Digiqole ad

Volleyball U23: Hahamagawe ikipe y’igihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w‘intoki wa Volleyball kuri uyu wa 02 Ukwakira yatangaje abakinnyi 19 bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 23.

Ikipe ya Volleyball y'u Rwanda n'umutoza wabo Bitok
Ikipe ya Volleyball y’u Rwanda n’umutoza wabo Bitok ubwo bari mu mikino y’abatarengeje imyaka 21 muri Turkiya /Photo FIVB

Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Volleyball izabera mu gihugu cya Misiri guhera tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 uko kwezi 2014.

Bitok yabwiye Umuseke ko aba bakinnyi uko ari 18 batoranyijwe n’abagize urwego rwa Tekiniki mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball(FRVB).

Amakipe abiri muri Africa yitwaye neza mu Misiri niyo azabona tike yo gukina iki gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Urutonde rw’abakinnyi 19 bahamagawe bagomba kwitegura iyi mikino:

  1. Bgirimana Peter ( Inatek )
  2. Rudakubana Patrick(Gs st Joseph)
  3. Muvunyi Alfred ( Gs st Joseph )
  4. Mutabazi Bonny (APR VC)
  5. Mutabazi yves (APR VC)
  6. Muvunyi Aimable (APR VC)
  7. Nkezabihizi Fabrice ( APR)
  8. Musoni Fred ( Rayon sport)
  9. Ndayisabye Sylvestre (KVC)
  10. Ruzindana Patrick (KVC)
  11. Niyogisubizo Samuel ( KVC)
  12. Niyonshuti Maurice ( PSVF)
  13. Cyusa Irene(CXR)
  14. Rugina Fabrice(CXR)
  15. 15. Habarugira Placide (CXR)
  16. Nkurunziza Jolim ( LDN)
  17. Ballack Rugira ( Uganda )
  18. Nsabimana Ivan ( Russia )
  19. Marangwa Nelson ( Japan)

 

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish