Digiqole ad

Zhao Houlin yatangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho

Uyu mugabo ukuriye Umuryango mpuzamahanga mu ikoranabuhanga n’itumanaho(ITU) uri mu Rwanda kuva kuya 1 Gashyantare kuzageza ku itariki ya 3 Gashyantare 2015  yabwiye abanyamakuru ko yarangajwe n’terambere u Rwanda rwagezeho, ngo uko yarusanze siko yarukekaga.

Zhao Houlin asanga u Rwanda ruri mu iterambere ryo hejuru kurusha uko yabikekaga
Zhao Houlin asanga u Rwanda ruri mu iterambere ryo hejuru kurusha uko yabikekaga

Mu kiganiro cyabereye kuri Telecom House ku Kimihurura, cyari cyitabiriwe kandi na Ministre w’urubyiruko n’iterambere ry’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Zhao yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe guha urubyiruko akazi cyangwa se naryo rukakihangira.

Mbere y’uko aganira n’abanyamakuru, yabanje gusura  ibigo bitandukanye bijyanye no kubaka ubushobozi mu itumanaho ndetse n’ibigo bikora umurimo wo guhanga udushya(Innovation) mu itumanaho.
Yasuye kandi abanyeshuri bo muri Carnegie Melonie University ndetse na KLab aho urubyiruko rufite ibitekerezo mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ruhurira rukungurana ubumenyi.

Zhao Houlin yavuze ko afite icyezere cy’uko u Rwanda ruzagera ku ntego zarwo zo guteza imbere ikorabuhanga kugira ngo ritange impinduka mu buzima busanzwe no  bukungu by’umwihariko .

Houlin yavuze ko ibisubizo ku bibazo u Rwanda rufite mu ikoranabuhanga bigomba gushakwa n’abanyarwanda ubwabo batiriwe  bategereza  inkunga y’ibihugu byateye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Ubushinwa n’ibindi kandi ngoibi bizashoboka kuko ngo abanyeshuri yasanze mu mashuri yigisha ikoranabuhanga twavuze harugura batanga icyizere.

Uyu muyobozi wa ITU  yavuze ko gutera imbere mu ikoranabuhanga bisaba ubufatanye bw’Abanyarwanda bose bakumva ko ikoranabuhanga ariryo shingiro rya byose ariko nanone bakigira ku bindi bihugu ndetse n’imiryango ishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho.

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere mu ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko kuba Zhao Houlin asuye  u Rwanda ku nshuro ya mbere ari nabwo yageze ku mugabane w’Afurika kuva yatangira kuyobora ITU ari ingenzi ku Banyarwanda.

Yavuze ko ibi bizaba umusingi w’imikoranire myiza iganisha ku ukongerera Abanyarwanda  ubumenyi ngiro mu gukoresha ikoranabuhanga rigamije iterambere rirambye.

Iyi mikoranire ngo izashingira ku guha Abanyarwanda biga muri za Kaminuza zigisha ikoranabuhanga ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Min.Jean Philbert Nsengimana yagize ati: “Buri munyarwanda wese agomba kwibaza uko  yakoresha ikoranabunaga mu buzima bwe bwa buri munsi, yasanga nta mwanya ariha, akibuta agashyi akamenya ko ikoranabuhanga ariryo rihindura ubuzima bwe mu buryo bwihuse.”

Ministre Nsengimana yashimiye ubufatanye buri hagati ya ITU n’u Rwanda bityo  asaba Abanyarwanda barusheho kumenya ikoranabuhanga, bikazafasha  abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’abatuye Africa muri rusange kugurisha ubumenyi bwabo ku isoko mpuzamahanga aho kujya bajya kubuhaha hanze kandi buhenda.

Zhao Houlin akomoka mu Bushinwa. Yavutse ku italiki ya 07, Werurwe muri 1950 mu mujyi wa Jiangsu akaba afite umugore n’umwana umwe w’umuhungu.

Avuga indimi z’Igifaransa, Icyongereza n’Igishinwa. Guhera muri 1986 yigisha muri za Kaminuza zitandukanye ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr Hamadoun Toure waje mu Rwanda umwaka ushize mu nama yiswe Transform Africa Summit yabereye i Kigali ikitabirwa n’abanyacyubahiro harimo na President Paul Kagame.

Theodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW

en_USEnglish