Digiqole ad

Nubwo hari ibikinengwa, irushanwa rya MissRwanda ngo ryateye imbere

 Nubwo hari ibikinengwa, irushanwa rya MissRwanda ngo ryateye imbere

Hari impinduka zagiye zibaho kuva ubwo kugeza ubu

Mu myaka 23 ishize mu Rwanda batangije irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Kuva ryatangira mbere ya Jenoside na nyuma mu 2009 ubwo ryongeraga kubaho abantu bagiye barivugaho ibitandukanye. Bamwe barishimira abandi bavuga ko ridakwiye. Abarikurikiranira hafi bavuga ko kuva 2015 ari bwo ritangiye kugenda neza kurusha ikindi gihe cyose ryabayeho.

Hari impinduka zagiye zibaho kuva ubwo kugeza ubu
Hari impinduka zagiye zibaho kuva ubwo kugeza ubu

Umunyamakuru w’imyidagaduro Ntihinyuzwa Gentil Gedeon yagaragaje impinduka zagiye zibaho n’iterambere ry’iri rushanwa.

Bitangira ntabwo aya marushanwa y’abakobwa bahiga abandi ku bwiza yakiriwe neza, benshi bavuga ko ahabanye n’umuco nyarwanda. Ariko uko iminsi yagiye ishira cyagiye cyakirwa.

Abaterankunga, Leta by’umwihariko, Itangazamakuru, Abaturage bamwe, n’abigeze kujya muri iri rushanwa batumye iki gikorwa gitangira gushimwa no gushyigikirwa.

Mu 1992 nibwo bwa mbere mu Rwanda hatowe umukobwa uhiga abiyamamaje ubwiza. Abari bari muri ibi birori ngo nuko itora ritagenze neza n’uyu munyampinga aza guhembwa umwaka ukurikiyeho.

Mu 1993 uwitwa Uwera Dellila yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda, hari ku tariki ya 17 Ukuboza 1993 agomba guhagarira abari bo mu Rwanda umwaka w’1994. Ibihembo yahawe ngo ntabwo byageraga ku mafaranga 15 000Rwf.

1993 – 2009, imyaka 16 yakurikiyeho ibya Miss Rwanda ntawubivuga. Ntibyari mu bikenewe n’abanyarwanda muri icyo gihe.

Miss Rwanda wa mbere watowe nyuma ya Jenoside ni Grace Bahati ibyo yahembwe nawe ngo ntabwo byari bikwiye Miss Rwanda, byafashe indi myaka itatu hataratorwa undi.

Aurore Mutesi wamukurikiye yatowe mu 2012. Nawe yambaye ikamba imyaka ibiri ubusanzwe ryambarwa umwaka umwe. 2014 nibwo hatowe Nyampinga wundi Akiwacu Colombe.

Miss Akiwacu Colombe watowe igikorwa cya Miss Rwanda kikimara kujya mu maboko y’abikorera akanahura na zimwe mu mbogamizi z’imitangirwe y’ibihembo ashima urwego Miss Rwanda igezeho.

Agira ati “Uko imyaka igenda ishira ni nako igikorwa cyo gutora MissRwanda kigenda kirushaho kugenda neza ugereranyije n’andi marushanwa yagiye akibanziriza.

Ibi byose bigaragaza imbaraga n’ubumenyi Rwanda Inspiration BackUp kigenda kiyongeraumunsi ku wundi. Mu gihe byaba binakomeje gutya mu myaka mike cyane u Rwanda rwaba rugeze ku rwego rwiza kurushaho”.

Mu bijyanye n’imitegurire, guhemba abakobwa no gutanga ibihembo bikuru by’uwegukanye urushanwa Miss Colombe nabwo ashima cyane uko byakozwe uyu mwaka wa 2015.

Ati “Ubwo natorerwaga kuba Nyampinga w’u Rwanda, hamvuzweho amagambo menshi. Ndetse n’ibihembo nahawe bitandukanye cyane n’ibyo Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane yahawe.

Mu gihe icyo aricyo cyose iki gikorwa cyakomeza kugenda neza nkuko cyagenze nta mubyeyi n’umwe ushobora kubuza umwana we kwitabira iryo rushanwa”.

