Digiqole ad

Guhindagurika kw’ikirere kwatumye muntu agenda amenya ubwenge

Ubushakashatsi bwerekana ko imiterere y’abakurambere ba muntu (ibisabantu:primates) bagiye bagira ihindagurika ry’ibice by’umubiri wabo harimo inzasaya, uruhanga n’uruti tw’umugongo bitewe n’ihindagurika ry’ikirere. Uko imyaka yagiye itambuka niko umuntu uruhanga rwe rwagiye ruba runini, ubwonko bwe bwagiye buba bwinshi, ubwenge buriyongera.

Uhereye ibumoso: Australopithecus, Home habilis, Homo erectus na Homo sapien  Abahanga batekereza ko uko ikirere cyagiye gihinduka byagiye bihindura isura y'umuntu, ari nako byongera ubushobozi bwe bwo gutekereza, ngo byaba ari nayo nkomoko y'uruhanga runini rw'abantu ba none ugereranyije n'urwasaya runini rw'aba kera
Uhereye ibumoso: Australopithecus, Home habilis, Homo erectus na Homo sapien
Abahanga batekereza ko uko ikirere cyagiye gihinduka umuntu yagiye akuza uruhanga agabanya urwasaya kubera ibihe bikomeye

Ibi byagiye bituma ukoishusho muntu ihinduka ariko yagiye amenya ubwenge bwo gukora ibikoresho bibafasha kwirinda ubushyuhe cyangwa ubukonje n’ibindi bijyana nabyo harimo imyuzure, ubutayu, amashyamba n’ibindi.

Umubare munini w’abashakashatsi wemeza ko kuba ubushyuhe ku isi bwarahindutse byatumwe ibice by’umubiri w’ibisabantu ( primates) bihunduka bitewe n’ingaruka iri hinduka ryagize ku ntimatima y’uturemangingo fatizo, DNA.

Uruhanga rwragutse urwasaya ruragabanuka, ubwonko bwarakuze buba bunini bityo bushobora gutekereza cyane ku cyakorwa ngo haboneke ibikoresho bifatika byafasha muntu guhangana n’ibihe bibi byatewe n’ihindagurika ry’ikirere.

Umwarimu muri Kaminuza ya Colombia witwa Peter deMenocal,yabwiye ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka y’ibinyabuzima bya kera (paleo-anthropology) cyitwa The Smithsonian Institute ko ibi bivugwa bikiri ibisobanuro bitangwa n’abanyabwenge ariko ko ubushakashatsi busesuye buzakorwa hagamijwe kureba impamo y’ibi bisobanuro(scientific evidence).

Ibizava muri ubu bushakashatsi bizerekana ko ihindugurika ry’ikirere cyagize uruhare mu kwirema kw’imyanya imwe n’imwe y’umubiri harimo n’urwungano rw’amagufwa bityo bigafasha ibisabantu( ari nabyo byaje kuvamo abantu nk’uko ‘evolutionary theory’ ibivuga) kubasha gukora imirimo yatumye bidahitanwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Umuhanga Rick Potts avuga ko kimwe mu bintu byerekana ko ibi ari ukuri bigaragarira ku byavumbuwe ku mugore witwa Lucy ( abahanga bita Australopithecus afarensis ) kuko basanze mu myaka miliyoni 3 yashize abo mu bwoko bwa Lucy bose barashize hagatangira abandi biswe Homo sapiens  (bavuga ko ari we muntu wana).

Kuva Homo sapiens yabaho ngo nibwo ibikoresho bikoze mu byuma, mu mabuye no mu biti byo kwitabaza mu bibazo byatangiye gukorwa, kugeza ku bikoresho by’ubuhanga butangaje muntu wa none yakoze kubera ubwonko butekereza cyane kandi bushobora gukora ibintu byinshi icya rimwe.

Ikindi ngo cyerekana ko ihindagurika ry’ikirere ariryo ryatumye abantu bamenya ubwenge, ngo n’uko mu myaka miliyoni n’igice ishize homo sapiens yatangiye kuva muri Africa akajya mu tundi duce tw’isi ahunze ubutayu bwari butangiye gukwira mu duce twinshi kubera igabanuka ry’ibiti n’amashyamba.

Yongeyeho ko guhinduka kw’ikirere ari byo byatumye uruti rw’umugongo rw’ibisabantu rweguka, umuntu agatangira kugenda yemye kuko icyo gihe atari agikeneye kurira ibiti ahubwo yashoboraga kubisoroma yemye.

Umwarimu witwa Mark Maslin wo muru University College London (UCL) asanga kandi ubushakashatsi bwimbitse buzakorerwa mu umuhora witwa Great Rift Valley uca mu bihugu bya Ethiopia, Kenya na Tanzania kuko aha ariho bivugwa ko umuryango wa mbere w’abantuv (homo-sapiens) watuye , bityo kwiga uko babagaho no kumenya uko amabuye, ibiti n’ibindi byakoreshejwe n’abo byari biteye bikazafasha abashakashatsi kumeny ukuri y’ibitekerezo bya bya gihanga.

Uko ikirere cyagiye gihinduka niko abantu bagiye bimuka mu duce runaka bajya mu tundi bahunga ibihe bibi basanga ibice birimo ubushyuhe cyangwa ubukonje babasha kwihanganira.

Uko bagiye bashakana bakabyarana ndetse n’ingaruka kuri DNA y’imibiri wabo bitewe n’ikirere ngo nibyo byagennye isura yabo, igihagararo ndetse n’ubunini bw’ubwonko bwabo.

Nubwo aba bahanga bemeza ibi, abemera irema bavuga ko Imana ariyo yaremye byose, igiterezo kinyuranya n’iki cy’uko abantu bagiye bahindagurika.

Mailonline

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Umuntu uzi Imana ntashobora gushyigikira bino bintu .Dore nabo ubwabo byarabacanje ntibari bashyiraho akadomo ,niyo mpamvu rero batakagombye kwiyita amanyabwenge ,kuberako mw’Itangiriro 1:26-31 usomye neza 28 ubona ko Imana yahaye umuntu GUTWARA ( gutegeka ) none wabasha gutegeka gute mu mutwe harimo ubusa . Mwitondere ibyo mutugezaho ,kubera tugeze mu minsi ya nyuma aho guhakana Imana kwagwiriye .

  • Ese ari abanyabwenge butuzuye b’iyi’si(impamvu tudafite ubwenge butuzuye ni uko twebwe abantu tudashoboye kwiyobora.tubyemezwa naho isi tuyiganisha) ari n’umuremyi wacu; uwaba azi uko twabayeho n’uko byagenze ni nde?ese ni abo banyabwenge b’isi cyangwa ni uwabaremye? Munsubize.

  • No mu nyandiko babivuze ariko: hari abemera ibyo Science ivuga hakaba n’abemera iby’iyobokamana nka Patrick na Chiss. Jye nemera ibyo science itwigisha kurusha ibyo abigisha iyobokamana bavuga. Icyo nakwisabira abemera gutyo ni uko bakumva ko kutemera nkabo atari amahano, atari ukuyoba, kugira ubwibone n’ibindi bakunda kuvuga iyo bumvise umuntu utemera ibyo bemera. Mbubahira ukw.emera kwanyu, nanjye munyubahire imitekerereze yanjye. Ntimukwiye kumva ko mufite monopole y’ukuri.

    Murakoze

  • Imana yaremye Umuntu mu Ishusho Yayo! intangiriro umutwe wa2, unurongo 7

  • Ubundi hari amatsinda abiri y’abanyasiyansi rimwe niryo ryemezaga ko umuntu akomoka ku nguge ko bitewe n’igihe umuntun yagiye ahindagurika nkuko tubibona muri ariya mashusho.irindi tsinda ryo rikemezako umuntu yaremwe.
    muri iki kinyejana abemeraga ko umuntu yaremwe ubushakashatsi bwabo bwaje ku garagaza ko bariya bemeraga ko umuntu akomoka ku nguge bibeshye. ririya tsinda ryahise risohora itangazo ryemeza ko nabo bemeye ko bibehye ko ukuri aruko umuntu koko yaremwe.

  • Muntu yararemwe nk’uko intare n’inyamaswa z’ubwoko butandukanye byaremwe.

  • Iryo hindagurika (evolution?) nkuko mubyita, ni kuki ryahagaze, ridagikomeza nan’ubu? Mumenye ko evolution ari inyigisho y’abadaimoni(demons).Izindi nyigisho z’amashetani ni:
    -umuriro utazima
    -roho idapfa
    -ubutatu butagatifu
    – abapfuye ngo nibazima mw’ijuru, m’umuliro utazima, cyangwase mupiligatori(purgatoire).
    N.B. Ukeneye ibisobanuro bishyingiye kuri Biblia ntagatifu, begere umwe mubahamya ba Yehova(Jehovah’s Witnesses). Satisfaction guaranted…

  • Ni mwihane ibyaha byanyu dore nicyo gihe ubutegetsi buzaheruka isi ni abanyamerica kandi ibimenyetso by’imperuka bikakaye turi kubibona:
    1.abagabo baryamana bahuje ibitsina
    2.abagore nabo bakaryamana bahuje ibitsina
    3.ubusambanyi bwashinze imizi
    4.intambara muduce twose tw’isi
    5.Gukunda impiya
    6.imitingito,imiyaga,imyuzure…
    7.amadini yinzaduka….
    iki ni cyo gihe bavandimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish