Digiqole ad

Ngoma: Muri INATEK byagaragaye ko ibyiciro by’intwari bikwiye gusobanurwa kurushaho

Ibibazo bijyane no gusobanukirwa bihagije n’uburyo intwari z’u Rwanda zitoranywa, imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, ibiranga intwari no kuba hari urwego rw’intwari rutarashyirwamo intwari n’imwe kugeza ubu, ni bimwe mu byibajijweho mu kiganirompaka cyabereye muri ka Kaminuza ya Kibungo INATEK ku wa 29 Mutarama 2015.

Izi ntiti zanasabye ko hashyirwaho gahunda yo gukwirakwiza inyandiko zivuga k'ubutwari mugihugu hose
Izi ntiti zanasabye ko hashyirwaho gahunda yo gukwirakwiza inyandiko zivuga k’ubutwari mugihugu hose

Nk’uko byagaragaye muri iki kiganiro cyari kigamije gusobanura umunsi w’intwari, hari byinshi bigikenewe mu gusobanurira no kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’imikorere y’Urwego rw’Intwari mu Rwanda.

Bimwe mu bibazo byagiye bibazwa n’abakozi ndetse n’abanyeshuri muri iyi kaminuza ya INATEK byagaragaye y’uko Abanyarwanda benshi uretse n’urubyiruko, n’abakuze muri rusange usanga badasobanukiwe neza ibijyanye n’ibyiciro by’intwari mu Rwanda.

Bimwe muri ibi bibazo harimo nko kwibaza impamvu hatoranyijwe ko uyu munsi uzajya wizihizwa ku itariki ya mbere Gashyantare, impungenge kuri bamwe bagizwe intwari bakiriho, n’ibindi.

Mu byiciro by’intwali z’igihugu harimo n’icyiciro cy’urwego rw’INGENZI kugeza n’ubu kitarashyirwamo umuntu n’umwe. Ibi na byo biribazwa niba nta ntwari ibereye uru rwego ihari.

Uwavuze ko yitwa Roger akaba ari umukozi muri INATEK yagize ati “Ndibaza impamvu mu cyiciro cy’Ingenzi nta Ntwari irimo, ni uko ibigenderwaho abantu batabyujuje?”

Gusa Muzehe Rwasamirera J.Damascene wari mu batanze ibiganiro yavuze ko intwari zo mu Rwanda Zose zirenze uru rwego, ariyo mpamvu nta ntwari irarushyirwamo.

Yagize ati “Ruriya rwego rero (Ingenzi) abigaragaje nk’intwari bose bararurenze, bakoze ibintu birenze ibisabwa kugira ngo ushyirwe mu rwego rw’Ingenzi.”

Umuyobozi wa INATEK wungirije ushinzwe amasomo Dr. Nyirahabimana Jeanne avuga ko ibi biganiro bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bw’akazi bakora.

Ygize ati “Twakira ibi biganiro kugira ngo twiyibutse ubutwari bw’Abanyarwanda ariko tunabishyire mu bikorwa bijyanye n’imirimo dukora. Niba uri umurezi cyangwa umunyeshuri ube intwari mu byo ukora.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”

Ibi biganiro byari byitabiriwe n'abakozi ndetse n'abanyeshuri bo muri INATEK
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri bo muri INATEK
Muzehe Rwasamirera aravuga ko intwari z'u Rwanda zose zirenze kwitwa Ingenzi
Muzehe Rwasamirera aravuga ko intwari z’u Rwanda zose zirenze kwitwa Ingenzi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish