Abacamanza bo muri EAC bariga ku mbogamizi zabangamira ubucuruzi
Kigali: 20/4/2015 Abacamanza baturutse mu bihugu bitanu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC), barasuzuma uburyo bwo gukemura amakimbirane n’impaka bishobora kubangamira ubuharirane n’ubucuruzi ku banyamuryango b’ibi bihugu.
Prof Sam Rugege watangiye iyi nama izamara iminsi itatu, yavuze ko abacamanza baziga uko imanza z’ubucuruzi zigomba gucibwa, muri uyu muryango wa EAC ngo kuko nubwo buri gihugu gifite inkiko z’ubucuruzi zikemura amakimbirane y’imbere, ntibibuza ko umuturage umwe w’iki gihugu yajya gukorera mu kindi akaba yakwitaba inkiko zikamurenganura.
Aba banyamategeko biganjemo abayobora amashuri yigisha ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko yagereranywa na Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ryo mu Rwanda, ndetse rikaba ryarafatanyije n’Ubunyamabanga bwa EAC mu gutegura iyi nama.
Hari kandi abahagarariye inkiko nkuru z’ubucuruzi mu bihugu itanu bigize uyu muryango wa EAC, ndetse n’abahagarariye akana k’ubucuruzi muri uyu muryango.
Prof Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, yavuze ko aba bacamanza bagiye kwiga ku mategeko agenga ubufatanye bw’ibihugu, basuzume uko ikoranabuhanga ritaba inzitizi ku bucuruzi.
Rugege yavuze ko baziga no kubijyanye n’ibyaha ikoranabuhanga rishobora guteza mu bucuruzi nk’abashobora kubeshya (fraud), no kwiba amafaranga mu buryo bugezwe bwo kuyhererezanya, ndetse ngo baraza kwiga uburyo bwo gukemura ayo makimbirane n’impaka bitanyuze mu inkiko.
Yagize ati “Ubucuruzi ni ryo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu kandi tutabufite nta bukungu bukomeye twagira, ni yo mpamvu hagomba kubaho amategeko kugira ngo ahane abo bantu bashaka kubona indonke n’amafaranga batakoreye.”
Rugege yasabye abantu kujya babanza bakagerageza gukemura ibibazo hagati yabo, cyangwa bakabijyana mu bunzi aho kwihutira kujya mu nkiko.
Yagize ati “Kujya mu nkiko bimara umwanya, bitwara amafaranga menshi bikaba byatuma ubucuruzi budindira.”
Ferdinand Wambali, Umucamanza muri Tanzania akaba ari na we ushinzwe ibijyanye no guhugura abacamanza, yavuze ko iyi nama igamije gatanga amakuru ku bacamanza ku bijyanye n’impaka zishiora kuvuka zijyanye n’ubucuruzi.
Yavuze ko buri gihugu gifite urukiko rw’ubucuruzi, ariko muri iyi nama bakazabasha gusngira amakuru ajyanye n’ibibazo bihari.
Yavuze ko mu bijyanye no guca imanza z’ubucuruzi, ari inyungu ku baturage b’ibihugu byo muri EAC ngo kuko hari abantu bakora ubucuruzi muri kimwe mu bihugu, ku buryo habayeho ko biyambaza inkiko bitagorana kuko abacamanza bazaba bafite amakuru y’uko bafata umwanzuro ku kibazo nk’icyo.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
bige uko izo nzitizi zavaho maze ubucuruzi bukorwe kinyamwuga
Comments are closed.