Abayapani ngo basanganye u Rwanda akarusho mu korohereza abashoramari
28 Kanama 2014 – Abashoramari 50 b’abayapani bamaze iminsi basuura nabaganira n’inzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane basuye igice cyatunganyirijwe inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo banasura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB) bashaka kumenya amahirwe ahari mu gihe baba biyemeje gushora imari yabo mu Rwanda. Umwe muri bo yemeza ko basanze hari akarusho u Rwanda rufite mu koroshya ishoramari.
Aba bashoramari harimo abo mu masosiyeti akomeye azwi nka “TOYOTA” na “MITSUBISHI” baje mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame wabasabye kuzaza bakareba niba batashora imari mu Rwanda ubwo aheruka gusura Ubuyapani.
Mu minsi bamaze mu Rwanda bamurikiwe buri kimwe kiberanye no kuba bashora imari mu Rwanda ndetse banerekwa ingorane bahura nazo banagaragarizwa icyo Leta y’u Rwanda iri gukora mu kuzikemura cyane cyane ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi.
Joseph Mpunga umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ryitwa “ One Stop Center” rishinzwe gufungura no koroshya ibikorwa by’ubucuruzi muri iki kigo avuga ko berekanye ibihabwa abashoramari bishobora kuba byihariye kandi byakurura abashoramari.
“Iyo wandikishije igikorwa cy’ubucuruzi mu masaha atandatu, ndetse wakwandikisha ishoramari mu gihe kitarenze umunsi, ubufasha mu mategeko n’ubusonerwe mu kuzana ibikoresho, kubona ibyangombwa byo gukorera mu gihugu no kuhaba, kubona Servisi za Banki hano no kurinda icyemezo cy’umutungo, izi ni Servisi twaberetse zidakunze kuba ahandi kandi twabonye ko bazishimiye.” – Mpunga
Mpunga avuga ko uruzinduko rumwe rudahagije ngo bemeze ko aba bose bazakorera mu Rwanda kuko nabo bazabanza bagakora inyigo zabo, gusa ngo RDB ikomeza kubakurikirana ibararikira gushora imari mu Rwanda
Shunichi Ohara umwe mu bayobozi b’uruganda rwa ITOCHU Corporation ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye (general trading) ikaba iya gatatu mu zikomeye mu Buyapani, ni ubwa mbere asuye u Rwanda, yabwiye Umuseke ko asanze ari igihugu gifite koko akarusho mu korohereza abashoramari nk’uko yabyumvise mbere.
Kuri we igihe ngo ntikiragera ngo bafate icyemezo cyo guhita baza gushora imari yabo mu Rwanda kuko hari byinshi bazabanza gukorera inyigo maze bagafata umwanzuro.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
ntakiza nko kubona abashoramari babayapani baza gushora imari mu Rwanda ahubwo leta yacu ntitume baducla kuko bafite icyo bakongera ku bunkungu bw’igihugu cyacu.
u Rwanda ni igihugu cyoroshya gahunda zijyanye no gufungura business nabihamya kuko njye naratunguwe cyane ubwo noneho abo bayapani bo bizaba ari akarusho ni karibu ahubwo.
erega amaso arabaha uko bakiriye nibindi byinshi bagiye bazagenda babona, erega u Rwanda ruzi icyo rushaka , gutera imbere byihuse kandi hakabaho gukora cyane ndetse no gukorana nabamaze kugera kuri byinshi mu rwego rwo kwiga byinshi , abo bageze kure rero twahera nko kuri aba bayapani iyi niyo ntego ya leta yacu
Comments are closed.