Knowless agaya abavuga ko nta bahanzikazi bahari
Butera Knowless umuhanzikazi muri iyi minsi bigaragara ko ari imbere y’abandi mu bagore bakora umuziki ugezweho ntabwo yemeranya n’abavuga gusa ko nta bahanzi b’igitsina gore bari muri muzika. Asanga ahubwo abantu badakwiye kugarukira aho ahubwo bakwiye kuvuga cyane ku mpamvu ibitera.
Knowless asanga abavuga ko nta bahanzi b’abakobwa cyangwa abagore bigaragaza cyane mu muziki mu Rwanda ari byo ariko abantu batagomba kugarukira aho mu kwemeza ibi ahubwo bakwiye no kureba ku mpamvu z’ibitera zirimo amateka, uburenganzira n’ibindi.
Knowless yabwiye Umuseke ko uko abana b’abahungu bafite impano mu buhanzi ari nako abakobwa bayifite ahuwbo ko icyo abantu bagomba kureba ku butangana buriho ubu muri muzika hagati y’abakobwa n’abahungu muri muzika ari amateka yakomeje gukandamiza umwana w’umukobwa akaba yarahindutse mu gihe gito gishize ariko ingaruka zayo zikaba zikiriho uyu munsi.
Ati “Mu Rwanda hari abahanzikazi benshi kandi bafite impano, ariko haracyari ukwitinya ari nabyo kenshi bibadindiza iterambere ryabo.
Naho kuvuga ko abahanzi b’abahungu aribo benshi kurusha abakobwa, yaba yirengagije ko amasaha umwana w’umuhungu agerera mu rugo atariyo umukobwa agerera mu rugo.”
Knowless avuga ko umubare w’abahanzi b’abakobwa ariko batagaragara kubera ingaruka z’amateka ushobora kuba na mwinshi kurusha uw’abahungu bagaragara.
Knowless ubu bigaragara ko ari we uri kuri ‘top’ mu bahanzi b’igitsina gore mu Rwanda bagezweho, asaba bagenzi be b’abakobwa bifitemo impano y’ubuhanzi guhaguruka bakareka kwitinya, bakinjira muri muzika bakiha gahunda n’umurongo ngenderwaho mu byo binjiyemo bakiteza imbere.
Knowless yazamutse muri muzika mu gihe hari hagezweho abahanzikazi bakomeye nka Miss Jojo, Miss Chanel, Liza n’abandi. Kugeza ubu niwe uri kugaragara cyane kurusha abandi mu bikorwa bya muzika IGEZWEHO mu Rwanda mu bagore.
Bagenzi be ariko nka Paccy, Queen Cha na Jody Phibi n’abandi nabo bari gukomeza gukora muzika yabo baharanira kuyiteza imbere ikabatunga.
Abakobwa bafite impano Knowless yemera ko atari bacye nk’uko abantu babyibwira, ahubwo ikibitera ari umuco n’amateka byakomeje kudaha rugari umwana w’umukobwa, agasaba ko bahaguruka bakagaragaza impano zabo no muri muzika nk’uko no mu bindi bari kugenda babikora.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW