Digiqole ad

Cameroon: Ingabo za leta zishe abarwanyi 27 ba Boko Haram

Igisirikare cya Cameroon cyatangaje ko cyishe abarwanyi 27 bo mu mutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram usanzwe ukora ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria, ibi byatangajwe na Radio y’igihugu cya Cameroon.

Ubwo inyshyamba za Boko Haram zerekanaga ibikoresho zifite, uri hagati imbere ni Abubacar Shekau umuyobozi wa Boko Haram
Ubwo inyshyamba za Boko Haram zerekanaga ibikoresho zifite, uri hagati imbere ni Abubacar Shekau umuyobozi wa Boko Haram

Nyuma yo kugabwaho ibitero n’igisirikare na police bya Nigeria, muri iki cyumweru abarwanyi ba Boko Haram bakomeje kwambuka berekeza muri Cameroon.

Mu itangazo ryatambukijwe na radio y’igihugu ya Cameroon, ryagiraga riti “Abasirikare ba Cameroon bishe abarwanyi 27 ba Boko Haram mu mirwano yaberaga hafi y’ahitwa Fotokol mu majyaruguru.”

Iyi radio yongeyeho ko aba barwanyi bishwe mu minsi ibiri, kuwa mbere no kuwa kabiri ariko ivuga ko ntagitangajwe kuba hari uwo ku ruhande rwa Cameroon waba yahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Abaturiye umupaka uhuza Nigeria na Cameroon mu gice cya ruguru babonye iyi mirwano batangaje ko yakaze cyane mu byumweru bibiri bishize.

Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau ku cyumweru nibwo yari yatambukije amashusho agaragaza ko afite ingabo zikomeye zatumye uyu mutwe ufata umujyi uherereye ku mupaka wa Nigeria witwa Gwoza, ndetse atangaza ko hanashyizweho Leta ya Islam.

Mu myaka itanu ishize, ibi bibaye ku nshuro ya mbere ko abarwanyi bashyiraho leta hamaze kumeneka amaraso dore ko uyu mutwe wa Boko Haram umaze kwivugana abatari bake kuva mu mwaka wa 2009.

Gusa muri iyi myaka, umutwe wa Boko Haram wakomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku ihohoterwa ryo mu bihugu biza ku isonga mu gucukurwamo peterori muri Afurika.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Wow!!!…we need help

  • Wow!!!…we need help…frm Allah!!!

Comments are closed.

en_USEnglish