Digiqole ad

USA: Abana 5 bari gukekwaho Ebola. Ubwoba ni bwose

Inzego z’ubuzima muri Leta ya Texas, USA, ziravuga ko hari abana  batanu bagaragaweho  ibimenyetso bya Ebola. Aba bana ngo bakoze ku murwayi  wagaragaweho  Ebola mu minsi ishize wari  uturutse muri Liberia aje gusura  benewabo muri Texas.

Ku bitaro umurwayi wa Ebola muri Amerika ari gukurikiranirwaho
Ku bitaro umurwayi wa Ebola muri Amerika ari gukurikiranirwaho

Ubu aba bana bashyizwe mu kato ubu bari gucungirwa hafi no kwitabwaho.

Umuyobozi w’iyi Leta  Rick Perry yabwiye  abanyamakuru ko bitaro bya Texas Health Presbyterian ko ababyeyi b’aba bana bafite impungenge ko nabo Ebola ishobora kuba yaranageze mu baturanyi babo baba barakoranyeho.

Indwara ya Ebola ishobora gutangira kugaragara nyuma y’iminsi 21 uwayanduye ayifite. Ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, kuva amaraso n’amazi mu myenge yose y’umubiri, kuruka no gucibwamo.

Abayobozi bemeje ko bakomeje gukurikiranira hafi abaturage bagera ku 12 nabo bashobora kuba baragiranye imishyikirano n’uriya mugabo wagaragaweho kurwara Ebola akaba ashobora kuba yarananduje aba bana batanu nk’uko Associated Press ibitangaza.

Uriya mugabo witwa Thomas Eric Duncan ngo muri Liberia aho yavuye aza iwabo muri USA mu byumweru bibiri bishize gusura benewabo.

Nyuma yarasuzumye basanga afite Ebola kandi yamaze kugera ku butaka bwa USA.

Umwe mu bakozi b’ibitaro Duncan arwariyemo avuga ko ubuzima bw’uyu murwayi  ubu bumeze nabi cyane.

Kubera ko Duncan yageze muri USA akaza kujya kwa muganga atinze yagerayo bakamusangana Ebola kandi yari amaze igihe, ubu abayobozi b’ubuzima na Politiki bafite impungenge ko hari abantu benshi baba baramaze kwandura.

Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi wa Texas Rick Perry yemeza ko Leta ye ifite ibikoresho n’ubuhanga bihagije byakumira Ebola ntikwire hose bityo agasaba abantu gushyira umutima hamwe.

Ubu Ebola imaze guhitana abantu barenga 3,000  bo mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba. Mu mezi ashize hari Abanyamerika b’abaganga bafashwe na Ebola ariko baza kuvurwa barakira.

Iki cyorezo nibwo bwa mbere kuva cyabaho gihangayikishije abatuye isi, cyane cyane umugabane wa Africa, mu Rwanda ingamba zikarishye zo kwirinda ko iki cyorezo kinjira mu Rwanda zarakajijwe cyane cyane ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mana we!! Biragume Texas ntibigere muri Iowa icyoba nicyinshi

Comments are closed.

en_USEnglish