Inkovu za Jenoside ntizishobora gusibangana – Amb. Erica Barks wa USA
Kigali – Ubwo kuri uyu wa kane Ambasade ya Amerika mu Rwanda yibukaga abari abakozi bayo 26 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Erica J. Barks Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yavuze ko inkovu za Jenoside nubwo zakira ku mubiri ariko ibyabaye bidashobora kwibagirana.
Muri uyu muhango wabereye kuri ambasade ya Amerika i Kigali humviswe Fiona Kayitare umwana warokotse wa James Kayitare wari umukozi wa Ambasade ya Amerika i Kigali wishwe hamwe n’umugore we.
Fiona yavuze uburyo bajyanywe kwicwa ariko bo ari abana bakabata mu muhanda bakajya kwica ababyeyi babo bo bakarokoka, bakarerwa na nyirakuru ubu ufite imyaka 82. Gusa ngo umurage w’urukundo yasigiwe n’ababyeyi be aracyawuzirikana.
Jean Damascene Gasanabo umukozi ushinzwe ubushakashatsi kuri Jenoside mu kigo cya CNLG avuga ko abarokotse bakwiye gukomeza gufashwa gukira ingaruka za Jenoside ariko ngo amahanga akwiye nayo kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ati “Gusa abanyarwanda baracyahangayitse kubera umutwe wa FDLR ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, hakenewe ubufatanye mu kuwurwanya”.
Erica Barks Ruggles Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda yavuze ko iminsi igenda ikiza ibikomere bisanzwe ariko avuga ko inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi zikigaragara kandi zitazasibangana.
Ati “Tugomba kwibuka kugira ngo twubake ejo hazaza. Ibyo u Rwanda rwagezeho kuva mu 1994 kugeza ubu bigaragaza ukwiyemeza kugera ku ntego by’abanyarwanda.”
Ambasaderi Barks asaba abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kwiteza imbere no gukomeza umuhate bafite wo kubaka igihugu cyabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW