Digiqole ad

IBUKA yashinje UN kuba indorerezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 IBUKA yashinje UN kuba indorerezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi  kugeza na n’ubu nta cyo ikora mu gufasha abacitse ku icumu.

Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wungurije w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Egide Nkuranga mu ijambo rye yavuze ko UN ntacyo yakoze mu gihe cyose Abatutsi bicwaga mu Rwanda ahubwo ko yarebereye gusa, n’ibyo yari ishinzwe ngo ntiyabyubahirije.

Nkuranga yasobanuye ko uko jenoside yategurwaga UN yari ibizi kuko ngo abayobozi bari bayihagarariye mu Rwanda batangaga raporo.

Yavuze ko nyuma yo kuba indorerezi muri 1994 ngo nta kintu kigaragara uyu muryango urakora ngo ufashe Leta y’u Rwanda ndetse n’abacitse ku icumu.

Nkuranga yavuze ko ubwe akiri muto yumvaga bavuga uburyo UN (l’ONU abanyarwanda bita Loni) yatereranye abanyarwanda mu 1959 na 1960, ngo yari azi ko Loni ari igikoko kirya abantu.

Ntiyibagiwe gushimira bamwe mu bakozi bayo ku giti cyabo bagaragaje umutima w’abantu bagatabara abahigwaga ndetse bamwe muri bo bagatakaza ubuzima bwabo.

Yasabye UN muri rusange kuba hafi igihugu no gufasha abacitse ku icumu, kuba hafi imiryango y’abahoze ari abakozi ba UN mu Rwanda haba mu kubafasha kwiga n’ibindi.

Umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda, Lamin Manneh yavuze ko abagiye bari bafite imico myiza, urukundo, gukunda umurimo n’ibindi byinshi, ngo ibi bigomba kubera urugero ababo n’Abanyarwanda muri rusange bityo bikabatera imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi.

Manneh yagize ati: “Iki ni igihe haba kuri UN n’isi yose muri rusange kwigira ku makosa yabaye mu gihe cyashize kugira ngo twubake isi nziza izira jenoside, nk’abakozi ba UN tugomba kuza imbere mu kuvuga ‘Never Again’ kandi ariko tubishyira mu bikorwa.”

Senateri Nkusi Laurent wari umushyitsi muri uyu muhango yasobanuriye abari bitabiriye uko ipfobya n’ihana rya Jenoside bikorwa nk’uko y’uyu mwaka byagarutsweho cyane, abasaba ko kwibuka bitaba ibintu by’umuhango gusa, ahubwo ko bagomba guhora bibuka mu buzima bwabo.

Kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, Senateri Nkusi yavuze ko hasabwa imbaraga za buri muntu wese mu kurwanya ibitekerezo by’ihakana n’ipfobya.

Havuzwe ko mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo hagaragaye abantu 36 bagifite ibikorwa byo gupfobya Jenoside nubwo ngo umubare wagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Abahoze ari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu mashami atandukanye akorera mu Rwanda bibutswe ni 65, ariko ngo hakaba hagikusanywa amakuru kugira ngo nihaboneka n’abandi bazashyirwe ku rutonde na bo bajye bibukwa.

Uyu munsi kandi wahuriranye n’umunsi wo kwibuka Abayahudi miliyoni esheshatu muri Isiraheli bishwe muri Jenoside yabakorewe, bishwe n’aba Nazi bari bayobowe na Adolphe Hitler.

