Digiqole ad

Uwinkindi akwiye guhabwa ishimwe aho kuregwa – Umwunganizi

 “Mu mwaka w’ 1992 Pasitoro Uwinkindi yakiriye impunzi z’Abatutsi bahigwaga no muri 94 biba uko”;

“Uwinkindi yatojwe gukunda abantu atarobanuye kandi abigenderaho mu buzima bwe bwose”;

“Kubana neza na buri wese bya Uwinkindi byashimangirwaga na buri wese bari baturanye”,

“Ni agahinda kenshi kuba jye Uwinkindi ndegwa Jenoside najye narayikorewe”.

Aya ni amagambo asa n’ayatangaje bamwe mu rukiko yagarutsweho na Uwinkindi hamwe n’abunganizi be mu iburanisha ryo kuri uyu wa 01 Ukwakira mu rubanza urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Pasitoro Uwinkindi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho.

Uwinkindi ngo arera
Uwinkindi ngo arera

Umwe mu bunganizi we yavuze ko Uwinkindi atari akwiye kuregwa ibi byaha kandi yaragize uruhare mu kurokora ubuzima bwa bamwe mu batutsi bahigwaga mu myaka y’1992 ndetse no mu 1994 bamuhungiragaho.

Ku nshuro ya mbere Urukiko rutangira kumva ibisobanuro ku nyandiko y’ikirego ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu Ubushinjacyaha bwarushyikirije, uruhande rw’uregwa rwatangaje ko nta ruhare na ruto Uwinkindi yagize muri jenoside.

Ibisobanuro bikubiye mu byiciro bine nk’uko umwe mu bunganira uregwa (Uwinkindi) yabitangarije Urukiko, harimo gusobanura amateka yaranze Uwinkindi kuva mu bwana bwe ndetse n’imibanire ye n’abandi n’ibisobanuro ku ngingo z’amategeko Ubushinjacyaha bwagiye bwifashisha muri iki kirego.

Ku bijyanye n’amateka ndetse n’imibanire byaranze uregwa (Uwinkindi), Me. Niyibizi Jean Baptiste; umwe mu bunganira Uwinkindi yavuze ko umukiriya we atari akwiye kuba ari imbere y’ubutabera ko ahubwo yari akwiye guhabwa ishimwe kuko mu byamuranze harimo no gukiza ubuzima bwa bamwe mu batutsi bahigwaga.

Yagize ati “mu 1992 ubwo Abatutsi bahigwaga, hari abahungiye ku rusengero rwa Pasitoro Uwinkindi bararokoka ndetse no muri 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga nabwo yakiriye izindi mpuzi z’Abatutsi n’ubwo yaje kuganzwa n’interahamwe zikabica, ku buryo atari akwiye kuregwa ahubwo yari akwiye guhabwa ishimwe”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo abamuhungiyeho mu 1994 bishwe n’interahamwe, ibi bitari bikwiye kujya ku mutwe we kuko ngo harimo n’abo mu muryango we harimo mushiki we n’abana be.

Ibi byanagarutsweho n’uregwa ubwe, aho yavuze ko bitari bikwiye ko aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nawe yaraburiyemo abe.

Yagize ati “ni agahinda kuba ndi kuregwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarantwaye mushiki wajye n’abishywa bajye (abana ba mushiki we), ndetse ikantwarira n’abasengeraga mu itorero ryanjye”.

Ashimangira ibyavuzwe n’abamwunganira mu mategeko; Uwinkindi yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe no kubana neza na buri wese atitaye ku moko aho yavuze ko yabitojwe n’umuryango we nawo wabanaga neza n’Abatutsi.

Yagize ati “ n’ubwo Data na Mama bari Abahutu ariko navutse babanye neza n’Abatutsi nanjye biba bityo kuko nabakuriyemo ndetse nkomeza kubana nabo neza”.

Yakomeje avuga ko uyu mubano mwiza utavangura wakomeje kumuranga no mu mirimo ye y’ubupasiteri kuko abo bakoranaga mu rwego rukuru rw’itorero bari biganjemo Abatutsi, aho yavuze ko uwari umwungirije, umunyamabanga we n’umucungamari we bose bari Abatutsi.

Ku bijyanye n’amashyaka nabyo bikubiye mu nyandiko y’ikirego cy’ibyaha bye, uregwa (Uwinkindi) yavuze ko kuva yavuka atarigera aba umuyoboke w’ishyaka na rimwe dore ko ngo atari kubibonera umwanya kuko ubuzima bwe bwose yari yarabuhariye itorero.

Yagize ati “kuva mvutse kugeza uyu munsi mpagaze aha, nta shyaka na rimwe nigeze njyamo kuko sinari kubona umwanya wo kwiruka mu by’itorero ngo mbone n’umwanya wo kujya mu by’amashyaka”.

Abunganira uregwa bavuze ku byaha bishya bigaragara muri iyi nyandiko y’ikirego nk’amashusho, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko,  y’urukuta rwicirwagaho abantu muri jenoside ngo Uwinkindi yaba yaragize uruhare mu kubakwa kwarwo ndetse no kuba yaratumaga Abahutu imitwe y’Abatutsi bayizana akabahemba.

Aba bunganizi batangaje ko ibi bidakwiye kugaragara mu byaha aregwa ngo kuko bitari muri dosiye y’ibyaha byatanzwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda Arusha ari narwo rwamwohereje.

Mu cyiciro cy’amategeko, abunganira Pasitoro Jean Uwinkindi bavuze ko Ubushinjacyaha bwagiye bwitiranya amategeko ndetse bukifashisha amwe mu mategeko avuguruzanya bityo basaba Urukiko gutesha agaciro bimwe mu byifuzo byabwo.

Kuba ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibarwa kugeza kuwa 31 Ukuboza 1994, Ubushinjacyahakaba hari aho bwifashishije itegeko ngenga ryo muri 2012 ibi ngo bigaragaza ko hari bimwe urukiko rukwiye gutesha agaciro mu nyandiko y’ikirego.

Uwinkindi Jean yoherejwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda iy’Arusha mu mwaka wa 2012 nyuma yo gufatirwa mu gihugu cya Uganda.

Akurikiranyweho ibyaha birimo gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byo kurimbura imbaga.

Urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ukwakira.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • “Uzi ko musetsa” wa mugani wa Faustin Rukokoma! Ubu se kwinegura abantu bavuga ko uyu mupasitoro yabanaga neza n’Abatutsi byatanga iki koko? Bazabaze na ruharwa umeze ute niko byari bimeze. Cyangwa bazabaze Abatutsi bari inshuti za Habyara ariko ntibyamubujije gutegura kubarimbura! Nibajye mu mategeko no mu bimenyetso byo mu gihe cya Jenoside bareke amatakirangoyi n’imiteto.

    • Kalisa vana ubuhezanguni bwawe aho.Abatutsi biyemererako ari leta yabatabazi yakoze jenoside.Niba wemera ibyo nanjye ndabyemera.Kuvugako Habyarimana yateguye jenoside yo kurimbura abatutsi wirengagijeko yayoboye u Rwanda imyaka irenga 21 kuki iyo jenoside atayikoze mbere?

  • @ Hitimana

    Ahubwo ni wowe muhezanguni kuva utemera ko Habyara n’ubutegetsi bwe bateguye Jenoside kuko na ICTR yemeje kera ko Jenoside mu Rwanda yateguwe, ahubwo igashyirwa mu bikorwa na leta yiyise iyo abatabazi. Keretse niba uri mu bavuga ko nta Jenoside yabaye kuko ntabwo ishobora kuba itateguwe kandi iyo leta y’abatabazi yatangiranye nayo ku wa 7 Mata 1994 niba itarayisanze yatangiye!

    • Uri kunyomoza Dr Gerard Gahima.

      • hahahahhaha DR GAHIMA??? Ariko barabaoroze kuva kera mugendera kubantu badakaze. GAHIMA NIWE REFEENCE WAWE? UZAHERA INYUMA NIBA UGENDERA KUBINYOMA BYABARWANYA LETA. MUMEZE NKABANTU BANZE KWEMERA UMUKIZA YESU BAGAKOMEZA IBYA SATAN NGO NIWE UTAGORANA.

      • hahahahhaha DR GAHIMA??? Ariko barabaoroze kuva kera mugendera kubantu badakaze. GAHIMA NIWE REFEENCE WAWE? UZAHERA INYUMA NIBA UGENDERA KUBINYOMA BYABARWANYA LETA. MUMEZE NKABANTU BANZE KWEMERA UMUKIZA YESU BAGAKOMEZA IBYA SATAN NGO NIWE UTAGORANA.

