Digiqole ad

Social Mula ahakana amakuru avuga ko agiye kujya muri Allstars Music

 Social Mula ahakana amakuru avuga ko agiye kujya muri Allstars Music

Social Mula ni umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat akiri muto ugereranyije n’abandi bahanzi bayikora mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best. Aravuga ko atagiye kujya muri AllStars Music ndetse ko atanabitekereza.

Social Mula ni umuhanzi wakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat akiri muto
Social Mula ni umuhanzi wakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat akiri muto

Ubusanzwe uyu muhanzi abarizwa muri ‘Decent Entertainment’ iyoborwa na Alex Muyoboke na Twahirwa Theo. Aba bagabo bombi akaba aribo bagiye bafasha bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda kurushaho gutera imbere mu bikorwa byabo bya muzika.

Ahanini bavuga ko ubufatanye bwabo bugamije kuzamura impano nshya mu Rwanda. Ku nkuru yari imaze iminsi ivugwa ko Social Mula yaba agiye gutandukana n’abo bagabo, bavuga ko ari uburenganzira bwe kujya ah ashaka n’ubwo Social we avuga ko ntaho ashaka kujya.

AllStars Music ni itsinda ryashinzwe na Nizzo Muhamed wo mu itsinda rya Urban Boys, ahanini akaba yarafashe abahanzi bakiri bato ngo yabonaga ko bafite impano muri muzika ariko badafite uko bakwizamura.

Nyuma y’uko hahwihwishijwe ko Social yaba agiye kwerekeza muri Allstars Music ava muri Decent, buri ruhande rwagize icyo rutangariza Umuseke.

Twahirwa Theo uzwi nka Dj Theo umwe mu bayobozi Decent avuga ko Social Mula aramutse agiye bwaba ari uburenganzira bwe gusa atazi neza niba kujya muri Allstars Music kwa Social Mula hari icyo byamumarira mw’iterambere rya muzika ye.

Yagize ati “ Bwaba ari uburenganzira bwe kujya gukorera aho ashaka, njye ntawe ngirana nawe ibibazo gusa hariya sinemeza neza ko hari icyo hamumarira mu iterambere ry’umuziki we”.

Ku ruhande rwa Social Mula avuga ko uretse kuba abantu bavuga ko yaba agiye gutandukana na bamwe mu bo bafitanye amasezerano y’imikoranire, akajya muri AllStars Music, atazigera anajyamo.

Yagize ati “Allstars Music yo ntayo ngiye kujyamo nta nubwo bizabaho,keretse niba ari Allstars ya za ndirimbo za Zizou uvuga ajya ahurizamo abahanzi, naho label yo wapi.”

Muri AllStars Music harimo abahanzi nka Davis D, Aimée ndetse na Gisa Cy’Inganzo akaba yaraciyemo nubwo hari amakuru avugwa ko yaba yarasezerewe muri iryo tsinda kubera imyitwarire ye basanze itatuma bakomeza gukorana.

‘Abanyakigali’ i imwe mu ndirimbo zatumye uyu muhanzi amenyekana cyane muri muzika nyarwanda.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=yPxtA72Gn8k” width=”560″ height=”315″]

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish