Digiqole ad

Bombori bombori hagati ya Producer Prince, Bob, Nicolas na Sentore

 Bombori bombori hagati ya Producer Prince, Bob, Nicolas na Sentore

Producer Prince,Bob, Nicolas ntibavuga rumwe ku ndirimbo za Jules Sentore

Mu minsi ishize hatangajwe amakuru avuga ko indirimbo z’umuhanzi Jules Sentore ‘Udatsikira’ na ‘Urabaruta bose’ zishobora kuba ziyitirirwa na Producer Prince ukorera mu nzu itunganya muzika nyawanda yitwa ‘Solace Studio’. Nyuma y’ayo makuru, Producer Prince, Producer  Nicolas, Bob na Jules Sentore ntibavuga rumwe ku byatangajwe.

Producer Prince,Bob, Nicolas ntibavuga rumwe ku ndirimbo za Jules Sentore
Producer Prince,Bob, Nicolas ntibavuga rumwe ku ndirimbo za Jules Sentore

Indirimbo ya mbere yaje muri icyo kibazo, n’indirimbo ‘Udatsikira’ imwe mu ndirimbo zatumye Jules Sentore amenyekana muri muzika nyarwanda. Iyo ndirimbo bikaba byaratangajwe ko yakozwe na Producer Prince n’ubwo batabivugaho rumwe hagati yabo bose.

Producer Prince avuga ko atigeze atangaza cyangwa yiyitirira indirimbo. Ahubwo ko mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda aricyo cyumvikanye mu buryo butaribwo.

Avuga ko atigeze ahamya ko ariwe wakoze iyo ndirimbo, ahubwo ko yavuze ko yagize uruhare mu kuyitunganya ngo ijye hanze ikoze neza kurusha uko yari imeze itararangira.

Producer Prince yabwiye Umuseke ati “Ntabwo nigeze mvuga ko arinjye wakozeUdatsikira’ cyangwa wayitangiye. Ahubwo navuze ko iri mu ndirimbo nagizeho uruhare mu ikorwa ryayo.

Sinibaza rero niba naragombaga guceceka simvuge ko iyo ndirimbo ntayikozeho kandi narayikozeho nkuko ari n’ibintu bisanzwe mu kazi ka production ahantu hose ku isi.”

Prince avuga ko mu 2012 Producer Bob atari afite ubuhanga gukora indirimbo ngo ayishyire hanze irangiye, kuko ngo nibwo yari atangiye kwinjira mu gutunganya indirimbo.

Ati “Kuba naratangaje ko nagize uruhare mu ikorwa ry’iyo ndirimbo numva nta kosa na rimwe nakoze kuko navugishije ukuri ntaho nabeshye na nyiri ubwite mu mutima we arabizi”.

Producer Bob we avuga ko iyo ndirimbo ariwe wayitangiye ndetse akanayirangiza ko umuntu azi wagize icyo ayikoraho ari Producer Nicolas gusa.

Ati “Nari nsanzwe narize music ndetse na production yewe!!! Ninjye wigishije Nicolas, Licklick na Prince gucurangisha Piano. Ubwo rero niba ntari nshoboye gukora indirimbo ngo nyiranginze sinzi icyo nabigishaga.

Kuri njye ndumva aho guterana amagambo twashaka uko turangiza ikibazo bikava mu nzira kuko gukomeza kubishyira hanze amazina yacu niyo arimo kubigenderamo.

Umuntu ushaka kumenya ukuri yazumva indirimbo za Jules Sentore zirimo, Dutaramane, Ngera, Umpe Akanya, abigereranye na ‘Udatsikira’ azamenya ukuri kuko zose ninjye wazikoze”.

Nicola nk’umwe mu ba producers bagiye bakora ku ndirimbo za Jules Sentore zimwe na zimwe ndetse akaba n’inshuti ya Producer Bob na Producer Prince, avuga ko ‘Udatsikira’ iri mu ndirimbo zaruhije Bob ngo irangire bityo asanga ntawukwiye kuyiyitirira.

Ati “Yego koko icyo gihe Bob yarimo kwiga production, kuko niyo projet yahereyeho. Iyo umuntu ariwe watangiye indirimbo iramwitirirwa kuko niyo wayikoraho ntabwo aba ari iyawe.

Yarayiruhiye cyane kuko hari igihe byamuyoberaga akaza kumbaza ku tuntu tumwe na tumwe ariko ni iye pee. Bose ni inshuti zanjye ariko tugomba kuvugisha ukuri”.

Ikindi kibazo cyaje kuvuka ku ndirimbo ‘Urabaruta bose’, Producer Nicolas na Producer Prince buri umwe avuga ko ariwe wayikoze n’ubwo ukuri kuri iyo ndirimbo gutangwa na Jules Sentore.

Nicolas avuga ko iyo ndirimbo ariwe wayitangiye hanyuma akaza kujya muri Afurika y’Epfo akayisigira Producer Prince ngo azafate amajwi hanyuma yimwoherereze ayirangize.

Nicholas ati “Ninjye wayikoze nyuma ndayimusigira afata amajwi gusa, nkuko nari nabimusabye. Ari mixage  na mastering ninjye wabikoze ndi muri Afurika y’Epfo irangiye ndayimwoherereza ijya hanze.

Buri muntu agira touch ye (imicurangire). Bafate indirimbo ze hanyuma bumve n’izo nagiye nkora. Keretse niba ari uko twari twicaranye muri studio akaba ariyo mpamvu avuga atyo”.

Producer Prince ntiyemera ibyo Nicolas avuga kuko asanga harimo ikinyoma.

Avuga ko mbere y’uko Nicholas agenda nk’abantu bakoranaga imishinga myinshi, hari indirimbo yajyanye ngo azazirangize n’undi asigarana izindi. Ariko ko ‘Urabaruta bose’ ari Prince wayikoze.

Jules Sentore nk’umuhanzi wagiye aca imbere y’aba ba producers bose ndetse kugeza n’ubu bagikora imishinga myinshi irimo no kuba aribo bazakora kuri album ye, avuga ko ibyo byose bitagakwiye kujya hanze.

Yagize ati “Nibyo koko ntabwo ‘Udatsikira’ yakitiriwe Prince, ariko kuba yaragize icyo ayikoraho ntabwo yabuzwa uburenganzira bwo kuvuga ko yayigizemo uruhare.

Kuba yaravuze ko yayikozeho ntabwo yakabizize kuko Bob ntabwo yakabitesheje agaciro bigeze aho. Iyo batahaba ntabwo iba yararangiye cyangwa ngo ize imeze nkuko yaje. Baramufashije kuyikora yaba Prince na Nicolas kandi nishimye umusaruro yagize”

Kuri ‘Urabaruta bose’, Jules Sentore ahamya ko ari producer Prince wayikoze 100%.

Ati “Kuri iyi ndirimbo. Ukuri njye nzi neza, ni uko nari kumwe na Producer Prince kwakundi umuhanzi ahita agira ‘inspiration’ numva biraje ko naririmba nuko Prince aba atangiye gucuranga.

Ntabwo mpamya neza ko Nicolas yatinyuka akavuga ko iyo ndirimbo ariwe wayikoze Oyaaaa. Ahubwo yenda habayeho gufatanya ariko ntiyavuga ko ariwe wayikoze”

 

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Whatever….

  • @ Kety: I agree. All this is meaningless…

  • prince ibyo avuga nukuri kuko umusanzu yatanze ntukwiye guteshwa agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish