Digiqole ad

Ebola iraza gukomeza guca ibintu muri West Africa – US

28 Kanama – Umwe mu bayobozi b’inzego z’ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yatangaje ko icyorezo cya Ebola kigiye kurushaho kumera nabi muri Africa y’Iburengerazuba.

Abaganga barena 100 nabo bari mu mubare w'abamaze kwicwa na Ebola
Abaganga barena 100 nabo bari mu mubare w’abamaze kwicwa na Ebola

Tom Frieden umuyobozi w’ibigo bishinzwe guhangana n’ibiza muri Amerika yavuze ko guhangana na Ebola iriho ubu biri buze gusaba uburyo butigeze bukoreshwa mbere mu guhangana n’iki kibazo.

Ba Minisitiri b’ubuzima mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Africa biteganyijwe ko bose baza guhurira i Accra muri Ghana ngo baganire kuri iki cyorezo.

Kugeza ubu OMS itangaza ko Ebola imaze guhitana abantu 1 427 mu bantu basaga 2 615 bivugwa ko banduye.

Liberia niyo yashegeshwe cyane n’iki cyorezo bikomeye kuko abantu 624 bamaze gupfa mu babarirwa ku 1 082 banduye kuva uyu mwaka watangira.

Ebola irangwa no guhinda umuriro bikomeye, kuva amaraso, kumera nk’utaye ubwenge, igaragara mu gihe nibura cy’iminsi 21 umuntu yanduye, nta muti nta rukingo. Uyirwaye afashwa gusa gusubizwamo amazi n’amaraso kuko atakaza byinshi kubera kuruka no guhitwa, iyo afashijwe neza ashobora gukira.

Frieden aherutse kubonana na Perezida wa Liberia  Ellen Johnson Sirleaf ngo bavugane icyakorwa.

Atangaza ko iki abantu bakomeje kwandura. Ati “ Ntabwo nishimiye kuvuga ibi. Ariko ibintu biraza gukomeza kumera nabi mbere y’uko Ebola ihagarara. Isi yari itarabona Ebola ikomeye nk’uko bimeze.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish