Digiqole ad

Senderi ngo ahagaritse gukora muzika mu kajagari

Nzaramba Eric Senderi ukora injyana ya Afrobeat uzwi cyane nka Senderi International Hit aravuga ko ubu ahagurukiye gukora muzika ye nk’umwuga ugomba kumutunga. Avuga kandi ko agiye gukora cyane ku buryo nta muhanzi wa Afrobeat bazongera kumugereranya nawe.

Avuga ko ahagaritse gukora muzika mu kajagari
Avuga ko ahagaritse gukora muzika mu kajagari

Ati “Ibyo gukorera muzika mu kajagari nta kerekezo runaka nasanze ari igihombo, yaba kuri njye no ku bandi bahanzi baririmba badafite intego.

Niyo mpamvu ubu ngiye guhindura imikorere ngakora muzika nshyizeho umutima wanjye wose nkagira itandukaniro.”

Senderi avuga ko afite amahirwe menshi mu njyana ya Afroabeat kuko ngo abona mu Rwanda ari nawe uza imbere y’abandi kuko afite igihembo cya Salax Award ya 2013.

Abandi bahanzi nka Mico The Best, Uncle Austin n’abandi bakora Afrobeat bamaze gihe batigaragaza nka Senderi nk’uko abivuga.

Senderi International kuri uyu wa 01 Ukwakira nibwo yashyize hanze amashusho mashya y’indirimbo ye “ICYUMVIRIZO”, avuga ko izamuhesha ibihembo byinshi.

Abahanzi benshi mu Rwanda banengwa gukora muzika mu kajagari nta ntego, bikaviramo benshi kutayitindamo kubera ingorane basangamo baba batiteguye mbere. Senderi avuga ko we ubu yahagurutse ngo akore muzika by’umwuga.

Umuhanzi wagaragayeho udushya twinshi mu irushanwa rya PGGSS IV
Umuhanzi wagaragayeho udushya twinshi mu irushanwa rya PGGSS IV

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=9xnYDyquzzE&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese aronsa?

    • burya mubuzima muzika ninziza ariko sport akaba akarusho geregeza rero muvandimwe,naho ubundi niba ntagikozwe ibyo wibwira ntagaranti!

  • Ajye akora sport, muscles ze ndabona atari développés kabisa

  • incwiiii! mbega ibicece! umenya yaranyweye za primus nyinshi muri guma guma ishize. nakore na sport zihagije.

  • Umubyibuho se na muzika bihuriye he? Ntimurabona se abakora muzika babyibushye kurusha Senderi? Pepekale se yanganaga ate? N’abandi benshi. Kunanuka sibyo byatuma akora muzika ye neza. Ubu se ko ayikora neza kandi abyibushye. Mumugaye ikindi naho umubyibuho wapi mumureke, et d’ailleurs biramubereye. Ikizima n’ubumenyi n’ubushake, n’umwete mubyo akora kdi arabishoboye. Mureke yi consantre (Concentrer) mubyo ateganya ibyo mumusaba byamutesha igihe yagakoreye ibyo yateganyije. Senderi ikomereze akazi waana,we usijari, biri ça va gutyo umeze, uzi ko ntauneza rubanda muri byose. Bo nibifatire izabo sport wowe babe bakuretse wikomereze ushake cash z’urugo uteganya. Wabona taille yawe ari nayo wamukobwa mukundana yagukundiye, we acana nao, usonge mbele tu.

  • witonze urabizira ukubagana ukabizira ubyibushye ngurarya cyane!!!wananuka ngurwaye sida ahaaaa isi ntawuneza rubanda.

Comments are closed.

en_USEnglish