Digiqole ad

Abatagejeje ku myaka 18 bakora mu ngo hari icyo basaba Leta

 Abatagejeje ku myaka 18 bakora mu ngo hari icyo basaba Leta

Mu ihuriro ry’abakozi bo mu rugo ntabwo bemerera abatujuje imyaka 18

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda ntabwo ryemerera gukoresha nk’umukozi ubihemberwa umwana utarengeje imyaka 18 y’ubukure. Bamwe mu bana bakoreshwa mu ngo batarageza iyi myaka bavuga ko nubwo amategeko atabibemerera ariko nta n’icyo abafasha mu kuvanaho igituma baza muri iyo mirimo.

Mu ihuriro ry'abakozi bo mu rugo ntabwo bemerera abatujuje imyaka 18
Mu ihuriro ry’abakozi bo mu rugo ntabwo bemerera abatujuje imyaka 18

Benshi muri aba bana bava mu miryango y mu byaro barangije amashuri abanza cyangwa bacikirije ayisumbuye. Imiryango imwe n’imwe mu bice by’umujyi mu Rwanda cyane cyane i Kigali ibaha akazi ko mu rugo. Ngo bene aba ntibahenda, barakora cyane kandi barumvira.

Abashinzwe iby’uburenganzira bw’umwana bavuga ko iyi migirire ari mibi cyane kandi inyuranyije n’amategeko arengera umwana mu Rwanda kimwe n’amahame mpuzamahanga amurengera.

Umwe muri aba bana ariko avuga ko akazi bagashoboye kandi bagakora neza gusa bagakora kuko nta mahitamo yandi bafite bitewe n’uko imiryango baturukamo ikennye idashobora kubarihirira amashuri ngo bakomeze bige.

Uyu waganiriye n’Umuseke afite imyaka 16, ati “Gukora akazi ko mu rugo ndi muto ni uko ntabushobozi iwacu bari bafite. Bituma nza gushaka imibereho i Kigali.”

Bene aba bana bavuga ko baramutse badahawe akazi ibigo byakira inzererezi byakwiyongera kuko ngo baza ari benshi gushaka imirimo mu mujyi.

Itegeko ribuza ko bahabwa akazi kubera imyaka yabo ngo bakaryishimiye ribaye rinategeka ko bahabwa ubushobozi bwo kwiga no kurya iwabo mu cyaro mu miryango ikennye bakomokamo.

Umwe muri aba bana ati “Ubuzima bubi n’ubukene nibyo bituma tuza gushaka akazi. Ntabwo wakwiga waburaye cyangwa usa nabi.”

Kuri bon go iryo tegeko ribuza kubaha akazi kuko batagejeje imyaka 18 ribabangamiye kuko ritanategeka ko biga bakanabaho neza iwabo. Bakifuza ko bahabwa amahirwe bagakora.

Inzego zishinzwe kurengera abana zimaze igihe mu bukangurambaga bugamije gutuma abana baguma mu mashuri aho biga mu byaro, babakangurira ko nta nyungu iba mu buzima bwo gukora mu ngo z’abantu bakiri bato, ahubwo amahirwe yabo aherereye mu ishuri.

Nubwo bitakwemezwa ko imibare y’abana bakora mu ngo ari abavuye mu mashuri gusa, umwaka ushize imibare y’abana bataye amashuri mu duce two mu burasirazuba n’amajyepfo yarazamutse cyane.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW  

en_USEnglish