Digiqole ad

Iterambere no kwigira ntibyashoboka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East ) rifatanyije na Polisi babwiye urubyiruko rwari ruteraniye mu karere ka Ngoma mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wagatatu tariki ya 27 Kanama 2014, ko kureka ibiyobyabwenge ariwo musingi w’iterambere n’umutekano kuko kwigira bidashoboka igihe umuntu agifata ibiyobyabwenge.

Polisi yerekanye bimwe mu biyobyabwenge ishishikariza urubyiruko kutabinywa .
Polisi yerekanye bimwe mu biyobyabwenge ishishikariza urubyiruko kutabinywa .

Icyo gitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, polisi, imbaga y’urubyiruko, n’abaturage begereye aho cyabereye.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kuba ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomereye Isi ndetse n’u Rwanda, kandi kikaba cyiganje cyane cyane mu rubyiruko.

Urubyiruko rwabwiwe ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora, ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko umuntu akigira intakoreka.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Habimana Kizito yavuze ko IPRC East ishishikariye kurwanya ibiyobyabwenge kuko iyo urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge rutabasha kwiga ngo rwiteze imbere.

Yagize ati ”Igihugu cyacu cyahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari ikibazo gikomeye. Ntabwo twakwicara ngo dusinzire turi kubona uburyo ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’urubyiruko, uzashaka gufata ibiyobyabwenge ntituzamwemerera.”

Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa bigize icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyatangijwe na IPRC East kuya 23 Kanama 2014, ubutumwa bwinshi bukaba bwaribanze ku buryo bwo kureka ibiyobyabwenge no kubirwanya, urubyiruko rukitabira kwiga imyuga yarufasha kwiteza imbere.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n'imari Habimana Kizito ashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari Habimana Kizito ashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge

IP Damien Rwama ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Ngoma yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi. IP Rwema akomeza avuga ko ibiyobyabwenge biba impamvu y’amakimbirane mu ngo no gusenyuka kwazo.

Mu buhamya bwatanzwe, Havugarurema Assouman avuga ko yatangiye gufata ibiyobyabwenge afite imyaka 14 abireka afite imyaka 29. Yavuze ko yafataga ibiyobyabwenge birimo urumogi, warage na muriture.

Nyuma yo kureka ibiyobyabwenge akajya mu kigo kigisha imyuga cya Iwawa, ngo yavanyeyo ubumenyingiro buzamubeshaho.

Yagize ati ”Ubundi nitwaga inzererezi ariko naretse ibiyobyabwenge none ubu ndi umwubatsi, nkorera amafaranga, nibeshejeho nta kibazo mfite.”

Ifoto y'urwibutso y'urubyiruko, abayobozi, inzego z'umutekano nyuma yo gusoza igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ifoto y’urwibutso y’urubyiruko, abayobozi, inzego z’umutekano nyuma yo gusoza igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abayobozi batandukanye barimo polisi bitabiriye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abayobozi batandukanye barimo polisi bitabiriye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri n'abo bitabiriye igitaramo ku rwanya ibiyobyabwenge ari benshi.
Abanyeshuri n’abo bitabiriye igitaramo ku rwanya ibiyobyabwenge ari benshi.

Ishimwe Theogene

UM– USEKE.RW

en_USEnglish