Month: <span>February 2015</span>

GREENWICH Hotel: Agahebuzo mu mahoteli ari i Kigali

Iyo ukihagera, wakirwanwa urugwiro n’abakobwa bakagusobanurira ibihakorerwa ugahitamo service ukurikije ibikunogeye. Hotel Greenwich ifite ibyumba byiza, binini kandi bifite umutekano n’isuku byo ku rwego rwo hejuru. Tuyishime Innocent ushinzwe imicungire y’abakozi n’ibikorwa muri Greenwich Hotel yasobanuriyeUM– USEKE uko ibyumba byaho byishyurwa n’izindi serivisi. Tuyishime yatubwiye ko icyumba cy’umuntu umwe (Single room) kishyurwa amadolari 55 $ […]Irambuye

Kina Music na Gisa kudahuza byatumye badafatanya

Kina Music ni imwe mu mazu ‘Lebels’ zikomeye mu Rwanda zifasha abahanzi mu bikorwa byabo bya muzika bya buri munsi. Mu minsi ishize hagiye hatangazwa amakuru ku muhanzi Gisa Cy’Inganzo ko yaba ari mu igeragezwa muri iyo label, gusa kuri ubu ngo yaba yaramaze kwerekwa umuryango. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko Gisa Cy’Inganzo yaba […]Irambuye

Utwara abantu mu bwato hagati ya Gasabo na Nyarugenge ngo

Kuva mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima muri Nyarugenge ugana mu murenge wa Gisozi abaturage benshi bo mu rwego ruciriritse batega ubwato bwa Ibrahim Mbarushimana, bityo ntibazunguruke n’imodoka cyangwa n’amaguru ngo bace ku Kinamba-Kacyiru bongere bagaruke iya Gisozi iwabo. Uyu utwara abantu mu bwato mu gishanga cya Nyabugogo avuga ko nubwo akibikora ariko […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 47 abikora, ngo niwe watangije umunzani upima ibiro

Mu 1968 Samson Bizimungu nibwo avuga ko yazanye ku Gisenyi umunzani upima ibiro by’abantu awuvanye muri Kenya, abantu bakuru bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko koko ariwe bazi wabitangije, icyo gihe ngo bamwitaga umusazi. Ubu biramutunze we n’abana be icyenda, ndetse nibyo agikora magingo aya. We n’umuryango we bahungiye muri Congo mu 1959, yari […]Irambuye

Intore Tuyisenge nta kazi yita ko gasuzuguritse

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” muri muzika. Ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana mu ndirimbo zivuga ku mihigo n’imigambi y’ Imirenge cyangwa Uturere. Ngo ku ruhande rwe asanga nta kazi ashobora kwita ko gasuzuguritse ku buryo umuntu yakwinuba kugakora. Abinyujije mu ndirimbo yise “Akimuhana”, Intore Tuyisenge avuga ko umuntu wese ufite amahirwe […]Irambuye

Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana

Jean Marie Ntagwabira wamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda kuva mu 2004 yitabye Imana mu gicuku cyo kuwa 03 Gashyantare 2015 azize indwara mu bitaro bya Kanombe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC yari amaze umwaka abereye ‘Directeur technique’.  Ntawabira yanyuze mu makipe ya APR FC nk’umukinnyi n’umutoza, yatoje kandi amakipe ya Rayon Sports, […]Irambuye

MissRwanda2015: Guhangana gukomeye mu gutora kuri SMS

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amatora yo kuri SMS ahagarare, umunsi ku munsi niko hagenda hagaragara impinduka ku majwi y’abakobwa 25 bagomba gutoranywamo 10 basezererwa kuri uyu wa 7 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera. Mukunde Belinda wo mu Ntara y’Amajyepfo niwe wazaga ku mwanya wa mbere n’amanota 38815 kuri uyu wa kabiri […]Irambuye

Gicumbi: Yasanzwe mu nzu iwe yiyahuje umugozi

Kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke mu kagari ka Rwagihura mu mudugudu wa Gacaca umuturage witwa Ndikuyeze Fabien bamusanze iwe yiyahuje umugozi. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babitangazaga, ngo Ndikuyeze yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we ku mpamvu z’amakimbirane bityo bagakeka ko yaba yihahuye kubera guta umutwe n’agahinda n’ubwo nyirubwite […]Irambuye

en_USEnglish