Basomaga abari amazina y'abakozi  ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Basomaga amazina y’abari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Uhagarariye UNDP Rwanda Lamin Manneh ashyira indabo ku mva z'abishwe
Uhagarariye UNDP Rwanda Lamin Manneh ashyira indabo ku mva z’abishwe
Prof Nkusi ashyira indabo ku mva z'abari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside
Prof Nkusi ashyira indabo ku mva z’abari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside
Uyu muhango wo kwibuka wakozwe mu mvura nyinshi
Uyu muhango wo kwibuka wakozwe mu mvura nyinshi
Nkuranga wungirije umuyobozi wa IBUKA ashyira indabo ku mva
Nkuranga wungirije umuyobozi wa IBUKA ashyira indabo ku mva
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe n'igisonga cya Miss 2105 bashyize indabo ku rwibutso
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe n’igisonga cya Miss 2105 bashyize indabo ku rwibutso
Urwibutso rwashizweho indabo
Urwibutso rwashizweho indabo
Nkuranga Egide wo muri IBUKA na Lamin Manneh hagati akurikiwe na Prof Nkusi Laurent
Nkuranga Egide wo muri IBUKA na Lamin Manneh hagati akurikiwe na Prof Nkusi Laurent
Abakozi ba UN mu Rwanda  bashyize indabo ku rwibutso rw'abapfuye bazira Jenoside
Abakozi ba UN mu Rwanda bashyize indabo ku rwibutso rw’abapfuye bazira Jenoside
Hari hicaye abayobozi bakuru barimo n'uwa UNDP Lamin Manneh
Abayobozi bari muri uyu muhango barimo Lamin Manneh (wa gatatu uvuye ibumoso) ukurikiwe na Prof Nkusi
Masamba Intore afasha abari baje kwibuka mu ndirimbo z'Imana no kwibuka
Masamba Intore afasha abari baje kwibuka mu ndirimbo z’Imana no kwibuka
Abakozi ba UN baba mu Rwanda baje kwifatanya n'abandi mu bikorwa byo kwibuka
Abakozi ba UN baba mu Rwanda baje kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka

Photos/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.Rw

6 Comments

  • Ingabo z,amahanga zibitambika imbere mubarase.

  • UN irarengana.

  • Ndifuza kumenya niba UN ibibuka nkabakozi ba UN cyangwa nkabanyarwanda? Niba ari nkabakozi ba UN, hakwiye kumenyekana uburyo bishwemo, niba barishwe kuko ari abakozi ba UN cyangwa bishwe nk’abanyarwanda-Abatutsi bahigwaga? Byaba bibabaje biteye nagahinda niba ibibuka nkabakozi ba UN kuruta kubibuka nkabanyarwanda. Ubuse harigihe bigeze bumva mu Rwanda hibukwa hashingiwe ku mirimo runaka cyangwa urwego rwa politic runaka?cg groupe runaka y’abantu bari bafite umwihariko wabo? Ubuse umuntu abyise gupfobya yaba atandukiriye? Kuko nta mukozi wa UN wahigwaga, target bari abatutsi…Ubwo yarikwiye kwibuka abanyarwanda mbere nambere ikagaragaza ubushake bwa politiki ko ibababaje na genocide y’1994 yakorewe abatutsi, ikemera uburangare bwayo no kutita kubanyarwanda kugeza balimbutse…Ubwose irabibuka iki mugihe bayitakiraga ntishake kubumva, ikabatererana kugeza bashize? mubishwe harimo nabakozi bayo nabandi bo muzindi nzego nyinshi, ariko bitiswe ko hibukwa abakozi ba UN, kuko haba hirengagijwe abandi batari abakozi bayo bishwe…cyereka niba kuri bo abo ntacyo bibabwiye…

  • Ku ikubitiro ,Uruhare rw’ibanze mu itegurwa ry’iki gikorwa rrwari urwa abakozi ubwabo bibukaga by’umwihariko abakozi bagenzi babo bakoranaga bagashakisha n’abantu bo mu miryango yabo baba bararokotse, sinzi icyo Mariko agamije anenga iki gikorwa, ariko ndagifata ahubwo nk’aho ari we udashaka ko abantu bibuka! birumvikana ko n’ubuyobozi bw’imiryango ya Loni byabaye ngombwa ko bitabira initiativfe y’Abakozi bayo; ntabwo cyaba ari igikorwa cya Loni ngo abantu baze kuyinenga kandi bayinengera mu kicaro cyayo! Iyi ni initiative y’Abakozi nk’uko no muri za Ministère; Ambassade ; mu Turere bibuka abaturage babo imiryango yarokotse ibigize mo uruhare ubuyobozi bukabashyigira; no mu zindi nzego zinyuranye ni uko bikorwa kandi bizakomeza Mariko n’abandi nkawe nibashaka baziyahure

  • Muzatubwire n ababujije UN gutabara ngo abatutsi barashize.

  • Uwamwezi aravugisha ukuri kuko mu gihe twibuka abatutsi bazize genocide tubibuka muri rusange nk’abanyarwanda ariko kandi mu nzego zose babarizwagamo: ari abihayimana, abayobozi, abahanzi, abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi n’abandi. Sinumva rero ikibazo Mariko afite kuri UN! Ubwo se ntabwo yumva ko bibukaga abatutsi bakoreraga UN bakazira genocide?! Ndumva ibi Mariko yabyumva atagombye kwiyahura.

Comments are closed.

en_USEnglish