Digiqole ad

Bruce Melodie na Amag The Black bagiye gushinga itsinda rishya

Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika ku izina rya Bruce Melodie na Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black bagiye gukora itsinda bazitirira amazina yabo biswe n’ababyeyi ariryo “Itahiwacu & Hakizimana”. Ariko ngo ntibagiye guhagarika kuririmba buri umwe ku giti cye nk’uko basanzwe bakora muzika yabo.

'Itahiwacu & Hakizimana' itsinda ribarizwamo Bruce Melodie na Amag The Black
‘Itahiwacu & Hakizimana’ itsinda ribarizwamo Bruce Melodie na Amag The Black

Iri tsinda uburyo rizajya rikora  ngo ntabwo ari ugukora indirimbo zicuranze mu byuma basanzwe bakoresha. Ahubwo bazajya bakoresha ibikoresho byo hambere birimo iningiri, umuduri,  gitari n’ibindi.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Bruce Melodie yatangaje ko iryo tsinda rutazatuma  bareka gukora muzika bakoraga n’ubundi.

Asobanura imikorere yaryo, yagize ati “Tumaze iminsi tuganira ku kuntu twakora itsinda rizajya rikora muzika y’umwimerere ‘Live’ ariko yiganjemo cyane ibikoresho byo hambere bizaba bitandukanye n’ibyo dukoresha muri muzika dukora ubu.

Ariko iri tsinda  ntabwo rizatuma  tureka muzika  cyangwa ngo abantu bajye batubona nkuko babona andi matsinda basanzwe bazi, oyaa!! Buri umwe azakomeza akore uko yakoraga ariko tugire aho duhurira aribyo twise nk’itsinda tuzajya dukoresha amazina twiswe n’ababyeyi ariyo ‘Itahiwacu & Hakizimana”.

Aba bahanzi ubusanzwe nibo bahanzi bamaze gukorana indirimbo nyinshi ( featuring) kuko usanga indirimbo za Amag The Black hafi ya zose zumvikanamo ijwi rya Bruce Melodie.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bruce we niba ugiye kwifatanya na Ama g urazimye tu,uko wakoraga bigutwaye iki?

Comments are closed.

en_USEnglish