Digiqole ad

Andy Mfutila yirukanywe muri Rayon Sports

Nyuma y’amezi atatu gusa ari umutoza wa Rayon Sports Andia Mfutila Magloire yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 ko atazi neza niba bizageza kuwa gatandatu akiri umutoza wa Rayon Sports. Theogene Ntampaka uyobora Rayon Sports yaje kwemeza ko uyu mutoza bamusezereye.

Andy Mfutila kuva yagera i Nyanza yatakaje imikino yose yakinnye
Andy Mfutila kuva yagera i Nyanza yatakaje imikino yose yakinnye

Yari abajijwe uko ategura umukino Rayon Sports izakina n’Isonga FC wari uteganyijwe tariki 04 Gashyantare ubu wimurikwe kuwa gatandatu tariki 07 Gashyantare.

Mfutila utaratsinda umukino n’umwe kuva yagera muri Rayon Sports yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko atazi neza ko azageza uwo munsi akiri umutoza wa Rayon Sports kuko abona asa n’aho yirukanywe.

Mu mikino y’irushanwa rya Prudence yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ntamuyobozi n’umwe wa Rayon Sports wigeze agaragara ku kibuga. Bimwe mu byo uyu mutoza aheraho abona ko adashyigikiwe.

Aime Emmanuel Niyomusabye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere abicishije ku rubuga nkoranyambaga Facebook yemeje ko Rayon Sports yatandukanye mu bwumvikane na Andy Mfutila Magloire nyuma yo gusanga umusaruro we udashimishije.

Theogene Ntampaka, umuyobozi wa Rayon Sports yaje kwemeza ko amakuru ko uyu mutoza bamusezereye kubera kudatanga umusaruro mu gihe amaze muri Rayon Sports.

Andy Mfutila yari amaze imikino 10 ataratsinda kuva yahagera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize. Yabaye asimbuwe by’agateganyo na Sosthene Habimana wari umutoza wungirije.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bari baratinze peeee!!!!

  • Ntampaka amukurikire kabisa.
    Uwo Mfutila aranarengana, yari gutoza ate atarahawe uburyo? Aho yasabwaga gukinisha abakinnyi badahembwa (wenda batanarya kubw’ubukene)?
    Ubundi yari gutoza bande ko yasanze bensho bari kuyivamo? Ahubwo nibaza ko nawe atazi uburenganzira bwe kuko nawe aba avanye amahumbi muri Rayon imaze kuba urwenya

Comments are closed.

en_USEnglish