Digiqole ad

Abaraperi bakoze indirimbo y’amagambo akarishye ku bwicanyi bw’i Ferguson

Umuraperi The Game yahurije hamwe abahanzi cyane cyane b’abaraperi b’abirabura aribo Rick Ross, 2 Chainz, Diddy, Fabolous, Wale, DJ Khaled, Swizz Beatz, Curren$y, Yo Gotti, Problem na TGT bakora indirimbo bise “Don’t Shoot” yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe umusore wirabura witwa Michael Brown.

Ni indirimbo ihuriweho n'abaraperi b'abirabura
Ni indirimbo ihuriweho n’abaraperi b’abirabura

Tariki 09/08/2014 mu mujyi wa Ferguson muri Leta ya Missouri, umupolisi witwa Darren Wilson yarashe yica umwana w’umuhungu w’imyaka 18 witwa Michael Brown utari ufite intwaro. Ibi byateje impagarara n’imyigaragambyo ikomeye yanafungiwemo benshi.

Iyi ndirimbo ihuriwemo n’abirabura bazwi cyane muri Hip Hop na rap bikaze ni indirimbo y’imonota itandatu itangizwa n’ubutumwa bukomeye bwa DJ Khaled ikabamo n’amajwi y’abana baririmbana akababaro.

Amagambo amwe muri iyi ndirimbo agira ati “Ni igihe cyo guhaguruka tukarengera ejo hacu hazaza, kuko twese turi kuraswa, twese turi kuraswa.”

Amagambo akomeye ya Rick Ross muri iyi ndirimbo ati “Nitwe mfunguzo z’umujyi ariko badusize mu bukonje, yazamuye amaboko ariko ni hahandi bamusiga ku muhanda (yarashwe), Michael Brown ubundi buzima butwawe na system, abirabura nitwe tubyishyura.”

Aba bahanzi mu ndirimbo yabo y’akababaro Fabolous na Wale bavugamo uburyo ibyitwa “Ice Bucket Challenge” aribyo ubu biri gushyirwa imbere aho kuvuga ku kibazo cya Ferguson.

Ibya “Ice Bucket Challenge” ni ibyazanywe n’abanyamerika byo kwimenaho amazi akonje cyane hagamijwe gukusanya amafaranga y’abakene, byakwirakwiriye muri Amerika biravugwa cyane, gusa no mu Rwanda hari abatangiye kugaragara babyiigaana.

Muri iriya ndirimbo umuraperi Diddy (wamenyekanye cyane nka P Diddy) we ashyiramo ubutumwa bukomeye cyane agira ati “ Tugomba gukomeza ubumwe mu gihe Police yahagurukiye kuturasa, nanjye sinkomeza kuvuga ibya Ciroc” (Ciroc ni ubwoko bw’inzoga).

Umuryango mugari w’abirabura muri Amerika wababajwe cyane n’iraswa ry’uriya musore Michael Brown, abirabura aho bari hose ku isi bamenye iby’iriya nkuru byabakoze ku mutima benshi bagaragaza akababaro kabo banifatanya n’abari mu muhanda babwamagana.

Banenze kandi uko Leta ya Washington yitwaye muri iki kibazo kuko ngo itagihaye uburemere gifite, ahubwo abayobozi bakomeye bamwe muri Amerika bagaragaye bavuga cyane ku mukino wo guhigana kwimenaho amazi akonje nk’uko bitangazwa na Misouri Post.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish