Digiqole ad

Karongi: Intumwa za rubanda zatunguwe n’umwanda ukabije zasanze mu ngo

*Abaturage benshi bararana n’amatungo,

*Uburiri burutwa n’aho amatungo arara… inzitiramubu zidakorerwa isuku,

*Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza barwaye imvunja mu ntoki,

*Mu mirenge 7 abagize Inteko Nshingamategeko basuye, basanze umuturage umwe gusa ariwe ufite kandagira ukarabe,

*Matelas zabaye nk’urukwi kubera umwanda…

Mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi cyabereye mu mudugudu wa Maryohe, mu kagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, tariki ya 31 Mutarama 2015, Hon Tengera Francesca yasabye abaturage kugira isuku nyuma yo kuzenguruka imirenge 7 bagasanga mu ngo nyinshi harangwa isuku nkeya.

Hon Tengera Francesca yarondoreraga abaturage byinshi mu byo basanze mu ngo zabo
Hon Tengera Francesca yarondoreraga abaturage byinshi mu byo basanze mu ngo zabo

Hon Tengera yavuze ko mu mirenge 7 bamaze iminsi basura, mu gihe cy’iminsi 10 bamaze mu karere ka Karongi, basanze mu ngo nyinshi hari umwanda aho abaturage benshi badafite ubwiherero bwubatse neza, ngo bakaba bubaka bakageza ku gihimba ntibasakare.

Yavuze ko ibyo bishobora gutera indwara mu bihe by’imvura, ndetse ngo umuntu yakwibaza uko babigenza iyo imvura yaguye.

Tengera avuga ko mu mirenge 7 basuye basanze umuturage uwe gusa ariwe ufite kandagira ukarabe! Yavuze ko hari aho bagiye basanga abanyeshuri biga mu mashuri abanza bararwaye imvunja mu ntoki, ndetse ngo ahandi mu ngo basanze bararana n’amatungo mu nzu, ngo hari n’aho basangaga uburiri burutwa n’aho amatungo aba.

Yagize ati “Hari byinshi bikorwa ariko mu cyaro…birababaza iyo muri abanyeshuri bakeye ariko abo musize inyuma batazi gukaraba. Imisarani idasaka, [Mu mvura biherera mu nzu…] abaturage ntibazi icyo ubwiherero aricyo. Isuku nke ku buriri, inzitiramubu zimanitse kugira ngo zerekwe abayobozi.”

Yongeyeho ati “Usanga umuturage afite inka nziza iyaga mu kiraro ariko wagera aho aba (aryama) ukaba wasabi ko yigira kuryama mu kiraro. Twarabibonye, ibintu mvuga si ibinyoma, abantu bafite uburiri bumeze nk’ubwa misaya myiza (ingurube ngo ni ko bayita).”

Hon Tengera yasabye abanyeshuri kugira uruhare mu gukangurira ababyeyi isuku, ndetse ngo byaba ngombwa bakagira uruhare mu guhandura imvunja uwo babonye azirwaye.

Yagize ati “Mugomba gusubira inyuma mugafasha abo abandi, isuku ni isoko y’ubuzima.”

Ibyo kurarana n’amatungo mu nzu, Umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura umaze igihe gito asimbuye uwahayoboraga, yavuze ko ari ikibazo kizwi ariko bakaba bakorana na Polisi ngo bamenye niba ari ikibazo gishingiye ku mutekano muke, aho abaturage batinya ko amatungo yabo yibwa.

Mu kiganiro cyihariye UM– USEKE wagiranye na Hon Sen Mukankusi Perrine uyoboye itsinda ry’abadepite batatu bagiye gusura akarere ka Karongi, aribo Hon Tengera Francesca na Hon Musabyimana Samuel, yavuze ko ahanini batunguwe n’ibyo basanze mu cyaro ngo kuko amakuru apfuye y’abayobozi b’inzego z’ibanze atuma abantu batamenya ukuri nyako kw’ibintu.

Hon Mukankusi avuga ko ahanini basanze abaturage bafite imyumvire idaha agaciro ubwiherero, avuga ko basanze ubwiherero budasakaye, ubundi budapfundikirwa, abandi ngo nta bwiherero bagira baratira cyangwa bakajya kwiherera ku gasozi.

Yabwiye umuseke ko umurenge wa Rubengera basanze bagerageza mu bijyanye n’isuku, ariko ngo isuku mu bana ntayo bafite. Avuga ko mu murenge wa Rugabano ariho basanze abana barwaye imvunja ndetse n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Mukankusi avuga ko amakuru atari impamo atangwa n’abayobozi ari nyirabayazana y’uko ikibazo gishobora gukomera bitari ngombwa.

Yagize ati “Ikibazo cy’isuku ni ikibazo gikomeye twakiganiriye n’abayobozi, hari ingamba yo gukangurira abaturage. Ku kibazo cyo kurarana n’amatungo tuzaganira n’akarere turebe ko umutekano warushaho kubungwabungwa.”

Yavuze ko amakuru iyo atangwa neza ikibazo cy’amavunja gikabaje ntabwo kiba kimeze gutya. Yasabye ko abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira indangagaciro y’uburezi, bakumvako ari ababyeyi, aho kumva ko umwe yishyuye amafaranga y’ishuri bikarangira.

Umunsi wo ku wa mbere no ku wa kane, wabaye umunsi wo kugenzura isuku y’abana bafite ku ishuri.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Birababaje, wareba ingano y’ababasuye rero bwo noneho bikaba mahwi!

Comments are closed.

en_USEnglish