Ibihembo bihabwa abakobwa, urwego rw’imitegurire, agaciro gahabwa uwatowe ni bimwe mu bituma irushanwa rigira agaciro kandi rikubahwa n’abifuza kujyamo ndetse nabafana.

 

Ibihembo bifatika bitangiye ubu

Natasha niwe wabaye igisonga cya Mbere muri 2012 kubwa Miss Aurore. Ati “Hahahhaaa ndabyibuka cyane kuko icyo gihe bampembye imiheha na papier Hygiénique n’utundi tuntu ntibuka neza”.

Miss Carmene nawe yitabiriye amarushanwa ya 2012 anitabira aya 2014. Umwaka wa 2012 ngo ntakintu byamumariye yaba mu bihembo cyangwa mu kumafasha gukora imishinga ye.

N’uburyo bari babayeho muri Bootcamp ubwabyo, nanyuma yo gutorwa byose ngo byamugaragarije ko igikorwa cyari kikiri hasi.

Kundwa Doriane niwe Nyampinga w’u Rwanda 2015 afite imodoka ifite ubwishingizi bwa Omonium, arahembwa umushahara w’ama Dollard 1000 buri kwezi.

Salon yo kumusuka umusatsi igihe ashakiye, afite iduka rimwambika imyenda, inkweto n’isakoshi igihe afite ibirori yitabiriiye, yahawe Flat Screen na Smart Phone, ahabwa ibihumbi 100 frw byo kwakira abashyitsi buri cyumweru, ingendo zo mu mahanga n’ibindi n’ibindi birimo ikinamba cy’imodoka kwigishwa imodoka n’ibindi.

Ibihembo nk’ibi binashimwa n’abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa mbere. Aba nubwo bapfunyikiwe amazi, bagahabwa ibihembo bafata nk’ibidaha agaciro umunyarwandakazi, bashima cyane aho iri rushanwa rigeze mu guhesha agaciro umukobwa kandi bagasanga bizatera imbaraga abanyarwandakazi bashaka kwitabira iri rushanwa.

Miss Carmene afata Miss Doriane nk’urugero rwiza rw’umukobwa wahembwe neza mu batorewe iri kamba.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye mbona Kundwa Doriane ariwe wakabaye witwa Nyampingwa w’u Rwanda kuva icyo gikorwa cyatangira kuko niwe uzi agaciro n’umunezero yabonye mu bihembo yahawe.

Atandukanye cyane n’abandi ba Nyampinga u Rwanda rwagiye rugira kuko urebye byari ukurangiza umuhango gusa ariko nta kintu wavuga byagejeje ku bakobwa bagiye bambikwa ayo makamba”.

Mu bihembo bya MissRwanda 2015, abakobwa bose uko bari 15 bambere buri wese yahawe envelope y’amafaranga guhera ku 100.000 frw kugera ku bihumbi 500. Ibi ngo ninabwo bwa mbere byari bibaye.

Ikindi ni uko umukobwa wese wakandagiye muri Miss Rwanda akagera ku rwego rw’igihugu yahawe envelope yo kumushimira ariko itaramenyekanye ingano y’amafaranga yari ayirimo.

Nubwo igikorwa cya Miss Rwanda Leta yacyeguriye abikorera ku giti cyabo, ntibikuraho ko Mnisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo iguma kwitirirwa igikorwa cyane ko butakibuza kuba igikorwa cya Leta.

Iyi Minisiteri nayo ihamya ko Miss Rwanda irimo igera ku rwego rushimishije nyuma y’igihe gito yeguriwe abikorera.

Kalisa Eduard umunyamabanga uhoraho muri iyi ministere. Avuga ko ari igikorwa kimaze gutera imbere mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Buri munyarwanda wese wagiye akurikirana iki gikorwa cyo gutora MissRwanda mu myaka yagiye itambuka nizera ko abona impinduka zigenda zigaragara.

