Digiqole ad

Abagabo 300 000 nibo gusa bamaze gukebwa mu Rwanda

Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva iyi gahunda yashyirwamo imbaraga guhera mu 2011.

Gukebwa ku bagabo bigabanya ho 60% ku byago byo kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina na SIDA
Gukebwa ku bagabo bigabanya ho 60% ku byago byo kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina na SIDA

Muri raporo yagaragarijwe mu Nteko na Ministeri y’ubuzima, yemeza ko buri minota 30 byibura abantu babiri mu Rwanda baba banduye ubwandu bw’aka gakoko, bityo abagera ku bihumbi 10 mu mwaka bakandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ubwandu bw’agakoko ka SIDA bivugwa ko ahanini ngo bukwirakwizwa n’abakora uburaya. Ministeri y’ubuzima ivuga ko 50% by’abakora uburaya bafite ubu bwandu.

Urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza ngo nibo bugarijwe cyane, abenshi muri bo ngo nibo bakiriya (clients) b’ibanze b’abakora uburaya. Iki cyorezo gikwirakwizwa kandi n’abagabo cyangwa abagore bacana inyuma abo bashakanye bakishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imwe mu ngamba zashyizweho mu kugabanya umuvuduko w’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, ni gahunda yo gukebwa abenshi bita gusiramura. Umuryango w’ababibumbye wita ku buzima, OMS, wemeza ko gukebwa kw’abagabo bitanga amahirwe agera kuri 60 %  yo kutandurira agakoko ka SIDA mu mibonano mpuzabitsina.

Dr. Nsanzimana Sabin, uhagarariye ishami ryo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuvuzi, avuga ko akamaro ko kwisiramuza karenze ako abantu bakeka.

Igihu kivanwa ku gitsina gabo, mubyo gitwikiriye harimo n’umwada. Umuntu ashobora kwihagarika kabiri ku munsi iyo myanda ikitsindagira muri icyo gihu. Haba haroshye hakaba n’uturemangingo tworohereza agakoko gatera SIDA kwinjira. Iyi icyo gihugu kitariho, twa turemangingo, n’umwanda ntibiba bigihari. Bituma rero agakoko ka SIDA n’izindi microbe bitabona aho bica.”  Dr Nsanzimana

Dr.Nsanzimana avuga ko kubera ahari icyo ”gihu “ haba horoshye kandi hari imyanda ngo bitera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina haba ku mugabo cyangwa uwo bahuye, ndetse na kanseri ikuririraho.

Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe bifatwa nk’icyitegererezo cy’ahatangirwa serivisi zo gukebwa. Ku munsi hashobora kwakirwa abagabo bashaka kwisiramuza bagera ku 100 kuko ho bikorerwa ubuntu.

Bizumutima Jean Claude twaganiriye amaze gusirirwa aha i Kanombe, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwirinda.

Ati ” Bambwiye ko bizamfasha kwirinda zimwe mu ndwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane na kanseri yaturuka ku mwanda.”

Nubwo hari abitabira iyi guhunda hari abagihura n’imbogamizi zinyuranye, ahanini ngo zishingiye ku myumvire n’igiciro cyo gukebwa.

Musabyimana Eulade avuga ko hari abumva ko gukebwa ari ukwigira uko Imana itabaremye.

Ati ” Hari abumva ko Imana yazabahana kubera kwikuraho ibice by’umubiri yabahaye. Hari n’abavuga ko ababyeyi babo naba sekuru batakebwe kandi ngo ntacyo babaye.”

Uretse imbogamizi z’imyumvire ngo benshi babangamirwa n’igiciro cyo gukebwa kiri hejuru, hagati y’amafaranga ibihumbi 20 n’ibihumbi 50, ndetse iyi gahunda ntibe mu zishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Dr Nsanzimana avuga ko guhenda kw’iyi serivisi biterwa n’ibikoresho bihenze n’umubare muto w’abatanga iyi serivisi, gusa akavuga ko hari ingamba kuri ibyo.

Ati ” Twamaze gutanga amahugurwa na bimwe mu bikoresho bikenewe. Kuri buri bitaro by’Akarere na bimwe mu bigo nderabuzima hagomba kuba abatanga izi serivisi. Twanasabye ibitaro n’ibigo nderabuzima  gushyiraho ibiciro biri hasi, bitagira uwo bibangamira.”

Kuba gahunda yo gukebwa yashyirwa mu bwisungane mu kwivuza, Dr. Nsanzimana avuga ko biri kwigwaho kuburyo bitazahungabanya imikorere isanzwe y’ubwisungane mu kwivuza.

Nubwo iyi serivisi ihenze ahandi mu gihugu, mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe ntiyishyurwa. Bityo ngo imbaraga zashyizwemo ngo i Kanombe bishoboke, zikazashyirwa n’ahandi.

Abantu bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva iyi gahunda yashyirwamo imbaraga guhera mu 2011, mu gihe ministeri y’ubuzima ngo yifuza ko mu mpera za 2016 abagabo nibura ibihumbi 700 bamaze gukebwa.

Gukebwa ariko ngo ntibitanga amahirwe 100% yo kutandura agakoko gatera SIDA, abamaze gukebwa ngo bakangurirwa kwifata nk’uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda aka gakoko.

Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hari ababikoerewe kera bakivuka bataranavukiye murwanda ibihumbi byinshi…………….

  • mu tubwire nubuhe buryo mwasabye ibitaro binyuranye kuzajya bakoresha, ni bwabundi bushya bwa peplex cyangw anibwabundi busanzwe bwo gukata igihu cy’inyuma, igiciro se mwababwiye nikiye?RAMA iremewe?

Comments are closed.

en_USEnglish