Month: <span>October 2014</span>

Rwanda: Bazibuka Lucky Dube batanga Awards ku bahanzi ba Reggae

Tariki 18 Ukwakira abarasta n’abakunzi b’inyana ya Reggae ku isi bibuka  umuhanzi Luck Dube. I Kigali bateguye igitaramo cya Reggae cyo kumwibuka igitaramo kandi kizatangwamo ibihembo ku bahanzi ba Reggae bitwaye neza mu Rwanda. Muri iki gitaramo kizabera kuri Mulindi Japan One Love aho bakunze kwitwa kwa Rasta abahanzi bakora Reggae mu Rwanda nka Ben […]Irambuye

“Nari umugabo ikwiye kwamburwa intebe no muri muzika”- Mc Tino

Kasirye Martin umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushya rugamba ‘Master of Ceremony’ mu bitaramo byinshi bitandukanye cyane cyane iby’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ngo asanga nari umugabo muri muzika ikwiye kwamburwa intebe. Imwe mu mpamvu Mc Tino yaba yatangaje aya magambo, ngo ni uburyo agenda areba abahanzi bamwe na bamwe bitabira amwe mu marushanwa […]Irambuye

‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ ‘Bandebereho’ Intero y’Urugerero rwa Kaminuza i Huye

Atangiza urugerero ku banyeshuri ba Kaminuza kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukwakira i Huye, Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kugira uruhare mu ireme ry’uburezi ndetse asaba urubyiruko gukora cyane no kwirinda ingeso mbi no kugendera mu ntero yabo ari nayo nsanganyamatsiko y’uru rugerero ivuga ngo ‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ ‘Bandebereho’. Uyu muhango watangijwe no gusura ibikorwa binyuranye […]Irambuye

Amashanyarazi yari atwitse Banki y’abaturage i Muhanga, ubu ntikora

Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2014 muri Banki y’Abaturage ishami rya Nyamabuye (Muhanga) habaye ikibazo cy’amashanyarazi cyatumye ibikoresho birimo mudasobwa, moteri itanga amashanyarazi, photocopieuse n’akamashini kabara amafaranga bishya. Imirimo y’iyi banki kugeza ubu yahagaze. Amashanyarazi akunze kubura mu mujyi wa Muhanga buri mugoroba, ibigo bikomeye bikitabaza za moteri. Niko byagenze kuri […]Irambuye

Jimmy Gatete azagaruka mu Rwanda gutoza – De Gaulle

Jimmy gatete wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ashobora kugaruka mu Rwanda aje gutoza nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yabitangarije Umuseke. Nzamwita Vincent de Gaule waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ku kibuga cy’indege avuye mu Budage, avuga ko FERWAFA ariyo yegereye Jimmy Gatete ndetse na Olivier Karekezi ngo bajye kwiga gutoza. Nzamwita […]Irambuye

Minisitiri wa ICT ngo yakoze kuri mudasobwa ageze muri Kaminuza

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko nawe yakoze kuri mudasobwa ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Abivuga ahumuriza abana bataragerwaho n’ikoranabuhanga mu byaro. Mu Kiganiro Rwanda Today, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko yakoze kuri Mudasobwa ageze mu wa kabiri ubwo yigaga ikoranabuhanga nyuma akaza kubonamo impamyabushobozi ihanitse. Ati“Wenda nanjye iyo ngira […]Irambuye

Nyaruguru: Akurikiranyweho gutera inda mushiki we w’imyaka 14

Umusore witwa Murwanashyaka Alexis w’imyaka 21, uvuka mu mudugudu wa Kinina, akagari ka Nyarure mu murenge wa Munini ho mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda mushiki we bavukana w’imyaka 14. Uyu musore ngo yararanaga na mushiki we kuva bakiri abana, bakomeza kurarana bamaze no gukura kugeza ubwo amuteye inda […]Irambuye

Kaminuza y’u Rwanda irahakana ko yirukanye abakozi 172

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda burahakana amakuru avuga ko bwirukanye abakozi 172, buvuga ko bari abakozi bakoreraga ku masezerano y’akazi (contract) yagombaga kurangirana n’itariki 30 Nzeri 2014 bityo ngo bafata umwanzuro w’uko imyanya yabo izashyirwa ku isoko igahatanirwa bundi bushya. Bamwe mu bakozi ba Kaminuza bavuga ko ubu batakaje imirimo yabo mu buryo batasobanukiwemo neza, […]Irambuye

Abanyamagare bavanye iki muri shampionat y’Isi?

Mu ijoro rishyira iya 1 Ukwakira 2014,  abasore bakina umukino wo gusiganwa ku magare Ndayisenga Valens w’imyaka 20, Uwizeyimana Bonavanture w’imyaka 21 na Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 baraye bageze i Kigali bavuye muri Shampionat y’isi yaberaga muri Espagne, u Rwanda rwari mu bihugu 69 byitabiriye iri rushanwa, rukaba mu bihugu bibiri gusa byo munsi y’ubutayu bwa […]Irambuye

en_USEnglish