miss Rwanda Akacu Lynka, Igisonga cya 3 cya Miss Rwanda Naringwa Fiona, Igisonga cya 4 cya Miss Rwanda Mutoni Balbine na Miss Photogenic Kalisi Ihozo Sabrina .

Mu modoka berekeza ku Gisozi ku rwibutso rukuru rwa Kigali
Mu modoka berekeza ku Gisozi ku rwibutso rukuru rwa Kigali
Uru rubyiruko rusaga 70 rwasabye abanyarwanda ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba ukundi
Uru rubyiruko rusaga 70 rwasabye abanyarwanda ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba ukundi
Umuryango wasuwe
Umuryango wasuwe

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish