Digiqole ad

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda bose

1 Ukwakira 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nama Minisiteri ya Siporo yatumijemo abanyamakuru yarimo kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko uru rwego rusabye imbabazi abanyarwanda bose ku makosa yakozwe yo guha abanyamahanga ubwenegihugu mu buryo budasobanutse bakitwa abanyarwanda.

Mu nama, De Gaulle iruhande rw'umuyobozi we Minisitiri wa Siporo mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Mu nama, De Gaulle iruhande rw’umuyobozi we Minisitiri wa Siporo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Mzamwita ati “Igihe kirageze ngo dusabe imbabazi abanyarwanda ku byabaye.  Nyakubahwa Minisitiri ntabwo amanyanga nk’aya azongera muri Football, tugiye kubirandurana n’imizi.

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuva mu myaka nka 15 ishize hagiye habaho guha ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko abakinnyi cyane cyane bo muri Congo Kinshasa na Uganda.

Guhagarikwa kw’u Rwanda kubera umukinnyi Daddy Birori (amazina ye nyakuri Taddy Etekiama) kwatumye iki kibazo gisa n’igihagurukiwe.

Muri iyi nama, Minisitiri Ambasaderi Joseph Habineza yavuze kuri ibi by’abanyamahanga, asobanura ko kuva mbere abakinnyi bagizwe abanyarwanda kandi ari abanyamahanga ngo bakinire u Rwanda abenshi babonye ibyangombwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Bigomba guhagarara guhera ubu, amahirwe arahari kuri bo ko basaba ubwenegihugu bakabuhabwa.

Kuba hari abakinnyi nka Kataut cyangwa Said Abed bakoreye igihugu mu gihe gishize ntabwo bikuraho ko babonye ubwenegihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Bagomba kubusaba bakabuhabwa mu buryo buteganywa n’amategeko.”

Minisitiri Amb Joe ati bigomba guhagarara
Minisitiri Amb Joe ati “bigomba guhagarara”

 

Ntibazi uko impapuro z’iperereza zageze mu itangazamakuru

Mu guhagurukira iki kibazo no kukirandura burundu, Minisiteri ya Siporo n’umuco byavuzwe muri iyi nama ko yasabye FERWAFA gukora igenzura ku bakinnyi bose bakina mu Rwanda cyangwa bahakinnye babonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itsinda ryatangiye gukora ubushakashatsi rigeza ku bakinnyi 60, ibyavuye muri ubu bushakashatsi mu gihe iri tsinda ryari ritarabishyikiriza FERWAFA byarabacitse bigera mu itangazamakuru.

Nzamwita de Gaulle yavuze muri iyi nama ko atazi uko ziriya nzandiko zageze mu itangazamakuru, kuko ngo zagombaga kugera muri FERWAFA, ikazigeza muri Ministeri nayo ikazitanga mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu bakabona gufata imyanzuro yo gutangazwa.

Imyanzuro igaragara kuri ziriya nzandiko kuri iki kibazo cy’abakinnyi bavugwaho kubona ubwenegihugu mu buryo budasobanutse ngo ntabwo ariyo ya nyuma kuko ari ‘observation’ ya kari kanama gusa.

De Gaulle asaba imbabazi abanyarwanda
De Gaulle asaba imbabazi abanyarwanda

Photos/JP NKURUNZIZA/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Merci Mr le President!

  • Gusaba imbabazi ni kimwe ariko no kwirinda gukora amanyanga kuri FERWAFA ni ikindi! Nibatanaha ibyangombwa abanyamahanga mu buryo bw’amanyanga ntibazareka gukora andi makosa adindiza umupira w’amaguru muri rusange nk’ikimenyane, kutagira gahunda ihamye n’ibindi. Ngo akabaye icwende ntikoga…

  • Niba iriya report yacitse FERWAFA ari nka draft ni byiza kuko hari nk’abakinnyi ubona barengana ugereranyije n’uko abantu babazi kandi neza. Ubwo bazahabwa umwanya wo kwisobanura.
    Ariko na none kuba hari abakinnyi banze kwitaba nabyo ni ikibazo gikomeye kuko ni nko kwanga kwitaba urukiko kandi icyo gihe muzi uko bigenda. Wait and see.

  • ESE NONEHO IBYO KUVUGA KO AMAKOSA ATAKOZWE NAWE YABIRETSE YEMERA KO NONEHO HABAYEHO AMAKOSA EREGA BURIYA YATANGIYE INZIRA NZIZA BAMUGENZE BUCYE NA BIRIYA BIKOSA BYOSE AZABYERA KANDI ASABE N’IMBABAZI TU. KANDI NAGENDE ATEGURA NO KWEGURA KUKO ARANANIWE NA KOMITE YE ITARAHWEMYE KURANGWA N’IBIFUTI BYINSHI

  • Ntazo twemeye abakoze amakosa nibegure cyangwa Rutaremara abeguze niba abandi byarabananiye.Niryo somo rifatika vuba.Izo mbabazi zaburigihe turazirambiwe.

  • Uyu Muyobozi wa FERWAFA akwiye kwisubiraho kuko akora nk’udafite icyerekezo gifatika, usibye ko Abanyarwanda twihangana naho ubundi umupira yarawishe. Ndashimira Amb. Habineza Joseph nibura ashobora kubashyira ku murongo kuko nicyo tumutegerejeho naho aka kavuyo k’ubuyobozi bwa Degaule muri championa ntawe katarambiye.

  • Ibisambo gusa! FERWAFA ntacyo imariye foot y’u Rwanda.

  • agize neza ko asabye imbabazi aroko se ko bigararagara ko Degaule na Ambassador Joe bose bazi ibintu harabura iki ngo KALISA Jules nawe aze muri bano bagabo ko tumwimera nubwo yagiye azira amashyari yabantu gusa badashoboye barisha umunwa ariko natwe aba rayons niwe muntu wayoboye umupira dukunda so Minister Joe turagusabye umutuzanire nukuri twandika ibi tubabaye

  • uwo wasabye imbabazi atanga ubwenegihugu se? cg ashinzwe sport

  • Ni byiza ko hari usabye imbabazi mu izina rya FERWAFA, ariko ntibihagije.

    Abagire uruhare bose, muri ubu burangare bukomeye bwatesheje u Rwanda “AGACIRO” , mwese mwibwirize musezere ku mirimo yanyu.

    Nizere ko De Gaulle, ababimburira.

    Kagoyire

  • kugaza uyu munsi mu Rwanda hamaze kwegura abantu ba…ba..biri. Ni nde wa 3?

  • Ni hahandi urwishe ya nka ruracyayirimo; nonese FERWAFA niyo itanga ubwenegihugu? Ahubwo ababutanze ndumva ntaho bitaniye no gukoresha impapuro mpimbano; kuki batabihanirwa ? Ese CAF niyo yereka FERWAFA amakosa yari amaze imyaka myinshi yarabaye umuco?!! Championat iradindiye ngo muri kwambura ubwenegihugu abanyamahanga. Tuzahora twubaka ibituzura kugeza ryari ? Gusa nyine byaragaragaye ba bandi babeshyaga ko bakinisha ngo “abana b’abanyarwanda” aho kuba “abana bagizwe abanyarwanda”. Ariko rero hari abataravuzwe kandi ibyabo bizwi; ubwo rero ikibazo nikidakemukira rimwe, u Rwanda ruzakomeza kubihombera mo; dutsindwa forfait kandi twabize ibyuya!!

  • Ikipe ni APR FC ibindi murabeshya.

  • iyi debat ni ndende kandi yangije byinshi muri sport aho guha amahirwe abanyarwanda iyaha abanyamahanga nizere ko iki cyaha biyemereye ku mugaragaro inkiko zigikurikirana abakiizemo uruhhare bose bakabiryozwa.

Comments are closed.

en_USEnglish