Month: <span>August 2014</span>

Imodoka ya mbere yaciye ku kiraro gishya cya Rusumo

Kirehe – Saa munani n’iminota icyenda (2.09PM) ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kanama nibwo imodoka ya mbere yanyuze ku kiraro gishya cya Rusumo, iyi ni imodoka ifite plaque T931CSN yo muri Tanzania yinjiraga mu Rwanda. Iki kiraro gishya kikaba ubu cyatangiye gukoreshwa. Iki kiraro gifite ubushobozi bwo kubisikanaho imodoka ebyiri nini. […]Irambuye

“Abatoza b’Uturere” gahunda nshya mu kunoza imiyoborere

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda nshya y’ubutoza ku rwego rw’akarere yiswe “Coaching Program”, kuri uyu wa 27 Kanama umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Amb. Fatuma Ndangiza yasabye aba batoza kuzuzuza inshingano zabo bagafasha u Rwanda kwikura mu bukene. Kwegereza ubuyobozi abaturage ni imwe muri […]Irambuye

Hagiye gutangira ikiganiro cya TV gifasha abatishoboye

Ikigo “Uwo Ndiwe ltd” cyatangaje ko kigiye gutangiza ikiganiro kizajya gica kuri za Radiyo na Televiziyo zitandukanye, kikazibanda cyane ku nzozi z’abanyarwanda, ibyo bifuza gukora n’intego zabo mu buzima by’umwihariko abagore n’abakobwa bo mu cyaro kandi buri kwezi bakazajya batera inkunga umushinga uciriritse. Geraldine Uwingabire uzajya akiyobora yavuze ko iki kiganiro kizitwa “Uwo Ndiwe show” […]Irambuye

Malasia Airlines ubu iraguruka urebye nta bagenzi

Nyuma y’ibyago bibiri byayigwiririye indege za kompanyi ya Malaysia Airlines ubu iyi kompanyi iri mu bibazo by’ubukungu biza no gutuma ibihumbi byayo by’abakozi bivanwa mu kazi. Khazanah Nasional Bhd umunyamigabane myinshi muri iyi kompanyi muri iki cyumweru ngo nibwo ari butangaze impinduka mu mirimo. Impamvu ni igabanuka rikabije ry’abakoresha indege za Malaysia Airlines imwe mu […]Irambuye

Emma Claudine ababajwe n’IBIHUHA ko yatwitse umukozi wo mu rugo

Ibisa n’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’imikoreshereze ya WhatsApp muri iki gihe bikomeje guteza ibibazo bya hato na hato mu muryango nyarwanda. Ibiriho ubu ni ubutumwa buri gukwirakwira kuri za WhatsApp z’abantu ko Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus yatwitse umukozi we wo mu rugo, nyamara ni ibihuha ariko bifite inkomoko ku kitwa ko gikora itangazamakuru. Rwandapaparazzi.net […]Irambuye

Umwanzuro ku bujurire bw’u Rwanda muri CAF uratangwa none

Nyuma y’uko u Rwanda rurezwe na Congo Brazzaville ndetse rukaza gusezererwa  mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa cya 2015 kubera ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite ibimuranga bibiri. U Rwanda rwarajuriye, kuri uyu wa 27 Kanama nimugoroba nibwo umwanzuro kuri ubu bujurire uza gutangwa i Cairo mu Misiri. Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda barangajwe […]Irambuye

Urubyiruko rurishinja kubura ubushake bwo kumenya inzego zirushinzwe

Mu biganiro mpaka byabareye byahuje urubyiruko 50 rwiga muri Kaminuza ku Isomero rikuru ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kanama 2014, baganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Birakwiye ko abadepite bicara mu Nteko kandi hari imbugankoranyambaga?”, urubyiruko rwagaragaje ko nta bushake rufite bwo kumenya inzego. Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango w’urubyiruko “Never Again-Rwanda”, urubyiruko rumwe […]Irambuye

Riderman azagaragara kuri Final ya PGGSS IV

Riderman wegukanye PGGSS III igeruka biteganyijwe ko ari mu bazagaragara basusurutsa abazitabira igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane izasozwa kuwa gatandatu tariki 30 Kanama kuri stade Amahoro i Remera. Riderman nibwo bwa mbere azaba agaragaye imbere y’abantu aririmba nyuma y’impanuka yakoze mu kwezi gushize ndetse ikanamukurira ibibazo byo gufungwa bya […]Irambuye

Akanama k’Umutekano ka UN kemeje ko kwambura intwaro FDLR byihutirwa

New York – Kuri uyu wa kabiri Akanama k’Umutekano ka Loni katangaje ko kwambura intwaro umutwe wa FDLR urwanira mu burasirazuba bwa Congo byihutirwa mu rwego rwo guha amahoro akarere k’ibiyaga bigari.   Mu itangazo aka kanama kageneye abanyamakuru kavuze ko abagize aka kanama bishimiye ibiri gukorwa mu kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo […]Irambuye

Israel na Palestine byumvikanye guhagarika imirwano igihe kinini

Kuri uyu wa 26 Kanama i Cairo mu Misiri, Israel na n’abanyepalestine bo mu mutwe wa Hamas bumvikanye guhagarika imirwano ku buryo bw’igihe kirekire nkuko bitangazwa na AFP. Iyi mirwano imaze igihe cy’ibyumweru birindwi isize ihitanye ubuzima bw’abantu 2 200. Guhagarika imirwano byatangiye gushyirwa kuri uyu mugoroba kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe ku […]Irambuye

en_USEnglish