Digiqole ad

Ituri: Umusirikare wa Monusco yarasiwe mu kabari

Umusirikare wa Monusco ukomoka mu Buhinde yarasiwe mu kabyiniro kari i Ituri mu Ntara ya Province Orientale ubwo yafatanyaga n’abandi baturage kwishimira intsinzi y’Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu ya DRC yitwa Les  Leopards ubwo yatsindaga Les Diables Rouges ya Congo Brazza.

Akarere ka Ituri gaherereye muri Province Orientale
Akarere ka Ituri gaherereye muri Province Orientale

Ubuzima muri Ituri bwahagaze nyuma y’uko umukomando yinjiye mu kabyiniro kitwa Bandal d’Aru afite imbunda akica abantu 14 barimo babyina bishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabi yitwa des Leopards  ubwo yatsindaga ikipe Les Diables Rouges yo muri Congo Brazzaville ibitego bine kuri bibiri mu minota ya nyuma y’umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu Gatandatu.

Umwe mu bishwe ni umusirikare wo muri Monusco ukomoka mu Buhinde hamwe n’abasirikare babiri ba FARDC. Mubo uyu mwicanyi yishe kandi harimo abagore batatu n’abana.

Yakomerekeje abandi bantu 20 bari barimo kwishimira uko ikipe yabo yitwaye imbere y’iya Congo Brazza. Umwe mu bakomeretse cyane ni  umuturage wa Uganda ariko ngo yahise asubizwa iwabo. Kugeza ubu amaduka arafunze ku buryo abaturage babuze aho bahaha .

Ku rundi ruhande ariko amashuri n’ibitaro birafunguye gusa kubona ibyo kurya biragoye kubera ubwoba buri mu bacuruzi batinya kwicwa bakamburwa utwabo.

Ikindi ngo cyateye abacuruzi gutinya gufungura ngo ni uko nta muntu n’umwe urafatwa mu bakekwaho kugira uruhande muri ubu bwicanyi.

Umugenzuzi mukuru muri aka gace (Auditeur supérieur de la Province Orientale ) yemeza ko hatangiye iperereza kuwakoze ariya mahano ndetse n’abandi bamukikingiye ikibaba.

Imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yamaganiye kure igitekerezo kiri kuzamurwa na Police ko uyu mwicanyi yaba yaje aturutse muri Uganda aho ngo yaba yahise ahungira akimara gukora ibara.

Itsinda ryoherejwe na Monusco ryageze aho ubu bwicanyi bwabereye ngo barebe niba nta kimenyetso cyabafasha kumenya uko ibintu byagenze n’ababigizemo uruhare.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Harya ngo bari guhiga FDLR??? Hahaha!!!

  • Bariho bahashya FDLR muri boîte de nuit!
    Bazamugororere umudari w’ishimwe ryo kumenya kubyina kandi acunga n’umutekano!

  • UGANDA!!!!!!!!!!????????????????????????????????????????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish