Month: <span>February 2015</span>

Karongi: Intumwa za rubanda zatunguwe n’umwanda ukabije zasanze mu ngo

*Abaturage benshi bararana n’amatungo, *Uburiri burutwa n’aho amatungo arara… inzitiramubu zidakorerwa isuku, *Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza barwaye imvunja mu ntoki, *Mu mirenge 7 abagize Inteko Nshingamategeko basuye, basanze umuturage umwe gusa ariwe ufite kandagira ukarabe, *Matelas zabaye nk’urukwi kubera umwanda… Mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi cyabereye mu mudugudu wa Maryohe, mu kagari ka […]Irambuye

Andy Mfutila yirukanywe muri Rayon Sports

Nyuma y’amezi atatu gusa ari umutoza wa Rayon Sports Andia Mfutila Magloire yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 ko atazi neza niba bizageza kuwa gatandatu akiri umutoza wa Rayon Sports. Theogene Ntampaka uyobora Rayon Sports yaje kwemeza ko uyu mutoza bamusezereye. Yari abajijwe uko ategura umukino Rayon Sports izakina […]Irambuye

Rwanda: Abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe

I Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi mu turere dutanu tw’igihugu kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 niho ku ikubitiro hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe, bishingirwaho mu kugena igenamigambi mu baturage. Abaturage bo kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko uburyo ibi byiciro bishya bari kubishyirwamo babwishimiye ndetse bitandukanye […]Irambuye

De Gaulle yasabye FERWAFA kuguriza Rayon ikishyura Raoul

Kuva saa yine za mugitondo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 kugeza ahagana saa saba z’amanywa umuyobozi wa FARWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita n’umuyobozi wa Rayon Sports Theogene Ntampaka bagiranye inama yihariye. Icyayivuyemo ni ubusabe bwa Nzamwita ko FERWAFA yafasha Rayon kwishyura umutoza Raoul Shungu umwenda w’igihe kinini imufitiye. Ibaruwa Umuseke wabonye yanditswe na Perezida […]Irambuye

Wari uzi ko muri Kigali hari ahitwa i PARIS ?

Mwumvise iby’ahitwa Nairobi mu murenge wa Rukara muri Kayonza, musoma iby’ahitwa South Africa mu murenge wa Remera muri Gasabo, ahitwa Bruxelle mu murenge wa Rugerero i Rubavu n’utundi ducentre tumwe turi no ku ikarita y’u Rwanda ivuguruye dufite amazina y’imwe mu mijyi y’ibihugu by’amahanga. Paris ni kamwe mu ducentre turi ku ikarita y’u Rwanda, ni […]Irambuye

Ituri: Umusirikare wa Monusco yarasiwe mu kabari

Umusirikare wa Monusco ukomoka mu Buhinde yarasiwe mu kabyiniro kari i Ituri mu Ntara ya Province Orientale ubwo yafatanyaga n’abandi baturage kwishimira intsinzi y’Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu ya DRC yitwa Les  Leopards ubwo yatsindaga Les Diables Rouges ya Congo Brazza. Ubuzima muri Ituri bwahagaze nyuma y’uko umukomando yinjiye mu kabyiniro kitwa Bandal d’Aru afite imbunda […]Irambuye

Zhao Houlin yatangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho

Uyu mugabo ukuriye Umuryango mpuzamahanga mu ikoranabuhanga n’itumanaho(ITU) uri mu Rwanda kuva kuya 1 Gashyantare kuzageza ku itariki ya 3 Gashyantare 2015  yabwiye abanyamakuru ko yarangajwe n’terambere u Rwanda rwagezeho, ngo uko yarusanze siko yarukekaga. Mu kiganiro cyabereye kuri Telecom House ku Kimihurura, cyari cyitabiriwe kandi na Ministre w’urubyiruko n’iterambere ry’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Zhao […]Irambuye

Ngoma: Muri INATEK byagaragaye ko ibyiciro by’intwari bikwiye gusobanurwa kurushaho

Ibibazo bijyane no gusobanukirwa bihagije n’uburyo intwari z’u Rwanda zitoranywa, imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, ibiranga intwari no kuba hari urwego rw’intwari rutarashyirwamo intwari n’imwe kugeza ubu, ni bimwe mu byibajijweho mu kiganirompaka cyabereye muri ka Kaminuza ya Kibungo INATEK ku wa 29 Mutarama 2015. Nk’uko byagaragaye muri iki kiganiro cyari kigamije gusobanura umunsi w’intwari, hari byinshi […]Irambuye

Kudaseka bigabanya kugira iminkanyari mu maso

Ibi byemezwa n’umugore w’Umwongerezakazi witwa Tess Christian uvuga ko amaze imyaka 40 ataseka, habe no kumwenyura ariko akemeza ko byamufashije kuko ubu ku mwaka 50 y’amavuko amaze nta munkanyari n’umwe wamusangana mu maso. Tess yabwiye Mailonline ko ubwo yari afite imyaka 10 yatangiye kwitoza kudaseka ariko bibanza kumugora. Nyuma yagiye amenyera ku buryo ngo ubu […]Irambuye

Jolis Peace avuga ko nta rushanwa iryo ariryo ryose ribera

Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, asanga nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda atakwitabira. Imwe mu mpamvu ituma atangaza ko nta rushanwa na rimwe yatinya kwitabira mu Rwanda, ngo ni uko hari ubumenyi […]Irambuye

en_USEnglish