Digiqole ad

Abakiriya ba Airtel bohorerezanya bakakira amafaranga ku buntu bariyongereye

Ubu abakiriya ba Airtel bashobora kwakira ndetse no kohereza amafaranga bakoreshe services za Airtel ku  buntu bariyongereye cyane.

Kuva hashyirwaho gahunda ya Airtel ifasha abakiriya ba Airtel gukora gahunda zitandukanya harimo kugura umuriro, kugura airtimes zo gushyira muri telephone cyangwa muri mudasobwa, kwishyura amafaranga y’ibyangombwa byo gutwara imodoka ndetse no kwakira  no kohereza amafaranga ku buntu, ubu abakiriya ba Airtl bariyongereye mu rugero rwo hejuru.

Iyi gahunda igamije gufasha abantu bose bakoresha services za Airtel gukora neza gahunda zabo kandi ku buntu.

Umwe mu bakorera Airtel mu Mujyi wa Kigali witwa Patrick yagize ati: “Kuva iyi gahunda ya Airtel yatangira, abakiriya bacu bariyongereye cyane ku buryo abohereza cyangwa bakakira amafaranga biyongereye cyane ku  buryo hari n’abo dushyirira amafaranga muri za telefone zabo bibereye mu ngo zabo.”

Undi mukozi wa Airtel ukorera Nyarutarama yemeza ko ubu byoroshye cyane gukorana n’abakiriya ba Airtel kuko ubu batakishyura aamafaranga bakora gahunda zabo bakoresheje services za Airtel.

Yongeyeho ko ntawe ukishyura amafaranga yohereza cyangwa yakira amfaranga.

Kubera ko Airtel ikomeje guha abakiriya bayo services nshya kandi ku buntu, byerekana ko umubare wabo wakomeje kuzamuka kuva izi gahunda zitangira gukora.

Ikindi kintu kiza kigaragara cyazanywe na Airtel ni uko abakiriya bayo bashobora kubira amafaranga yabo kuri Airtel bazayakenera bakazayabikuza bitabaye ngombwa ko bayabika munsi y’ibitanda cyangwa ahandi adafite umutekano.

Nk’uko bitangazwa na Airtel iyi gahunda izarangirana n’uyu mwaka ariko ngo izasigaa  abakoresha gahunda za Airtel biyongereye ku rugero rugaragaa kandi ngo ibi byaratangiye.

Abakiriya  ba Airtel barashishikarizwa gukomeza gukoreshea gahunda za Airtel harimo no gukoresha imashini zitanga amafargan zitwa zidakenera gukoresha ikarita bita ATM card.

Izi services ziboneka muri  banki ya I&M bank gusa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish