Digiqole ad

Wari uzi ko muri Kigali hari ahitwa i PARIS ?

Mwumvise iby’ahitwa Nairobi mu murenge wa Rukara muri Kayonza, musoma iby’ahitwa South Africa mu murenge wa Remera muri Gasabo, ahitwa Bruxelle mu murenge wa Rugerero i Rubavu n’utundi ducentre tumwe turi no ku ikarita y’u Rwanda ivuguruye dufite amazina y’imwe mu mijyi y’ibihugu by’amahanga. Paris ni kamwe mu ducentre turi ku ikarita y’u Rwanda, ni mu murenge wa Masaka, Akagali ka Gako mu karere ka Kicukiro. Iri zina ngo ryahereye ahagana mu 1986.

Hagati muri centre ya Paris ya Kicukiro
Hagati muri centre ya Paris ya Kicukiro

Paris izwi cyane ni umurwa mukuru w’Ubufaransa, Paris ya Kicukiro ni agace k’icyaro gaherereye mu burasirazuba bw’Umujyi wa Kigali ahagana ku gishanga cya Nyabarongo muri nka 10Km uvuye i Kabuga.

Ni agace gatuwe cyane cyane n’abahinzi ndetse ngo kahoze ari ‘Paysanat’ n’ubundi y’ubuhinzi kuva hambere.

Abatuye aha babwiye Umuseke ko izina Paris ryazanywe n’umugabo bita Gahushyi wariho yubaka akabari, n’abakuru bavuga ko batazi impamvu uyu Gahushi yise aka gace Paris kuko ngo mbere hitwaga mu Mwasama.

Umuseke wabonanye na Gahushi, ni umugabo witegura kuzuza imyaka 70, aracyakomeye ndetse ngo yahoze ari umucuruzi kuri iyi centre ufite akabari gahinda.

Yitwa Joseph Habyarimana, avuga ko mu 1986 yahisemo kuva i Kigali mu mujyi ngo aze aha mu cyaro gutangira ubuzima no kwikorera ibye.

Uyu musaza yemera ko ari we wise aka gace izina rya Paris kuko ngo yubatse akabari maze akita ‘Au coin de Paris’ ariko ku ruhande rw’inzu yandikaho ijambo rinini ngo PARIS.

Gahushi ati “Mu 1971 nakoereraga i Kigali, hari akabari twakundaga kunyweramo muri quartier kitwa ‘Au coin de Paris’ nkagakunda cyane, aho nziye ino rero nsanga hitwa mu Mwasama maze igihe nubakaga akabari k’uwitwa Tito, mbona niyo nyubako ya mbere nziza yari igeze mu Mwasama maze mfata irangi nandikaho ijambo rinini rya PARIS kugira ngo ndebe ko izina Mwasama ryacika.

Byarankundiye abantu baza muri ako kabari twari twujuje ari benshi uje muri aka gace wese akavuga ko agiye cyangwa avuye i Paris kuva ubwo kugeza ubu hitwa i Paris.”

I Paris ubu ni agacentre karimo amazu menshi ashaje, abahatuye ariko bishimira ko bagezweho n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’amazi meza ndetse ngo kera bizanashoboka ko gatera imbere kakaba nka za Paris izo mu Bufaransa.

Paris ya Kicukiro mu murenge wa Masaka
Paris ya Kicukiro mu murenge wa Masaka
Ahari centre ya Paris
Ahari centre ya Paris
i Paris ugiye kuhinjira
i Paris ugiye kuhinjira
Gahushi wise aka gace
Gahushi wise aka gace
Hagati muri centre ya Paris
Hagati muri centre ya Paris
Gahushi avuga ko yanze ko hakomeza kwitwa mu Mwasama
Gahushi avuga ko yanze ko hakomeza kwitwa mu Mwasama
Iyi nzu niyo yubatse ngo ariyo nziza cyane icyo gihe ku ruhande (nubwo byasibitse) ayandikaho PARIS
Iyi nzu niyo yubatse ngo ariyo nziza cyane icyo gihe ku ruhande (nubwo byasibitse) ayandikaho PARIS
Abandi ngo bakomerejeho centre irakomera
Abandi ngo bakomerejeho centre irakomera
Kuba bafite amazi meza n'amashanyarazi ngo bizeye ko iyi centre izatera imbere cyane
Kuba bafite amazi meza n’amashanyarazi ngo bizeye ko iyi centre izatera imbere cyane

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ngo paris!!! hhhhh , ngo i gatagara naho hari ahitwa kinshasa.

  • @ me

    Numva ntawagereranya Gatagara n’iyo za Masaka nk’uko ntawagereranya Paris na Kinshasa iyo!

  • Ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge hari agace kitwa NDJAMENA!

  • Hari na yaounde i Musanze na Ndjamena ku mayaga.

  • hari na N’djamena ya Gatenga muri Kicukiro

  • Hari n’ahitwa Arusha muri Nyamagabe

  • No mukigo cya Gabiro hari ahitwa KANDAHARI nk’iyo muri Pakistan

Comments are closed.

en_USEnglish