Month: <span>October 2014</span>

SIDA ngo yaturutse i Kinshasa muri 1920

Mu kinyamakuru kitwa Science, abashakashatsi bemeje ko icyorezo cya SIDA gifite inkomoko mu Mujyi wa Kinshasa muri DRC. Iri tsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ryemeza ko kubera ubwiyongere bw’abaturage, ubusambanyi  ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu byatumye SIDA ikwirakwira vuba  muri uriya Mujyi ndetse n’ahandi. Abahanga mubyitwa Viral Archaeology nibo basanze indiri ya SIDA ku isi yaratangiriye muri Congo. […]Irambuye

Kitoko agarutse kuririmbira i Burundi, ace no mu Rwanda

Umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze igihe kirenga umwaka aba mu Bwongereza ku mpamvu yavuze ko ari iz’amasomo, yagaragaye kuri ‘Affiche y’igitaramo cya ‘Amstel Beer Fest’ kizabera i Bujumbura tariki 10Ukwakira 2014 aho azaba ari aririmbana na Kidumu. Kitoko tariki 29 Werurwe 2013 saa kumi n’imwe za mugitondo (5am) ubwo yavaga mu Rwanda ajya mu Bwongereza ntabwo arahindukira, […]Irambuye

Lil G agiye gutangiza studio ye yise ‘High Level Records’

Karangwa Lionel umuhanzi wamenyakanye cyane muri muzika akiri muto azwi ku izina rya Lil G,ngo yaba agiye gushyira ahagaragara studio ye itunganya muzika izitwa ‘High Lavel Records’. Iyo studio ikaba izamutwara akayabo ka miliyoni 30.000.000frw, gusa ngo akaba atari aye yose kuko yabifashijwemo n’umuryango we. Lil G yirinze kugira imibare atangaza kuri buri ruhande ayo […]Irambuye

USA: Umunyamakuru wa NBC News bamusanganye Ebola

Umunyamakuru ufotorera Televiziyo wa NBC News yo muri USA wakoreraga muri Liberia utavuzwe izina bamusanganye Ebola ahita ajyanwa iwabo muri USA ngo avurwe. Ibimenyetso byapimwe kuri uyu munyamakuru birimo umuriro mwinshi no kuva aamaraso byagaragaje ko yafashwe na Ebola , ibi bikaba bibaye ubwa mbere umunyamakuru w’Umunyamerika afashwe n’iyi ndwara yayogoje Africa y’Uburengerazuba ikaba imaze […]Irambuye

Kuva ku Babiligi mu 1939 kugeza ubu Gasegereti iracyacukurwa i

Ubwo ababiligi batemberaga igihugu cyabo cya Ruanda-Urundi-Congo-Belge ahagana mu 1930 bageze i Rwinkwavu abaturage babereka amabuye aremereye bidasanzwe kurusha andi kandi ajya gushashagirana ariko batagira icyo bamaza. Umuzungu yafasheho ajyana iwabo i burayi barapima, basanga ni ibuye ry’agaciro rya Cassitelite, umunyarwanda yaryise Gasegereti. Kuva icyo gihe ababiligi bahise bahaguruka ariko ntibayamazemo n’ubu aracyacukurwa. Umuseke wasuye […]Irambuye

Umukinnyi wa Filme muri Nigeria Ramsey Nouah araza mu Rwanda

Ramsey Nouah umukinnyi wa filme ukomoka mu gihugu cya Nigeria, wagiye anegukana ibihembo by’umukinnyi uhiga abandi muri icyo gihugu ahagana mu 2010 ubwo yari agitangira kumenyekana, aragera mu Rwanda kuri uyu wa 03 Ukwakira 2014. Ni nyuma y’aho ubwo aheruka mu Rwanda mu gikorwa cyari cyamuzanye cyo kwita izina ingagi mu 2013, yasezeranyije abakunzi ba […]Irambuye

Nigeria: Umukuru wa Boko Haram arabeshyuza abavuga ko yapfuye

Muri video yasohowe na Boko Haram, irerekana umukuru wayo  Abubakar Shekau anyomoza ibyavuzwe n’ingabo za Nigeria ko zamwivuganye mu Cyumweru gishize. Iyi video yabonywe na AFP kuri uyu wa kane, Ukwakira, yerekana Shekau asobanura uburyo ingabo za Nigeria zikabya kandi zibeshya zigamije kwiyerekana neza ku baturage ba Nigeria n’amahanga. Isobanura kandi ko Boko Haram yigaruriye […]Irambuye

Video iteye AGAHINDA: Abahinde bakubita abanyeshuri b’abanyafrica

Ku cyumweru tariki 29 Nzeri, abanyeshuri batatu b’abirabura yagerageje guhungira ku kazu ka Police muri Metro yomu mujyi wa New Delhi kuko ikivunge cy’abahinde benshi cyane cyariho kibakubita. Inkoni, intebe, inshyi, buri wese yabakubitaga icyo afite. Ku banyeshuri b’abanyafrica biga mu Buhinde, ndetse no ku bandi birabura babonye aya mashusho biteye ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibi byabaye […]Irambuye

“Mu Rwanda twahisemo gusaranganya ubutegetsi”-Depite Bazatoha

Mu kiganiro kuri Demokarasi cyatangiwe mu Ishuri Rikuru ry’I Gitwe ISPG kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira 2014, Hon Depite Bazatoha Adolphe yavuze ko u Rwanda bitewe n’amateka mabi yaruranze, ubuyobozi bwahisemo gusaranganya ubutegetsi. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi upuzamahanga wa Demokarasi uba tariki ya 15 Nzeri buri mwaka aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga […]Irambuye

en_USEnglish