Month: <span>October 2014</span>

Uburusiya: Barobye ifi idasanzwe ifite amenyo nk’ay’abantu

Ifi idasanzwe yatunguye abahanga mu by’ubumenyi mu Burusiya kubera amenyo bayibonaye ameze neza nk’ay’ikiremwa muntu. Aleks Korobov, umurobyi wo muri iki gihugu ufite imyaka 50 yatangaje ko akiroba iyi fi yatunguwe n’amenyo yayo aho yavuze ko bigoye kuyatandukanya n’ay’abantu. Ibi byateye urujijo impuguke mu byerekeye amafi nyuma yo kubona iyi fi dore ko ngo kuva […]Irambuye

Ibibanza BIGURISHWA i Mageragere, Nyarugenge

Ibi bibanza biherereye mu murenge wa Mageragere, Akagali ka Kankuba ni muri 10km uvuye ku muhanda mugari wa Nyamirambo ahitwa kuri LP. Ibi bibabanza biherere muri 1Km uvuye ku biro by’Umurenge wa Mageragere na centre y’ubucuruzi ya Kankuba, ndetse biri munsi y’ishuri ryisumbuye rya Butamwa. Ibi bibanza bishobora kugurwa byose nk’isambu cyangwa se kimwe kimwe […]Irambuye

Politiki y’Itangazamakuru mu Rwanda imaze imyaka 10!!!!!!

Mu Rwanda, politiki y’itangazamakuru iheruka gushyirwaho ni iyo muri 2004. Imaze imyaka 10 kuko yemejwe muri Nzeri 2004. Nyuma y’aho amategeko agenga itangazamakuru avugururiwe n’andi agashyirwaho, iyi politiki byaba byiza nayo ivuguruwe ikajyanishwa n’ibihe, cyane ko  ubwo yashyirwagaho ikoranabuhanga ryari ritarasakara nk’uko bimeze ubu. Iyo politiki igizwe n’ingingo zitandukanye harimo izirebana n’inshingano z’itangazamakuru, amateka y’itangazamakuru […]Irambuye

Meddy ubu nawe arashaka umukunzi

Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye, mu muziki azwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bazamutse baririmba injyana ya R&B igihe gito agahita akundwa bidasanzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989 avukira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Avuga ko igihe cyo gushaka umukunzi abona […]Irambuye

Abashoramari banini bashobora gusonerwa imisoro mu myaka 7

Mu itegeko rishyiraho amabwiriza agenga abashoramari rya 2015 riri kwigwaho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, rirateganya kuzakuriraho abashoramari banini umusoro mu gihe kingana n’imyaka 7. Biteganyijwe ko hari indi misoro izagabanywa ku kigero cya 30 ku ijana ku bashoramari baciriritse mu rwego rwo kuborohereza akazi. Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bw’Abongereza the Reuters, ibi byemezo […]Irambuye

Bugesera: Abagizi ba nabi baratema inka zatanzwe muri “Gira inka”

Abaturage bo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera baravuga ko kuva mu mwaka wa 2011 abagizi ba nabi bakomeje kwibasira inka zabo, aho baza bakazitema zimwe bakazica bakigendera. Selverien Uzabakiriho w’imyaka 46 atuye mu mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kagasa babwiye Umuseke ko aba bagizi ba nabi bamutemeye inka mu mwaka ushize, cyakora […]Irambuye

“Mporana icyizere ko ICT izateza imbere Africa”- Dr Hamadoun Touré

Mu nama y’iminsi ibiri ‘Smart Rwanda Days’ i Kigali, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira ihuza impuguke zisaga 300 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri Africa no ku Isi, Umuyobozi Mukuru w’’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibjyanye n’Ikoranabuhanga ku isi, (IT Union), Dr. Hamadoun Touré yashimiye Perezida Kagame wagize uruhere runini mu itorwa rye anatangaza ko afite […]Irambuye

Ushinja Mugesera yasohowe mu rukiko anavanwa ku rutonde rw’abamushinja

Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari […]Irambuye

Umunyeshuri wa IPRC afungiye gukora CACHET mpimbano harimo n’iya BNR

Kicukiro: Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2014 kuri Stasiyo ya Kicukiro hafungiye umusore witwa Niringiyimana  Eliab azira gukora kashi mpimbano zirimo iya Banki Nkuru y’igihugu, BNR, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, n’amasosiyeti atandukanye ndetse n’izo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Uyu musore yemera iki cyaha, akavuga ko yabishowemo n’umugabo akorera ku mashyirahamwe Nyabugogo witwa […]Irambuye

en_USEnglish