Digiqole ad

Hateguwe igitaramo cyo kurushaho gukundisha abanyarwanda umuco gakondo

Mu Rwanda hateguwe igitaramo ku nshuro ya kabiri kiswe “Hobe Rwanda”, icyo gitaramo kikaba cyarateguwe mu buryo bwo kurushaho gukundisha abanyarwanda umuco gakondo.

Mariya Yohana, Raoul, Jido na Mani Martin
Mariya Yohana, Raoul, Jido na Mani Martin

Ku nshuro ya mbere iki gitaramo kikaba cyarabaye mu mpera z’umwaka wa 2013 muri Nzeri, Bityo bikaba ari ubugira kabiri kigiye kuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama 2014,Rugamba Raoul umwe mu bateguye iki gitaramo yagize byinshi asobanura.

Yagize ati “Nk’urubyiruko nitwe tugomba kugira icyo dukora ku muco wacu ugenda ushaka gusanishwa n’uwa mahanga. Akaba ariyo mpamvu nyamukuru twateguye iki gitaramo.

Benshi mu rubyiruko u Rwanda rufite muri iki gihe ntabwo ruzi zimwe mu ndirimbo za kera, niyo mahirwe rero yo kuzaza gutaramana n’abahanzi bo hambere ndetse n’abo muri iyi minsi ariko bakora indirimbo gakonda”.

Mariya Yohana umwe mu bahanzi bazaza kwitabira icyo gitaramo, ni umwe mu bahanzi bo hambere bakunze kugaragarizwa n’urubyiruko ko rumukunda. Yagize icyo avuga kuri uwo munsi.

Yagize ati “Ntabwo njya mpfa kuveba abahanzi b’ubu imyandikire y’indirimbo zabo, kuko nicyo Kinyarwanda bazi.

Ariko nifuza ko hagize uwaba ashaka gukora indirimbo y’urukundo atajya atinya kutwegera nk’abahanzi bakuze.

Kuko twese turi abahanzi kandi nta gisebo cyaba kirimo aje nkamufasha kwandika iyo ndirimbo ye.

Iki gitaramo rero benshi bazumva indirimbo nzaririmba zuzuyemo ikinyarwanda twakoreshaga iyo waba ushaka kubwira umuntu ko umukunda”.

Abahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo ni, Gakondo Group, Mariya Yohana, Mani Martini, Mighty Popo, Inganzo Ngari, Inganji mu Nganzo. Hakazatangwa n’impanuro ku rurimi rw’ikinyarwanda na Kalisa Rugano.

Bikaba biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 13 Nzeri 2014 muri Serena Hotel. Kwinjira bikazaba ari amafaranga 5000frw na 10.000frw.

Rugamba Raoul umwe mu bateguye iki gitaramo
Rugamba Raoul umwe mu bateguye iki gitaramo
Jido umuyobozi wa Positive Production nawe ni umufatanya bikorwa muri iki gitaramo
Jido umuyobozi wa Positive Production nawe ni umufatanya bikorwa muri iki gitaramo
Mariya Yohana na Mani Martin ni bamwe mu bahanzi bazaba bahari kuri uwo munsi
Mariya Yohana na Mani Martin ni bamwe mu bahanzi bazaba bahari kuri uwo munsi

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umuco nyarwanda tuwusigasire kandi tuwukundishe abakibyiruka

    • Ni byiza cyane n ibiciro twabibonye aho kizabera ni tariki ariko ntabwo bavuze isaha mutumenyenshe igihe kizatangirira ni gihe kizarangirira .Thx

  • Ndashima cyane abatekereje iby’indirimbo. Hari n’ikindi giteye impungenge, mu mbyino tubona zitwa ko ari iza kinyarwanda, nazo ntawe ukimenya ibyo babyina, harubwo ubona bari muri  gymnastique,  ukabona umukobwa atwaye icumu ukuboko kumwe kureba imbere ukundi kureba inyuma…ubwo niko tubyina koko ? hateye ibyo kwigana ibiva hanze, n’imyambaro ubona abagiye kubyina ukibaza ko uri muri  Madagascar cyangwa Caraibes….abambaye ibiziriko, Nitugerageze guteza imbere umuco wacu tutigana iby’amahanga…imbyino zacu ni nyinshi pe….ariko twivanga kandi ngo tubyina ikinyarwanda…..

Comments are closed.

en_USEnglish