 

Intagazamakuru ntiriribona muri MissRwanda

Uburyo bw’imitegurire, ibihembo bitanogeye ababihabwa, kwirengagiza umuco nkana, guhuzagurika kubera gukora igikorwa kinini ku nshuro ya mbere birashoboka ko ari bimwe mu byatumye ikigo Rwanda Inspiration Back UP kitanoza ku rwego rwo hejuru Miss Rwanda ya 2014.

Kugirana ibiganiro na Sylvia Tayla umufaransakazi uyobora companyi itegura Miss France, ibiganiro binyuranye na Miss Sonia Roland, no kwigira ku bindi bikorwa biremereye ngo byarabafashije cyane gutegura neza igikorwa cya 2015. N’umwaka wari wabanje kandi nawo ngo kuribo wari ishuri.

Ishimwe Dieu Donnée umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp avuga ko mu myaka ibiri ishize ategura iki gikorwa hari isomo rinini kimaze kumusigira nkuko abitangaza.

Yagize ati “Igihe cyose utangiye ikintu ntucike intege byanga bikunda ugera ku cyo wifuzaga kugeraho. MissRwanda 2014 twaranenzwe cyane ariko binaduha imbaraga zo gutegura MissRwanda 2015.

Nta kabuza rero igihe cyose abanyarwanda bazagishyigikira aho kureba uruhande rubi gusa ngo abe arirwo ruvugwa iki gikorwa mu myaka itarenze 4 kizaba kigeze ku rwego umuntu atakwiyumvisha”.

Irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka ryagaragaje gutera intambwe yo kwigana amarushanwa mpuzamahanga nka Miss Universe Miss France n’ahandi.

Miss Universe 2014,  umunyaColombia Paulina Vega, afite ibisonga bine, kimwe na Miss France naho ubu batora ibisonga bine mu marushanwa yabo.

Ibi ni nako muri Miss Rwanda uyu mwaka byagenze mu rwego rwo kwagura byihuse irushanwa rya Miss Rwanda .

Muri Miss Wolrd ho ubu basigaye batora ibisonga 6, babiri ba nyuma bakitwa ibikomangoma cyangwa Prencess.

Irushanwa rya Miss Rwanda2o15 uyu mwaka ryanatumiwemo abantu benshi bavuye mu bihugu bitandukanye bya kure ndetse no mu karere.

Mu buryo bw’ibanga ryanitabiriwe na Denis-Christel Sassou Ngesso umuhungu wa Denis Sassou Nguesso Prezida wa Congo Brazza.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • twizere ko uko imyaka iazagenda yicuma ariko hazagenda hazo impinduka kandi nziza naho aho bigeze ubu ni sawa cyane

  • iki gikorwa kigeze ku rwego rushimishije byo rwose ntawashidikanya ahubwo bakomeze aho

  • Rwose mumbabarire abatoye mwese mwarebeshaga ijishorimwe
    Rwose uyu nta bu miss mubonamo

  • munyibutse ababizi neza (impamvu, icyo byerekana, intego) bya miss rwanda?

  • UBUNDI NUNZE MURYUMUSAZA NKUNDA KANDI NEMERA(MAKUZA)
    HARI UWAMBWIRA INCOME MISS YINJIRIZA IGIHUGU BYIBURA NAMAFARANGA IGIHUMBI YURWANDA?
    MURI MIRIYARI IRENGA IGENDA MURI ICYO GIKORWA NTABINDI YAKORA BYAFASHA ABATURAGE NDETSE BENSHI KANDI MUGIHE KIRAMBYE?
    MUMA PROJECTS YOSE BAVUGA NABWO BABA BATEGURIWE HARI NIMWE BASHYIRA MUBIKORWA?
    IBI NTAMUMARO MBIBONAMO.

    AHUBWO AIRTEL NDETSE NANDI MACOMPANY AKENEYE MARKERTING IGE IKORA ICYO GIKORWA MURI BUDGET YAYO, ARIKO AMAFARANGA YIGIHUGU NTAZONGERE GUPFA UBUSA KARIYA KAGENI. NDABASHIMIYE MURAKOZE!

