Month: <span>August 2014</span>

Hateguwe igitaramo cyo kurushaho gukundisha abanyarwanda umuco gakondo

Mu Rwanda hateguwe igitaramo ku nshuro ya kabiri kiswe “Hobe Rwanda”, icyo gitaramo kikaba cyarateguwe mu buryo bwo kurushaho gukundisha abanyarwanda umuco gakondo. Ku nshuro ya mbere iki gitaramo kikaba cyarabaye mu mpera z’umwaka wa 2013 muri Nzeri, Bityo bikaba ari ubugira kabiri kigiye kuba. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 28 […]Irambuye

Leta yatangiye kuvugura ibyiciro by’ubudehe, ikoranabuhanga rizifashishwa

Mu mwaka ushize imiterere n’uburyo abantu bashyizwe mu byiciro by’ubudehe byateje impaka ndende ndetse Perezida wa Repubulika aza gusaba ko bivugururwa bushya.  Ibikorwa byo kongera gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bushya byatangiriye mu turere dutanu (5) tw’igihugu mu buryo bw’igerageza, kuri iyi nshuro abaturage bakazashyirwa mu byiciro hanifashishijwe ikoranabuhanga na prorogramu yabugenewe. Iri vugururwa rirakorwa, […]Irambuye

U Rwanda na Congo baracyategereje imyanzuro ya CAF

Nyuma y’uko ubuyobozi n’abanyamatego b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ibisobanuro k’ubujurire u Rwanda rwatanze,  ubu yaba abanyarwanda ndetse n’abanyekongo buri ruhande rufite amatsiko ku myanzuro ya CAF. Bony Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke  ko u Rwanda rw’isobanuye neza  rutanga ibimenyetso bifatika birurengera ku mwanzuro wo guhagarika Amavubi mu marushanwa […]Irambuye

Iterambere no kwigira ntibyashoboka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East ) rifatanyije na Polisi babwiye urubyiruko rwari ruteraniye mu karere ka Ngoma mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wagatatu tariki ya 27 Kanama 2014, ko kureka ibiyobyabwenge ariwo musingi w’iterambere n’umutekano kuko kwigira bidashoboka igihe umuntu agifata ibiyobyabwenge. Icyo gitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye, umuyobozi […]Irambuye

Abayapani ngo basanganye u Rwanda akarusho mu korohereza abashoramari

 28 Kanama 2014 – Abashoramari 50 b’abayapani bamaze iminsi basuura nabaganira n’inzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane basuye igice cyatunganyirijwe inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo banasura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB) bashaka kumenya amahirwe ahari mu gihe baba biyemeje gushora imari yabo mu Rwanda. Umwe muri bo yemeza ko basanze hari […]Irambuye

Cameroon: Ingabo za leta zishe abarwanyi 27 ba Boko Haram

Igisirikare cya Cameroon cyatangaje ko cyishe abarwanyi 27 bo mu mutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram usanzwe ukora ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria, ibi byatangajwe na Radio y’igihugu cya Cameroon. Nyuma yo kugabwaho ibitero n’igisirikare na police bya Nigeria, muri iki cyumweru abarwanyi ba Boko Haram bakomeje kwambuka berekeza muri Cameroon. Mu itangazo ryatambukijwe na radio […]Irambuye

Abaraperi bakoze indirimbo y’amagambo akarishye ku bwicanyi bw’i Ferguson

Umuraperi The Game yahurije hamwe abahanzi cyane cyane b’abaraperi b’abirabura aribo Rick Ross, 2 Chainz, Diddy, Fabolous, Wale, DJ Khaled, Swizz Beatz, Curren$y, Yo Gotti, Problem na TGT bakora indirimbo bise “Don’t Shoot” yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe umusore wirabura witwa Michael Brown. Tariki 09/08/2014 mu mujyi wa Ferguson muri Leta ya Missouri, umupolisi witwa Darren […]Irambuye

Abanyamisiri ngo baba bafite inkomoko muri Uganda

Guhera mu myaka ibiri ishize, abashakashatsi mu bisigaratongo (archeologists) batangiye kwiga intimatima y’uturemangingo fatizo yitwa DNA y’abami ba kera ba Misiri(pharaohs) bayikuye ku mirambo yabo yumishijwe(mummies). Bari bagamije kureba niba ibivugwa ko abami ba Misiri ba kera ndetse n’abanyamisiri muri rusange bari abirabura ari ukuri gushingiye ku bushakashatsi bwa siyansi. Bakoresheje igice cy’ingirabuzima ziranga igitsina gabo […]Irambuye

Knowless agaya abavuga ko nta bahanzikazi bahari

Butera Knowless umuhanzikazi muri iyi minsi bigaragara ko ari imbere y’abandi mu bagore bakora umuziki ugezweho ntabwo yemeranya n’abavuga gusa ko nta bahanzi b’igitsina gore bari muri muzika. Asanga ahubwo abantu badakwiye kugarukira aho ahubwo bakwiye kuvuga cyane ku mpamvu ibitera. Knowless asanga abavuga ko nta bahanzi b’abakobwa cyangwa abagore bigaragaza cyane mu muziki mu […]Irambuye

Ebola iraza gukomeza guca ibintu muri West Africa – US

28 Kanama – Umwe mu bayobozi b’inzego z’ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yatangaje ko icyorezo cya Ebola kigiye kurushaho kumera nabi muri Africa y’Iburengerazuba. Tom Frieden umuyobozi w’ibigo bishinzwe guhangana n’ibiza muri Amerika yavuze ko guhangana na Ebola iriho ubu biri buze gusaba uburyo butigeze bukoreshwa mbere mu guhangana n’iki kibazo. Ba Minisitiri […]Irambuye

en_USEnglish