Digiqole ad

Islamic State yishe abanyethiopia 28 ibaziza ukwemera

 Islamic State yishe abanyethiopia 28 ibaziza ukwemera

Abishwe bahowe ko ari abakritsu badashaka guhindura ukwemera

Muri Libya, umutwe w’iterabwoba wa Islamic Stade wagaragaje video wica abagabo 28 bavuga ko bakomoka muri Ethiopia kubera ukwemera kwabo.

Abishwe bahowe ko ari abakritsu badashaka guhindura ukwemera
Abishwe bahowe ko ari abakritsu badashaka guhindura ukwemera

12 muri aba baciwe umutwe naho 16 bicishwa amasasu mu mashusho yafatiwe ku mucanga no mu butayu ahantu hatarameyekana muri Libya nk’uko bitangazwa na AFP.

Muri Video y’iminota 29 abishwe bazanywe ku mucanga baryamishwa hasi maze bacibwa umutwe hakoreshejwe ibyuma. Umugabo umwe wambaye yipfutse umunwa n’umutwe yabaga ari inyuma ya buri muntu ugiye kwicwa akaba ari nawe umwica.

Umwe muri aba bagizi ba nabi agaragara avuga amagambo mu cyongereza ko Abakristu batiteguye guhinduka ngo babe abaslam nabo bazicwa gutya.

Nibwo bwa mbere abo muri Islamic State berekanya amashusho bica abantu bo muri Ethiopia, hafi 2/3 by’abaturage ba Ethiopia ni Abakristu benshi bo mu idini rya Orthodoxe.

Hari umubare munini w’abanyethiopia wavuye mu gihugu cyabo ujya gushaka imirimo muri Libya aho abakozi ba nyakabyizi benshi ari abo mu bihugu bindi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Col Khadaffi.

Umutwe wa Islamic State kubera ibibazo igihugu cya Libya kirimo ubu naho wahashinze imizi, ubu bagenzura uduce tumwe na tumwe twa Sirte.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Uzazaryari Yesu ngo ibyaremwe biruhuke ibituye munyanja ibituye mumashyamba byose bitegereje ingoma yamahoro uzazaryari ngo turuhuke.

    • Kuki wumva ko amahoro azazanwa na Yesu gusa? Wakwibajije icyo abatuye isi bakora ubwabo?

  • Mana tabara ubwoko bwawe,inkota wicishije mugenzi wawe nawe…….

    • Ubwoko bw’Imana ni ubuhe? ese ubundi ni ubwa nde?

  • Ariko c Islam kweli kuki ihangayikishije isi, iyomana basenga isaba kwica ikiremwa muntu niyihe mana, ubu c urukundo dusabwa rwo gukunda mugenziwawe nurunguru??? Ubu c ibihugu byibingange bimariyiki ababatotezwa…………

    Ibihe byanyuma ngibi ariko abami bazamubona bahaguruke, ibikomangoma by’isi bizunama,,,, America wee

    Mana tabara ubwoko bwawe

    • Ninde wakubwiye ko ari Islam ibasaba kwica? Abasilamu n’abakristo bari babanye neza kugeza igihe ibihugu by’abakristo byazaga bikica Saddamu na Kaddafi maze bigaha intwaro za mayibobo ngo zijye kurwanya Assad wa Syria hanyuma izo mayibobo zigahindukiza imitutu ya AK47 zigatangira kurwanya uwazihaye ibere(USA-NATO-IsraHELL-christians) no kwica inzirakarengane z’abakristo. Ujye wumva za discours za Al shabab uzumva impamvu batera Kenya cg Uganda: Kuberako Kenya na Uganda bazanye ingabo zayo gutera Somaliya.

  • Mayimayi yashaka amaramuko ngoyateje ikibazo muri congo ngaho MONUSCO ikaba yateyemo,, al shabu, boko haramu, ISIS mukwica abantu isi ierebera

    AMAHANGA KUKI ATABIVUGAHO

    • Bararebera kugirango izo mayibobo zikomeze zice abantu benshi, maze isi yose ibone ko Islam ari ikibazo. Waba uzi ushinga iriya mitwe akayiha n’ibitwaro bya kirimbuzi? waba uzi uwateje akavuyo muri Iraq na Lybia bigatuma izo mayibobo zigarurira ‘ubutegetsi’?

  • BAVANDIMWE TUDAHUJE UKWEMERA,NDAGIRANGO MBABWIREKO ISLAM ITEMERA UBWICANYI UBWO ARIBWO BWOSE,KUKO NO KUVA KUBW’INTUMWA MUHAMAD ABAKRISTU BAHOZEHO NTA NARIMWE YIGEZE ABWIRA ABAISLAM NGO NIBICE ABAKRISTU.

    Impamvu rero byafashe indi sura ikomeye muribibihe bya vuba ikwiye kwibazwaho.

    abantu bashyira inda zabo imbere bitwaje ISLAM.ubuse ko bagenda bagatera BOMBE mumusigiti,ntihapfiramo abaislam ???
    Ntanahamwe mumusigiti uzigera wumva bigisha kugirira nabi uwo mudahuje UKWEMERA .
    BAVANDIMWE RERO MUREKE DUFATANYE KWAMAGANA ZIRIYA NKOZI ZIBIBI.

    • Ntabwo ari inda zabo ahubwo ni ugushukwa n’abagamije gusebya Islam wongeyeho umujinya wo kurwanya akarengane gakorwa n’ibihugu by’abakristo (EU, USA, IsraHELL).

  • Nyaturatura, mayimayi yakwishakira amaramuko MONUSCO ikaba yateyemo, al shababu,boko haramu, ISIS bakica abantu isiyose irebera

    Ce le monde du dernier jour.

  • Ismael ibi ntabwo ari idini kandi niba uzi gusoma uzajye Muri library ushake coran isobanuye mu rurimi wumva
    Islam ni amahoro abo bandi uzababaze CIA
    Bazakubwira impamvu

  • Islamic State yishe abanyethiopia 28 ibaziza ukwemera??? Njye nari kwita iyi nkuru: Islamic State yishe abanyetiopia 28 kubera amasinde Etiopia ifitanye n’iriya mitwe.Islamis State ijya ikeka ko abanyetiopia bose baba baje kuyineka.
    Ndahamya ko bazize ko igihugu cyabo kiri mu bitera Somaliya ndetse na ally wa EU-NATO-USA-AMISOM….ntabwo bazize idini. Nzi nezako Islamic State iramutse ifashe abantu bakomoka muri Venezuela nubwo baba ari abakristo itabica(keretse iketse ko ari ba maneko).

Comments are closed.

en_USEnglish