Digiqole ad

Rwanda: Abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe

I Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi mu turere dutanu tw’igihugu kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 niho ku ikubitiro hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe, bishingirwaho mu kugena igenamigambi mu baturage. Abaturage bo kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko uburyo ibi byiciro bishya bari kubishyirwamo babwishimiye ndetse bitandukanye n’uko mbere byari byakozwe.

Ku Cyasemabakamba abaturage baruzuza amafishi yabugenewe ngo bashyirwe mu byiciro by'Ubudehe
Ku Cyasemabakamba abaturage baruzuza amafishi yabugenewe ngo bashyirwe mu byiciro by’Ubudehe

Ibyiciro by’ubudehe byari byakozwe mbere byinubiwe cyane n’abanyarwanda bagaragaje ko harimo amazina adakwiye (abatindi, abatindi nyakujya…) ndetse bari bagaragaje ko uburyo babishyizwemo nabwo butari bubanogeye.

Kuri uyu wa mbere inteko z’abatuye imidugudu zateraniye ahateganyijwe mu midugudu mu gihugu, mu kagali ka Cyasemakamba abaturage ahatandukanye bari bitabiriye ari benshi. Igikorwa cyakozwe nabo ubwabo.

Ibyiciro bine bishya biriho (ikiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu n’icya kane) byashyirwagamo abantu ubwo buri wese yazaga imbere y’abatuye umudugudu we akitangira amakuru ku mibereho ye maze abaturage bakayemeza cyangwa bakamuhakanya maze agashyirwa mu kiciro runaka, ubundi akuzuza ifishi yabugenewe.

Assiah Nyiraminani umuturage muri aka kagali ati “Biradushimishije kuko hari itandukaniro na mbere, ubu nitwe ubwacu abaturage ku mudugudu turi kwishyirira abantu mu byiciro dukurikije imibereho yabo tubyumvikanyeho. Utanyuzwe nawe arahita abivugira aho bikarangizwa.”

Abantu barashyirwa mu byiciro bakurikije umutungo n’umurimo wa nyir’urugo. Arahaguruka akavuga ikimubeshejeho.

Ikiciro cya mbere kirajyamo abantu badafite ubushobozi bwo kurya gatatu ku munsi, iki kiciro kijyamo ahanini abatishoboye bafashwa na Leta.

Ikiciro cya kabiri gishyirwamo abantu bafite akazi bashoboye kwibeshaho, abarimu, abakarani b’ibigo, abakozi mu bigo bya Leta n’ibyigenga….

Ikiciro cya gatatu kirashyirwaho abantu bahagarariye ibigo runaka, urugero; uhagarariye Company y’imodoka zitwara abagenzi mu karere ka Ngoma, rwiyemezamirimo ufite kompanyi ye iciriritse, n’abandi bafite akazi ariko nkabakoresha, umuhinzi ukomeye usagurira amasoko agatanga akazi…

Ikiciro cya kane kirashyirwamo abakozi bo ku rwego rwo hejuru, ba rwiyemezamirimo bakomeye, abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga, abayobozi b’uturere kuzamura…

Abantu ariko bakaba bashyirwa muri ibi byiciro hashingiye cyane cyane ku bwumvikane n’amakuru yatanzwe na nyirubwite akemezwa cyangwa agahakanwa n’abaturanyi be mu mudugudu.

Gushyirwa mu byiciro bishya birakorwa haherewe ku makuru yatanzwe na nyir'ubwite n'abaturanyi be ku mudugudu
Gushyirwa mu byiciro bishya birakorwa haherewe ku makuru yatanzwe na nyir’ubwite n’abaturanyi be ku mudugudu

Providence Kirenga umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibi byiciro by’Ubudehe biteguye neza kuko bishingira ku muturage ubwe na bagenzi be.

Ati “Bitewe na ‘experience’ (uko byagenze) y’ubushize abaturage ubu nibo babyikorera ifishi yuzuzwaho uyu munsi irasobanutse n’utanze amakuru arayasinyira akaba arinayo ashingirwaho hemezwa ikiciro ajyamo twizeye rero ko nta bibazo bizabamo ndumva bitandukanye cyane n’iby’ubushize”.

Kirenga avuga ko umuturage wese wumva atanyuzwe n’ikiciro yashyizwemo n’abaturanyi be hagendewe k’uko bamuzi afite uburenganzira bwo kwegera inzego zisumbuyeho nk’Akarere akabagezaho ikibazo cye kikigwa byihariye.

Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe bikaba bikomereza ku nzego z’umudugudu ahatandukanye mu gihugu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

en_USEnglish