Digiqole ad

De Gaulle yasabye FERWAFA kuguriza Rayon ikishyura Raoul

Kuva saa yine za mugitondo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 kugeza ahagana saa saba z’amanywa umuyobozi wa FARWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita n’umuyobozi wa Rayon Sports Theogene Ntampaka bagiranye inama yihariye. Icyayivuyemo ni ubusabe bwa Nzamwita ko FERWAFA yafasha Rayon kwishyura umutoza Raoul Shungu umwenda w’igihe kinini imufitiye.

Ibaruwa Umuseke wabonye yanditswe na Perezida wa FERWAFA yandikiye Komite Nyobozi ya FERWAFA isaba ko iyi nzu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yaguriza Rayon Sports amafaranga yo kwishyura Raoul Shungu.

Rayon Sports ibereyemo Raoul Shungu umwenda wa miliyoni esheshatu z’amanyarwanda, ikaba yarahawe na FIFA itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2015 kuba yararangije kwishyura uyu mutoza ukomoka muri Congo Kinshasa.

Shungu wagiranye ibihe byiza na Rayon Sports mu myaka yashize, yaje kuyirega kuva mu 2009 kumwambura amafaranga asaga miliyoni 22 y’u Rwanda, ikirego cyageze ku rwego rwa FIFA yategetse Rayon kwishyura.

Nubwo umuyobozi wa Rayon Sports aheutse gutangaza ko hari impungenge ko inzandiko Raoul Shungu yerekana za FIFA zitegeka ko yishyurwa ngo zaba ari mpimbano, ntabwo uyu muyobozi ahakana ideni ikipe ye ibereyemo Shungu.

Igihe ntarengwa cya mbere Rayon Sports yari yahawe ngo ibe yarangije kwishyura Raoul Shungu ntabwo yabashije kucyubahiriza.

Hategerejwe kumenya niba Komite nyobozi ya FERWAFA iza kwemera kuguriza Rayon Sports kugira ngo yishyure uyu mutoza.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Hari ibintu 2 mbona bikwiye gukorwa mbere y’uko na FERWAFA ifasha Rayon Sports. Icya mbere ni uko Rayon Sports yemera uwo mwenda ariko atari mu magambo ya Ntampaka n’abandi ahubwo bigasobanuka n’impapuro zikagaragara. Icya kabiri ni uko FERWAFA wa mugani ibyemera atari De Gaulle wenyine kuko izo mpuhwe nazo umuntu yazibazaho. Ntekereza ko bigaragaye ko Rayon Sports ifite uriya mwenda nta nubwo byaba ngombwa ko na FERWAFA yishyura kuko ubwishyu ntabwo iriya kipe yabubura! Cyakora bibaye ngombwa…

  • Ubundi se Rayon bayihagaritse si FERWAFA yabihomberamo! Ubyemere cyangwa ubihakane foot yacu yubakiye kuri Rayon nubwo ntayifana bwose.

  • Wiyishyurira de Gaulle izo si mpuhwe uyigiriye.
    Ahubwo yihe umutuzo ureke ruhago iryohe maze urebe yuko match imwe yonyine itiyishyurira iryo deni.

    Ikimenyimenyi dohora ureke kuyizonga habeho match ya Rayon vs APR urebe yuko tutaza stade ikuzura hakavamo 40.000.000Frw iryo deni rikishyurwa.

    Ikibazo ni wowe de Gaulle egura urore yuko ibibazo muri ruhago bidakemuka.

  • Nibamwishyure nta pfunwe ntawundi mutoza Rayon/Gikundiro yigeze knase!

  • Ariko ntimugakabye Nonese kandi usibye amatiku ddegori ahuriyehe nuwomwenda ubund’ubwinshi bwanyu bumaziki? Babahe umukinumwe na APR se, mukinanyingahe kuva mwamwambura.ubwose kuryoshyumupira kwanyu nukwambura abatoza ra? Ahubwo nimuterete APR ntabugome igira ntanzika,igirumutimamwiza,insinzi namafranga Yewe nimushaka turabatiza numutoza wungirija mupfe kwongera kumanota.

  • @ uwiyise nanginjiji

    Uzabanze kwiga kwandika Ikinyarwanda ubone kugira igitekerezo utanga! Ugire kwandika ibintu bifatanye utamenya icyo ukuramo maze unnandike n’ibintu bibogamye aka kageni! Ni akumiro mba ndoga Musinga.

  • Nonese Musinga uramuroga ahuriye he namatiku yanyu Kalisa wee,uravuga ngo Nanginjiji arabogamye kandi ngo ntazi kwandika ikinyarwanda ibyo kubogama yanditse ubibwiwe niki kandi atazi kwandika?hanyumase icyo avuze kitari ukuri nikihe?Degaule aje muri FERWAFA ejobundi aha Rayon sport imaze imyaka myinshi kandi ifite ibibazo bidashira ngaho ngo Pante noir yarabibaga ngaho ngo APR irabiba mwarangiza ngo ntagahora gahanze ngo na APR izahanguka nka pante noir ariko mwibuke ko ninahanguka nkuko mubyifuza hazavuka indi Pante noir na APR nazo zijye zibatsinda ntamahoro muzigera mugira kandi arimwe muyibuza kubwende,mujye mumenya koroherana no kumenya gushaka umuti w’ibibazo bya Equipe yanyu kuko iyo idafite ibibazo iba ihagaze neza ikanatsinda ariko iyo ifite ibibazo iratsindwa gusa nuko intsinzwi zanyu muzishakira ahandi,Degaule azavaho ariko nuwuzaza nawe ntimuzamworohera.

  • Ariko Abafana ba Rayon baranshimisha cyane nka ubu se de Gaule aje mumwenda wanyu gute?amafaranga mwambuye Raoul ko De Gaule yarataraza muri FERWAFA murapfa iki? ndi De Gaule nabareka mugapfa mugasubira mukiciro cya kabiri kabisa-Gusa nabatere inkunga mureke kwihagararaho.
    Mwabuze 6 Million na ikipe mfana yitwa MUKURA VS ntiyabura ayo ngayo peeh mwisubireho.

Comments are closed.

en_USEnglish