Month: <span>October 2014</span>

Volleyball U23: Hahamagawe ikipe y’igihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w‘intoki wa Volleyball kuri uyu wa 02 Ukwakira yatangaje abakinnyi 19 bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 23. Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Volleyball izabera mu gihugu cya Misiri guhera tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 uko kwezi […]Irambuye

Senderi ngo ahagaritse gukora muzika mu kajagari

Nzaramba Eric Senderi ukora injyana ya Afrobeat uzwi cyane nka Senderi International Hit aravuga ko ubu ahagurukiye gukora muzika ye nk’umwuga ugomba kumutunga. Avuga kandi ko agiye gukora cyane ku buryo nta muhanzi wa Afrobeat bazongera kumugereranya nawe. Ati “Ibyo gukorera muzika mu kajagari nta kerekezo runaka nasanze ari igihombo, yaba kuri njye no ku […]Irambuye

Ikibazo cy’amazi kimaze ibyumweru bibiri mu mujyi wa Rubavu

Iburengerazuba – Abatuye Umujyi wa Rubavu baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikibazo cy’amazi kimaze gukomera kuko ubu kimaze ibyumweru bibiri, uduce tumwe na tumwe tw’umujyi nitwo dushobora kumara amasaha macye dufite amazi. Ababishinzwe baravuga ko ari ikibazo cy’imvura igwa muri Gishwati. Mu duce dutandukanye tw’umujyi hari abavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batazi amazi muri ‘robines’ zabo, […]Irambuye

USA: Abana 5 bari gukekwaho Ebola. Ubwoba ni bwose

Inzego z’ubuzima muri Leta ya Texas, USA, ziravuga ko hari abana  batanu bagaragaweho  ibimenyetso bya Ebola. Aba bana ngo bakoze ku murwayi  wagaragaweho  Ebola mu minsi ishize wari  uturutse muri Liberia aje gusura  benewabo muri Texas. Ubu aba bana bashyizwe mu kato ubu bari gucungirwa hafi no kwitabwaho. Umuyobozi w’iyi Leta  Rick Perry yabwiye  abanyamakuru […]Irambuye

Guhindagurika kw’ikirere kwatumye muntu agenda amenya ubwenge

Ubushakashatsi bwerekana ko imiterere y’abakurambere ba muntu (ibisabantu:primates) bagiye bagira ihindagurika ry’ibice by’umubiri wabo harimo inzasaya, uruhanga n’uruti tw’umugongo bitewe n’ihindagurika ry’ikirere. Uko imyaka yagiye itambuka niko umuntu uruhanga rwe rwagiye ruba runini, ubwonko bwe bwagiye buba bwinshi, ubwenge buriyongera. Ibi byagiye bituma ukoishusho muntu ihinduka ariko yagiye amenya ubwenge bwo gukora ibikoresho bibafasha kwirinda […]Irambuye

Abagabo 300 000 nibo gusa bamaze gukebwa mu Rwanda

Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva […]Irambuye

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yafashe amaduka agera ku munani

Iburasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga. Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu […]Irambuye

Uwinkindi akwiye guhabwa ishimwe aho kuregwa – Umwunganizi

 “Mu mwaka w’ 1992 Pasitoro Uwinkindi yakiriye impunzi z’Abatutsi bahigwaga no muri 94 biba uko”; “Uwinkindi yatojwe gukunda abantu atarobanuye kandi abigenderaho mu buzima bwe bwose”; “Kubana neza na buri wese bya Uwinkindi byashimangirwaga na buri wese bari baturanye”, “Ni agahinda kenshi kuba jye Uwinkindi ndegwa Jenoside najye narayikorewe”. Aya ni amagambo asa n’ayatangaje bamwe […]Irambuye

Abakiriya ba Airtel bohorerezanya bakakira amafaranga ku buntu bariyongereye

Ubu abakiriya ba Airtel bashobora kwakira ndetse no kohereza amafaranga bakoreshe services za Airtel ku  buntu bariyongereye cyane. Kuva hashyirwaho gahunda ya Airtel ifasha abakiriya ba Airtel gukora gahunda zitandukanya harimo kugura umuriro, kugura airtimes zo gushyira muri telephone cyangwa muri mudasobwa, kwishyura amafaranga y’ibyangombwa byo gutwara imodoka ndetse no kwakira  no kohereza amafaranga ku […]Irambuye

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda bose

1 Ukwakira 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nama Minisiteri ya Siporo yatumijemo abanyamakuru yarimo kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko uru rwego rusabye imbabazi abanyarwanda bose ku makosa yakozwe yo guha abanyamahanga ubwenegihugu mu buryo budasobanutse bakitwa abanyarwanda. Mzamwita ati “Igihe kirageze ngo dusabe […]Irambuye

en_USEnglish