Digiqole ad

Ikibazo cy’amazi kimaze ibyumweru bibiri mu mujyi wa Rubavu

Iburengerazuba – Abatuye Umujyi wa Rubavu baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikibazo cy’amazi kimaze gukomera kuko ubu kimaze ibyumweru bibiri, uduce tumwe na tumwe tw’umujyi nitwo dushobora kumara amasaha macye dufite amazi. Ababishinzwe baravuga ko ari ikibazo cy’imvura igwa muri Gishwati.

Mu kagari k'Amahoro aha ni ku iriba rusange, bahashyize amajerikani bategereke ko amazi aramutse aje bahita bavoma
Aha ni mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira, mu kagari k’Amahoro aha ni ku iriba rusange, bahashyize amajerikani bategereke ko amazi aramutse aje bahita bavoma

Mu duce dutandukanye tw’umujyi hari abavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batazi amazi muri ‘robines’ zabo, abandi icyumweru, abandi bakavuga ko aza rimwe na rimwe mu gihe cy’amasaha macye, ubundi ngo akaza mu gicuku agahita agenda.

Umugezi wa Sebeya amazi yawo niyo atunganywa na station ya Rubavu akaba ariyo akwirakwizwa mu mujyi wa Rubavu n’inkengero zawo.

Tugirimana Francois wo mu Akagali k’Amahoro mu murenge wa Gisenyi, avuye kuvoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira ati “ubu mu mujyi wose amazi ari ku karobine kamwe gusa hariya hafi y’isoko, ahandi hose ubu yabuze nahazengurutse na za Mbugangari hose hose ntayo.”

Kubura kw’amazi akaboneka hamwe na hamwe nabwo ntatinde biratuma abaturage bisanga bari kuvomera ahantu hamwe ari benshi cyane, kuyabona bikaba ingorabahizi. Ab’imbaraga babasha kuyavoma ijerekani imwe barayigurisha 200Rwf.

Hari amakuru ko bamwe bari kuvoma amazi y’ikiyaga cya Kivu bakayakoresha mu turimo tumwe na tumwe mu rugo.

Bahige Jean Berchimas Umuyobozi w’ishami rya Rubavu rya EWSA yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko imvura nyinshi iri kugwa mu by’ishyamba rya Gishwati imanura (muri Sebeya) amazi yanduye menshi kuyayungurura bikananirana.

Uyu muyobozi avuga ko atazi igihe iki kibazo kizarangirira kuko ngo atazi igihe imvura izamara igwa.

Umujyi wa Rubavu ufite ikibazo cy'amazi
Umujyi wa Rubavu umaze iminsi mu kibazo cy’amazi

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

5 Comments

  • Mwibaze umuyobozi uvuga ko mu gihe cyose imvura izaba ikigwa ikibazo cy’amazi kizagumaho! Ubwo se nta kindi gisubizo cyaboneka n’iyo cyaba icyo agateganyo?
    None se ko no mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali hashize icyumweru kirenga nta mazi nko muri za Kabeza naho umugezi wa Sebeya warahageze, cyane cyane ko ho imvura imaze iminsi itarenga 2 igwa?
    EWSA cyangwa ibigo yabyaye ifite ibibazo uruhuri ku buryo n’amavugurura agenda akorwa bizagora kugira icyo ageraho! Abantu bananirwa no gusaranganya amazi make ahari!!!

  • Naba nabo, twebwe tumaze ukwezi kurenga mu Kagarama!

  • reka reka, birashoboka se ko igihugu gikize nkurwanda buri muturage adafite amazi munzu iwe….

  • iyi nkuru ntitomoye rwose aka wa mugani,kuko igice cyo hepfo cy’umujyi wa gisenyi nticyabuze amazi muri ibyo byumweru bibiri byose.iyo yaburaga ku manywa yabaga ahari nijoro kandi nabyo ntibyarengeje inshuro enye

  • Uwo muyobozi arabeshya cyane. kuki iyi myaka yose invura igwa amazi ntabure bigez’aha. nasobanure ikibazo ahubwo tumufashe, kuko imiyoboro yose turayizi nah’ijya.
    IHANGANE UTUBWIZ’UKURI

Comments are closed.

en_USEnglish