  • Ariko sha Hitimana, urumva ubwira ibicucu koko. Ninde yakubwiye ko Jenocide itegurwa ijoro rimwe? Biriya byobo byacukuwe, imihoro yaguzwe, impiri zirimo imisumali, n’ibindi byakozwe ijoro rimwe. Jenocide yateguwe ndetse kuri jye kuva kuri Kayibanda. Ntawutaragaragaje urwango yanga abatutsi. Wamyemera utabyemera birakureba. Habyarimana yari afite plan yo kwica abatutsi bose Leta imaze kujyaho kuko nabari hanze bari kuba batashye. Bagosora ntyabyemera kuko we atanashaka ko Leta y’ubumwe ijyaho hakaba gusangira ubutegetsi. Nibwo apanze kwica Habyara kugira Jenocide ihite ikorwa ako kanya byose bipfe. Kandi barabikoze gusa ntabwo bari bazi ko inkotanyi ziri maso. Imana yabambuye ubutegetsi kugira abantu bose badashyira. Abafite inyota yo kongera gutegeka nka Twagiramungu mushatse mwayoboka ubuhari kuko ntabyo muzashobora. Muzabaze Rucagu azabagira inama.

    • Usomyeneza ibyo wanditse wasanga bivuguruzanya, uti habyarimana niwe wateguye jenoside hanyuma uti Bagosora niwe wamwishe kuko yangaga gushyiraho leta yubumwe.Erega ibinyoma ntabwo biramba Nonese Bagosora ko yari aziko intambara yubuye FAR zitashoboraga gutsinda FPR bitewe nibikoresho byarikumupaka wa Uganda,Akaba aziko kurasa Habyarimana bihita byubura intambara urumva ibintu uvuga koko harikintu gifatika kirimo.Ibyo binyoma turabirambiwe.

  • Ahubwo se ninde utanyomoza uwo Gahima witwaza? Ntabwo Abanyarwanda b’uyu munsi bagendera ku munyakinyoma, umunyandanini, umujura n’izindi ngeso ntarondora, nka Gahima. Niba wowe Hitimana n’abandi mwaba mutekereza kimwe mufata Gahima nka reference muri abo gusengerwa kuko muteye agahinda! Niba ari nawe mututsi wavugaga ngo wemeje ko leta y’abatabazi ariyo yateguye Jenoside ufite ikibazo kabisa.

    • Birazwiko umuntu wese uvuye muri RPF bamurega ubujura iyo arumututsi, umuhutu bakamurega ubuterahamwe ningengabitekerezo.Muzahindure disk ibyo bimaze gusaza.

  • uyu mwunganizi ahubwo hakwiye kurebwa niba atari umufatanyacyaha na Uwinkindi uko ibyo avuga ubanza atabizi. interahamwe ruharwa arayivugira bingana gutya koko ngo bayigororere

  • Umva Nshuti Mwihangane mureke ibyo kuko ubarusha kubimenya ni IMANA cyane ko uko uyu abizi siko uriya abyumva cg ngewe,bityo aho tugeze ni aho guharanira icyatuma dutera imbere tukava muguterana amagambo

  • @ Jimmy

    Sintekereza ko ari uguterana amagambo ahubwo ni ukugirana inama kuko yenda hari abo ibitekerezo byubaka bishobora gufasha mu myumvire yabo.
    None se ubu bisaba gusenga kugira ngo umuntu yemere cyangwa yumve ko Habyarimana n’abambari be bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi? Imana nayo ubanza tuyisaba tugakabya!

  • hahahaha iyi nkuru iransekeje niba atari agashinyaguro pe!! ngo yatojwe urukundo none abo yicishije bo nabo yabiciye mu rukundo? mbega ibintu bibaje pe!!

  • @Kalisa:Mwana wa mama ibyo uyu wiyise Hitimana avuga abisangiye na benshi batigeze bemera na rimwe ko ubuzima bw’umututsi hari agaciro bufite. Niyo mpamvu n’ubu abafungiye Genocide batumva ukuntu baba bafunzwe kandi icyo bakoze gusa ari ukwica abatutsi! Ni naho imvugo ngo “umubyeyi yarishwe turarakara”, “abahutu bababajwe n’urupfu rwa perezida wabo bararakara batangira kwica abatutsi”ituruka. Uzumva bahakana ko genocide yateguwe, bemeza ko Mugesera arengana rwose, etc. Burya benshi n’uyu mwanya babonye uburyo bafata imipanga “bagakora”rwose. Ntutangazwe na none no kuba Uwinkindi avuga ko akwiye guhembwa, niko bamenyereye:Kuva muri 1959, uwicaga abatutsi kurusha abandi yaragororerwaga. Ngabo abantu dusangiye igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish