Digiqole ad

U Rwanda na Congo baracyategereje imyanzuro ya CAF

Nyuma y’uko ubuyobozi n’abanyamatego b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ibisobanuro k’ubujurire u Rwanda rwatanze,  ubu yaba abanyarwanda ndetse n’abanyekongo buri ruhande rufite amatsiko ku myanzuro ya CAF.

CAF impuzamashyirahamwe yakunze kuvugwamo ibibazo bya ruswa iyoborwa na Issa Hayatou
CAF impuzamashyirahamwe yakunze kuvugwamo ibibazo bya ruswa iyoborwa na Issa Hayatou kuva mu 1988

Bony Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke  ko u Rwanda rw’isobanuye neza  rutanga ibimenyetso bifatika birurengera ku mwanzuro wo guhagarika Amavubi mu marushanwa yo gushaka Tike ijya mu gikombe cya Africa 2015.

Ati “ Biratinda (gutanga imyanzuro) kuko akanama gashinzwe ubujurire muri CAF iyo kamaze gufata imyanzuro siko kayitangaza karabanza ka kabishyikiriza inama nkuru y’ubuyobozi bwa CAF nabwo bukobona kubitangariza federasiyo zirebwa n’icyo kibazo.”

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, nyuma yo gutanga  ibisobanuro k’ubujurire bw’u Rwanda umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent Deugole abinyujije  kurukuta rwe rwa twitter   yavuze ko bigendanye n’ibisobanuro batanze ngo afite ikizere ko CAF izakuraho ibihano bafatiwe u Rwanda.

Ubu  igihugu cya Nigeria gitegereje kimwe  muri ibi bihugu byombi kizatsinda uru rubanza kugirango ibone ikipe bizakina umukino ubanza wo mu itsinda rya mbere mu gushaka itike y’igikombe cya Afrika cya 2015.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iki gisaza kirananiwe

  • Kuri ubu hashize amasaha arenga 28 abanyarwanda
    bategereje kumenya niba ubujurire ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
    Rwanda ryatanze, ku kibazo cy’umukinnyi Tagy Etekiama cyangwa se Daddy
    Birori, bwemewe cyangwa bwanze.

    Kuri uyu wa gatatu, saa 13h37, ni bwo uwanyuma mu baburaniraga u
    Rwanda, yari amaze kumva n’akanama k’ubujurire k’ishyirahamwe ry’umupira
    w’amaguru muri Africa, CAF gusa kugeza na n’ubu, icyemezo kiri
    official, ntikiratangazwa.

    Mbere amakuru yavugaga ko bitazarenga amasaha 24 hataramenyekana
    igisubizo cya nyuma, ariko ubu bimaze kuba amasaha arenga 28, nta
    cyemezo kiratangazwa cya nyuma, ndetse abayobozi ba FERWAFA baracyari
    Cairo, barategereje.

    Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ahagana mu masaha ya saa
    cyenda n’igice (15h30’), ku isaha yo mu Rwanda, CAF ibicishije ku rubuga
    rw’ayo rwa Internet imaze gutangaza uko amakipe azahura mu mikino
    y’amajonjora y’igikombe cy’Africa, igumisha Congo Brazza mu mwanya wa
    yo.

    Uko amakipe azahura k’umunsi wa mbere

    Iyi gahunda byari bibaye ngombwa ko yongera gutangazwa, ahanini
    bitewe n’uko hari ibihugu byari byareze, bitangaza ko bishaka ko imikino
    ya byo yakwimurwa kubera icyorezo cya ebola, gikomeje kuyogoza Africa
    y’ibirengerezaba.

    Congo Brazzaville na yo yareze ivuga ko muri Nigeria hababangamiye,
    gusa CAF itangaje ko nta gihindutse ku mikino n’aho izabera, ikavuga ko
    niyo hagira igihinduka, ari nyuma y’imikino 2 ibanza, bitewe n’inama
    bagirwa n’umuryango w’abibumbye wita k’ubuzima OMS cyangwa se WHO.

    Congo Brazzaville yamaze guhamagara abakinnyi izifashisha, ndetse n’imyitozo barayitangira vuba.

    Ese u Rwanda rwaba rwasezerewe, cyangwa rurakomeza?

    Ruhagoyacu iracyabakurikiranira amakuru.

    Izindi nkuru

    Kuya 28-08-2014 saa 11:57

  • Ariko, tureke urwenya; Ubwo mutegereje ko CAF ihara credibility yayo, igatangaza ko icyemezo yafashe ataricyo,  ko u rwanda rukomeje amajonjora? Ubwo ntimubona ko n’ubwo bujurire yabusuzuguye ? Abo bayobozi ba Ferwafa bazicara Cairo kugeza ryari? Nibitahire.

  • urukundo n’amafaranga niki kiruta ibindi,Urwanda ni incuti ,kongo amabuye y’agaciro mubwire namwe.

Comments are closed.

en_USEnglish