Digiqole ad

Jolis Peace avuga ko nta rushanwa iryo ariryo ryose ribera mu Rwanda atakwitabira

Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, asanga nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda atakwitabira.

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo
Jolis Peace ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo

Imwe mu mpamvu ituma atangaza ko nta rushanwa na rimwe yatinya kwitabira mu Rwanda, ngo ni uko hari ubumenyi amaze kugira kuva aho aviriye mu gihugu cya Kenya muri Tusker. Bityo akaba avuga ko yujuje ibyasabwa byose ngo ahatanire irushanwa iryo ariryo ryose rihuza abahanzi nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Jolis Peace yatangaje ko nta muhanzi n’umwe abona mu Rwanda ushobora kujya hariya ngo yigambe ko afite icyo arusha abandi, kuko bose bari ku kigero kimwe.

Yagize ati “Maze igihe nononsora neza bimwe mu bintu nagiye nigira mu gihugu cya Kenya ubwo nari mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6. Ubu ndibaza neza ko nta rushanwa nta rimwe ntakwitabira ribera mu Rwanda.

Usanga ahari abahanzi bajya hariya bagataka ibikorwa byabo, ariko njye nibaza ko ahubwo ibikorwa aribyo byakavuze kuruta kujya hariya ngo ubisobanure.

Mu Rwanda harimo abahanzi benshi cyane b’abahanga peee!!!gusa nanone nta n’umwe wavuga ko afite icyo arusha abandi uretse wenda uvuze ko amahirwe atangana”.

Mu minsi ishize nibwo Peace yashyize hanze indirimbo nshya yise “Turi beza” icurangishije guital gusa, yatumye bamwe banavuga ko uyu muhanzi ari mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya R&B mu Rwanda .

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=KrJJskfmXYE” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uri umuhanga

  • Uri umwiyemezi

Comments are closed.

en_USEnglish