    • Ariko sinzi nimba warize economie cg uzi principes z ubukungu bw igihugu?!Buriya amafaranga yagendeye muri kiriya gikorwa barafashe barayatwika?Cg bayajugunya ahantu mungarani cg yahembwe abantu cyaner babanyarwanda batandukanye bari bafite utuzi dutandukanye muri kiriya gikorwa?Iki nicyo kibazo wagakwiye kwibaza!Wenda Imana nigufasha izaguha amahirwe yo gusobanukirwa nuko icyo bita economie y igihugu ikorwa!Igihugu ni abaturage si Rwanda Revenue cg izindi institutions za leta gusa ngo niwumva ngo bungutse wumve ko u Rwanda rwinjije amafaranga!Iyo umuturage abonye akazi undi ubuzima bwe bugahinduka akaba undi wisumbyeho niko igihugu kiba kirimo kwinjiza!Bariya bakobwa bari nothing none ubu babaye abantu bavuga rikijyana…..n ibindi bitandukanye!Ubu wari gushimishwa nuko ariya mafaranga yaziriya companies aguma mumakonti ntibayashore mugushyigikira ruriya rubyiruko?!!!!Ikindi uru ni uruganda rw imyidagaduro nimba mutarusobanukiwe mujye muceceka mureke abazi ibyo bakora bajyane nabyo namwe mujye muzindi industries zijyanye namwe kandi zirahari mukwiranye pe!

  • Uramunsubirije muvandi pe bajyebavuga ibyobabanje gutekerezaho

  • NDABASHIMIYE BAVANDIMWE ARIKO NABABWIYE KO RETA IDAKORERA MARKETING ARIYA MACOMPANY IKORESHA AMAFARANGA YAGAKOZE IBINDI BIKORWA AHUBWO ZIRIYA COMPANY ZIKABA ARIZO ZITEGURA IBYO BIKORWA AHUBWO IGAKURIKIRANA ITANGWA RYIBIHEMBO BABA BEMEREWE NIBA BABIBONA UKO BYATEGUWE NTIBIBE NKIBYA MISS COLOMBE WENDA LETA IKABA UMUFATANYABIKORWA CYANGWA UMUTERANKUNGA

    • ariko @bosco uba mugihugu cg?ese niyo waba utabamo nukurikira namakuru?ese niba utanakurikira wanditse comment wasomye inkuru?leta ntamafranga ishyira muri kiriya gikorwa uhera 2014 byose bikorwa niriya company ikiskakira abaterankunga igikorwa kikaba.muge mwandika mwabanje gushishoza.ikindi kuvuga ngo mbyinjiriza iki u rwanda, nonese u rwanda nimisozi cg nabantu ubu se doriane muhuye cg undi mukobwa wagiyemo, ba aurore naba colombe niyaguseka?aho byabagejeje nicyo byabamariye nibo babizi.

  • bosco kandi ubu wabona uri muri babandi bavuga ngo kuki ama company akoresha abanyamahanga mukwamamaza.ubuse uwa kujyanira airtel yakwemera kujya iguhemba 1000$ kukwezi?ariko miss niko bimeze ubwo koko urunva ntacyo bimaze? sha nabonye bagusobanuriye economie icyo aricyo.buriya abakozi bakoramo bifite icyo bibamariye.abategura mukomereze aho muzagerayo mupfa kuba mubikunda gusa babahe umwanya gusa niba mukoze izi minduka mbonye muri 2 years ubwo ndibaza 5 years aho muzaba mugeze niba muri abanyabwenge

  • NDABONA ABA BAKOBWA 2 (MISS 1993 NA MISS 2015 ) ARIBEZA. AHUBWO SE MISS 1993 ARIHEHE UBU?, YARIMWIZA PEE

  • Hi Guys! Ndabashimiye Didier na Alice kubitekerezo byanyu byiza kandi byubaka ariko se niba mukurikirana neza Makuza yavuze ko nkigihugu kikiri munzira yamajyambere tutakagombye gutanga amafaranga arenga miliali ngo turatora miss rwanda,? Nibyiza ko ariya ma company ahemba bariya bana rwose kuko ni income zitabagwa nabi, Ndetse na Prince Kid ( Kagame ) na inspiration Backup ye bakeneye kurya ariko izi company zige zibitegura ariko na leta ibafashe . Thank you! Blessing!

Comments are closed.

en_USEnglish