Digiqole ad

Leta yatangiye kuvugura ibyiciro by’ubudehe, ikoranabuhanga rizifashishwa

Mu mwaka ushize imiterere n’uburyo abantu bashyizwe mu byiciro by’ubudehe byateje impaka ndende ndetse Perezida wa Repubulika aza gusaba ko bivugururwa bushya.  Ibikorwa byo kongera gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bushya byatangiriye mu turere dutanu (5) tw’igihugu mu buryo bw’igerageza, kuri iyi nshuro abaturage bakazashyirwa mu byiciro hanifashishijwe ikoranabuhanga na prorogramu yabugenewe.

Untitled

Iri vugururwa rirakorwa, abayobozi mu nzego z’umudugudu bafatanya n’abaturage kuzuza ifishi ya buri rugo, igaragaza ubutunzi n’uburyo ubukungu bwa buri rugo bwifashe.

Ladislas Ngendahimana, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyoboye iri vugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe yabwiye Umuseke ko ibarura ryatangiye rikaba riri gukorwa mu rwego rw’igerageza mu turere twa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Rulindo mu Amajyaruguru, Nyagatare i burasirazuba na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Ngendahimana avuga ko abaturage nibamara kuzuza amafishi arimo gukoreshwa mu ikusanyamakuru, amakuru bazaba batanze azakusanwa agashyirwa muri za mudasobwa zifite ikoranabuhanga “software” rikoreshwa mu guhuza no gusesengura amakuru (interpretation des statistiques), hanyuma iyo “Software” ibe ariyo ishyira abantu mu byiciro runaka ikurikije amakuru yatanzwe ku mafishi.

Ngendahimana avuga kandi ko icyiciro cy’igeragezwa nikirangira ibarura rizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu ku buryo ngo bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 kuvugurura ibyiciro by’ubudehe bundi bushya bizaba birangiye.

Ivugurura rishya abaturage nta makuru menshi barifiteho

Mwambaza Mamert, umuyobozi mu Mudugudu wa Kinyambo, Akari ka Kora, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge akaba n’umwe mu bari gukora ibarura yabwiye Umuseke ko afite ikizere ko iri barura rishya rizatanga umusaruro uzashimisha Abanyarwanda bose n’ubwo uko azi bari kubikora bitandukanye n’ibisobanurwa ku rwego rwa Minisiteri.

We avuga ko igituma bafite ikizere ko kuri iyi nshuro ibyiciro by’ubudehe bizakorwa neza ari uko nibamara gukusanya amakuru abaturage b’Umudugudu bose bazahurira hamwe hanyuma bakishyirira buri muturage mu cyiciro akwiye kubamo hakurikijwe amakuru yatanze ku ifishi y’ikusanyamakuru. Bitandukanye cyane n’ibyo muri Minisiteri basobanura.

Akanasaba abaturage kuvugisha ukuri mu ikusanyamakuru kugira ngo no kubashyira mu byiciro bizakorwe neza.

Umuturage wari umaze kubarurwa, nawe yemeza ko akurikije uko ibarura ririmo gukorwa noneho ngo bishobora kuzatanga amakuru nyayo ku baturage bose, cyane ko ngo yumvise ko bazicara nk’abatuye Umudugudu bose bakishyiriraho ibyiciro bahereye ku makuru bitangiye.

Impungenge iri kugaragara muri iri kusanyamakuru ni uko abaturage bamwe batamenyeshejwe bihagije iby’iri barura, hari n’abavuga ko hari n’ibyo babazwa ngo batumva neza impamvu. Umwe ati “Ni gute ubaza umuturage ngo utunze sitasiyo ya peteroli? utunze uruganda? kandi umusanze yicira isazi mu jisho.” Bigaragaza ko abakora iri kusanyamakuru batabasobanurira bihagije cyangwa se bo batasobanuriwe bihagije ibyo bagiye gukora.

Ibyiciro by’ubudehe bigaragaza imiterere y’ubukungu bw’abanyarwanda hakurikijwe ubutunzi umuntu afite, hanyuma Leta igategura igenamigambi ikurikije ibyiciro by’ubudehe abaturage barimo.

Ibyiciro byari byateje impaka ubushize si uburyo abaturage babishyizwemo gusa, ahubwo n’amazina byari byahawe abaturage binubiye ko adakwiye. Ibishya bikazaba nta mazina bizaba bifite bikazitwa hagendewe ku mibare.

Photoshopped by Umuseke

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • gahunda yose ipfa kuba ari nziza gusa kandi fite icyo izamarira abanyarwanda, tuyihaye karibu. nibaze babarure bashyire ibyiciro aho bigoma kujya n’abaturage babyo maze ubuzima bukomeze kuba bwiza

  • Ni byiza kumenya icyiciro umuturage abarizwamo ariko ibibazo byatangiye kuvuka aho bavugaga ko ikiguzi cy’uburezi nacyo bazakurikiza ibyiciro by’ubudehe kandi wareba umuturage yinjiza angahe ku munsi ugasanga nta na 200 yinjiza biryo ukibaza uko azishyura kaminuza bikakuyobera.NJye numva rwose babitandukanya n’uburezi ibya buruse bikagendera ku manota nk’uko byahoze mbere kandi ntacyo byari bitwaye.Murakoze.

  • Twizere ko ibi byiciro bitazakorwa nk’ubutaha aho abaturage babaruwe ariko ntibisange mu byiciro habe na kimwe, kuku ubushize hari abaturage benshi bibaruje ariko nti bashyirwe muri mudasobwa kubera impamvu tutazi ni bikorwe neza noneho

  • twizere yuko ibizasohoka bizaba bikoze neza ku buryo bitazongera guteza ikibazo mu baturage naho ubundi ubudehe ni bwiza kuko buzatuma abantu babasha kubona ubufasha butandukanye.

  • Njye ni ukuri sinigeza numva neza uburyo ibi byiciro bikorwa; kandi na biriya bigenderwaho ntibisonanutse neza. Urugero: ngo umuntu afite inzu yo kubamo, ajye mu cyiciro runaka. Yaba inzu y’ibyondo, iya rukarakara’ iya ruriba…Ikindi inzu yo mucyaro n’iyo mu mu mugi ntibifite agaciro kamwe. Kuki ibi bidakorwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare? Kikareba umutungo wa buri munyarwanda nyuma kikawuha agaciro, maze bakabona gushyiraho ibyiciro. Cyangwa se kuki badahera ku maraporo y’impuguke asanzwe akorwa ku mibereho y’abanyarwanda. Tuzi ko hafi 50% by’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene. Abo bose rero bashyirwa mu cyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri kigashyirwamo abari kuri uwo murongo cyangwa hejuru yawo gato. Bityo bityo. Nguko uko mbyumva. Ababyumva kuturusha mudusobanurire.

  • gahunda nyinshi ziri kugenda zijya muburyo ibi bikandi biragabanya yamariganya yagendaga abonekamo, erega burya icyangombwa nuko ikibazo kigaragaye kigomba gushakirwa umuti, nicyo nshimira mbere na mbere leta yacu

Comments are closed.

en_USEnglish