Digiqole ad

Kudaseka bigabanya kugira iminkanyari mu maso

Ibi byemezwa n’umugore w’Umwongerezakazi witwa Tess Christian uvuga ko amaze imyaka 40 ataseka, habe no kumwenyura ariko akemeza ko byamufashije kuko ubu ku mwaka 50 y’amavuko amaze nta munkanyari n’umwe wamusangana mu maso.

Uyu mugore ku myaka 50  mu maso he hasa n'inkumi y'imyaka 25 kubera kudaseka. Inshuti ze zimwita Mona Lisa
Inshuti ze zimwita Mona Lisa

Tess yabwiye Mailonline ko ubwo yari afite imyaka 10 yatangiye kwitoza kudaseka ariko bibanza kumugora. Nyuma yagiye amenyera ku buryo ngo ubu byamukukiyemo adashobora guseka na gato.

Bamubajije niba kuba nta minkanyari afite bidatetwa n’ubuvuzi bwitwa Botox yaba akoresha, undi yabakuriye inzira ku murima ababwira ko ibyo bihenze kandi nta n’umumaro urambye bigira k’umuntu ubikoresha.

Yagize ati: “Njye nifuza guhora nsa n’ukiri muto, nta minkanyari y’abakecuru nifuza ko yazanjyaho.”

Uretse na Tess, na Kim Kardashian nawe avuga ko adakunda guseka kenshi kuko bikururura cyangwa bigatiza umurindi kuza kw’iminkanyari(wrinkles mu Cyongereza).

Muganga Dr Nick Lowe asanga ubu buryo bwo kwirinda guseka byaba ari bwo bwiza bwo  gutinza kugaragaza ibimenyetso byo gusaza kurusha ibyo kwibagisha abantu bashaka kugumana itoto.

Dr Nick yagize ati: “ Iyo useka kenshi cyangwa ukerekana ibyiyumvo byawe ukoresheje isura yawe urugero nko kurakara ugakambya agahanga, gutangara ukazamura ingohe  n’ibitsike,…ibi byose bituma uruhu ruzamuka rukazamura rugenzi rwaryo bituranye bityo  ibice bimwe by’urwo ruhu bikizinga, kera kabaye bikazavamo iminkanyari.”

Tess avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’Ababikira, yigishijwe kuba umuntu utuje udakunda gushamadukira ibintu byose kandi uterekana ibyiyumvo bye(emotions).

Umugabo we witwa Nigel nawe ngo yamenyereye ko umugore we atajya aseka ariko we ntibimubuza kwisekera iyo abonye uburyo.

Hari abahanga mu mitekerereze y’abantu bavuga ko guseka bituma umusemburo utera guhangayika witwa Cholesterol ugabanyuka bityo bikongerera umuntu kuramba.

Tess we yitoje uyu mwitozo akiri muto none kugeza ubu yumva ntacyo yicuza kuko iyo umurebye wakeka ko ari inkumi y’imyaka 23 cyangwa 25 y’amavuko.

Tess Christian i  London muri  1982 ubwo yari afite imyaka 19 y'amavuko ari  kumwe na mugenze Jane Vintner (aged 19)
Tess Christian i London muri 1982 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko ari kumwe na mugenzi Jane Vintner
Uwa mbere i bumoso: Niyo ari kumwe n'abagize umuryango we aba yiturije ntajya aseka ngo asamare
Uwa mbere i bumoso: Niyo ari kumwe n’abagize umuryango we Tess aba yiturije ntajya aseka ngo asamare. Aha yari afite imyaka 23 y’amavuko
Aha yari afite imyaka 36 y'amavuko
Aha yari afite imyaka 36 y’amavuko
Ubu afite imyaka 50 ariko ntashobora kwemerera ko hari igitwenge cyamucika cyangwa ngo amwenyure na gato
Ubu afite imyaka 50 ariko ntashobora kwemerera ko hari igitwenge cyamucika cyangwa ngo amwenyure na gato
Tess bavuga ko agifite itoto nk'iry'uyu mugore washushanyijwe na Leonard Da Vinci mu ntangiriro z'Ikinyejana cya 16 nyuma ya Yesu Kristu
Tess bavuga ko agifite itoto nk’iry’uyu mugore wiswe Mona Lisa washushanyijwe na Leonardo  Da Vinci mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 16 nyuma ya Yesu Kristu

UM– USEKE.RW

en_USEnglish