Digiqole ad

“Nta baherekeje abandi mu irushanwa”- Jules Sentore

Jules Sentore umuhanzi ukora injyana Gakondo uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, aratangaza ko atarimo kwishimira uburyo abahanzi bamwe na bamwe bakomeje kugenda bagaragaza ko kuba baritabiriye iri rushanwa inshuro nyinshi aribo bakomeye kurusha abashya baryitabiriye bwa mbere.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bazwiho kuririmba by'umwimerere.
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bazwiho kuririmba by’umwimerere.

Ibi abitangaje nyuma y’aho hakomeje kugenda havugwa ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, riri hagati y’amazina asanzwe yitabira iri rushanwa.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Jules Sentore yatangaje ko ibyo bibwira bitari ukuri 100%, ko ahubwo bakwiye gutegereza ifirimbi ya nyuma aho kubyina mbere y’umuziki.

Yagize ati “Nta baherekeje abandi mu irushanwa, twese uko turi 10 twagiye mu irushanwa ari uko buri wese yabiharaniye. Rero kwirirwa uvuga ko abandi bahanzi muhanganye ntacyo bavuze harimo kwibeshya cyane kuko ushobora kubona impinduka uteri witeguye”.

Yakomeje avuga ko kwerekana ko ufite abakunzi benshi bitandukanye cyane n’amategeko agenga iri rushanwa, kuko abo bakunzi bafite 20% kandi ntabwo bose ubyizeye ko bagutora. Ko ahubwo bakwiye gutegereza aba Djuges bafite 80% kuzaca urubanza bitewe n’ibyo irushanwa risaba kuba ubyujuje ukaba wakwegukana irushanwa.

Umva indirimbo ‘Ngera’ aherutse gushyira hanze.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7Sxzroqxazs” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ko numva yashishuye indirimbo yabakecuru ngera wabaye ute

Comments are closed.

en_USEnglish